bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Jeremiah 34
Jeremiah 34
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 33
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 51
Chapter 52
Chapter 35 →
1
Nebukadinezari umwami wa Babiloniya n'ingabo ze zose, hamwe n'abantu bose bo mu bihugu n'amahanga yose yategekaga, n'ibihugu byose yatwaraga bateye Yeruzalemu n'imijyi yose iyikikije. Icyo gihe Uhoraho yabwiye Yeremiya ati:
2
“Genda ubwire Sedekiya umwami w'u Buyuda uti: ‘Jyewe Uhoraho Imana y'Abisiraheli, ngabije uyu mujyi umwami wa Babiloniya kugira ngo awutwike.
3
Nawe Sedekiya ntuzamuva mu nzara, ahubwo azagufata mpiri akujyane iwe. Muzavugana imbonankubone hanyuma ujyanwe i Babiloni.’
4
None rero wowe Sedekiya umwami w'u Buyuda, umva Ijambo ry'Uhoraho: Ntuzicishwa inkota
5
ahubwo uzisazira amahoro, woserezwe imibavu nka ba sokuruza, abami bakubanjirije ku ngoma. Abantu bazakuririra bavuga bati: ‘Mbega ishyano! Umwami wacu yapfuye.’ ” Uko ni ko Uhoraho avuze.
6
Nuko Yeremiya ageza ubwo butumwa kuri Sedekiya umwami w'u Buyuda i Yeruzalemu,
7
ubwo ingabo z'umwami wa Babiloniya zarwanyaga Yeruzalemu n'imijyi y'u Buyuda ari yo Lakishi na Azeka. Ni yo mijyi ikomeye yonyine yari isigaye mu Buyuda.
8
Umwami Sedekiya yagiranye n'abantu b'i Yeruzalemu amasezerano yo guha inkoreragahato ubwigenge. Uhoraho abwira Yeremiya ati:
9
“Buri wese agomba guha ubwigenge Umuheburayi w'inkoreragahato y'umugore cyangwa umugabo uri iwe. Ntihakagire uhindura inkoreragahato umuvandimwe we w'Umuyuda.”
10
Nuko abayobozi bose na rubanda bari bagiranye ayo masezerano, bemeranywa kureka inkoreragahato z'abagabo cyangwa z'abagore ngo zishyire zizane.
11
Nyamara hanyuma bisubiraho barazigarura bongera kuzikoresha imirimo y'agahato.
12
Uhoraho yongera kubwira Yeremiya ati:
13
“Uku ni ko jyewe Uhoraho Imana y'Abisiraheli mvuze: Nagiranye Isezerano na ba sokuruza, mbakura mu Misiri aho bari inkoreragahato. Ndababwira nti:
14
‘Buri mwaka wa karindwi, umuntu wese ajye aha ukwishyira ukizana umuvandimwe we w'Umuheburayi yagize inkoreragahato mu myaka itandatu. Nyamara ba sokuruza ntibanyumviye ngo babyiteho.
15
Icyakora vuba aha mwarihannye mukora ibinogeye, buri wese yemera guha umuvandimwe we ukwishyira akizana. Ayo masezerano mwayagiriye mu Ngoro yanjye.
16
Nyamara hanyuma mwisubiyeho murantukisha, maze murongera mugarura za nkoreragahato z'abagabo n'abagore mwari mwarahaye kwishyira bakizana mubakoresha agahato.’ ”
17
None rero Uhoraho aravuga ati: “Ntimwanyumviye ngo muhe abavandimwe banyu ukwishyira bakizana. Bityo mwebwe ngiye kubaha ukwishyira mukizana kubakwiye, ari ko kubateza inkota n'icyorezo n'inzara. Nzabagira akabarore imbere y'amahanga yose yo ku isi.
18
“Abantu bishe Isezerano ryanjye, ntibakurikiza amabwiriza yaryo bemereye imbere yanjye. Nzabagenza nk'inyana y'igitambo batemyemo kabiri bakanyura hagati y'ibyo bice byombi.
19
Abayobozi b'Abayuda na Yeruzalemu, n'ibyegera n'abatambyi n'abaturage bose, banyuze hagati y'ibice bibiri by'inyana,
20
nzabagabiza abanzi babo bashaka kubica. Imirambo yabo izaba ibyokurya by'ibisiga n'inyamaswa.
21
Sedekiya umwami w'u Buyuda n'ibyegera bye nzabagabiza abanzi babo bashaka kubica, ndetse nzabagabiza n'ingabo z'umwami wa Babiloniya zari zasubiye inyuma, zireka kubarwanya.
22
Dore ngiye kuzitegeka zigaruke kuri uyu mujyi, zizawurwanye ziwigarurire ziwutwike. Nzatsemba imijyi yo mu Buyuda isigare ari umusaka.” Uko ni ko Uhoraho avuze.
← Chapter 33
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 51
Chapter 52
Chapter 35 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42
43
44
45
46
47
48
49
50
51
52