bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Jeremiah 42
Jeremiah 42
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 41
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 51
Chapter 52
Chapter 43 →
1
Abagaba b'ingabo bose na Yohanani mwene Kareya, na Yezaniya mwene Hoshaya n'abantu bose uhereye ku boroheje ukageza ku bakomeye, basanga
2
umuhanuzi Yeremiya baramubwira bati: “Turakwinginze, reka tuguture amaganya yacu maze udusabire ku Uhoraho Imana yawe, twebwe twese itsinda ry'abasigaye. Twari benshi none dusigaye turi bake nk'uko ubyirebera.
3
Dusabire kugira ngo Uhoraho Imana yawe atwereke aho tugomba kunyura, n'icyo tugomba gukora.”
4
Umuhanuzi Yeremiya arabasubiza ati: “Nabyumvise. Ndambaza Uhoraho Imana yanyu nk'uko mubisabye, kandi icyo Uhoraho azansubiza cyose nzakibabwira nta cyo mbahishe.”
5
Hanyuma babwira Yeremiya bati: “Uhoraho Imana yawe natubere umuhamya w'ukuri wizerwa, niba tutazumvira amabwiriza aguha ngo utubwire.
6
Byatunezeza cyangwa bitatunezeza, tuzumvira Uhoraho Imana yacu ari we tugusaba ngo utwambarize. Byose bizatubera byiza nitumwumvira.”
7
Nuko hashize iminsi icumi Uhoraho avugana na Yeremiya.
8
Hanyuma Yeremiya ahamagara Yohanani mwene Kareya n'abagaba b'ingabo bose bari kumwe na we, n'abantu bose uhereye ku boroheje ukageza ku bakomeye,
9
arababwira ati: “Uhoraho Imana y'Abisiraheli mwantumyeho ngo mbasabire aravuze ati:
10
‘Nimuguma muri iki gihugu nzabakomeza, nzabakomeza sinzabarimbura. Nzabareka mushikame sinzabahungabanya, koko nababajwe n'ibyago nabateje.
11
Nimureke gutinya umwami wa Babiloniya, ntimumutinye ndi kumwe namwe, ndi kumwe namwe nzabakiza.
12
Nzabagirira imbabazi, bityo umwami wa Babiloniya na we azazibagirira, azabareka mugume mu gihugu cyanyu.’
13
“Nyamara nimutumvira Uhoraho Imana yanyu mukavuga muti: ‘Ntabwo tuzaguma muri iki gihugu
14
ahubwo tuzajya kuba mu Misiri, aho tutazongera kubona intambara cyangwa ngo twumve impanda, cyangwa ngo twongere gusonza.’
15
None rero nimwumve Ijambo ry'Uhoraho mwe abacitse ku icumu bo mu Buyuda. Uhoraho Nyiringabo Imana y'Abisiraheli aravuga ati: ‘Niba mwiyemeje kujya gutura mu Misiri,
16
intambara mutinya izabasangayo, inzara mutinya izabakurikirana ibatsindeyo.
17
Abantu bose bazahungira mu Misiri bazicishwa inkota, bazicwa n'inzara cyangwa icyorezo. Nta n'umwe uzarokoka, nta n'umwe uzahunga icyago nzabateza.’ ”
18
Uhoraho Nyiringabo Imana y'Abisiraheli aravuze ati: “Nk'uko uburakari n'umujinya byanjye byasutswe ku bantu b'i Yeruzalemu, ni na ko bizabasukwaho nimujya mu Misiri. Muzaba ibivume mutere ubwoba abababona, muzaba urukozasoni, muzaba iciro ry'imigani kandi ntimuzagaruka muri iki gihugu ukundi.”
19
Yeremiya yungamo ati: “Yemwe Bayuda mwacitse ku icumu, Uhoraho yarambwiye ati: ‘Ntimukwiriye kujya mu Misiri.’ Mumenye neza ko uyu munsi mbaburiye kuko
20
mwakosheje. Mwantumye ku Uhoraho Imana yanyu murambwira muti: ‘Dusabire ku Uhoraho Imana yacu tumenye icyo avuga tuzagikore.’
21
Ubu ndababwira ko mutakurikije ibyo Uhoraho Imana yanyu yantumye kubamenyesha.
22
None rero mumenye ko muzicwa n'inkota n'inzara n'icyorezo, mu gihugu mushaka kujya kubamo.”
← Chapter 41
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 51
Chapter 52
Chapter 43 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42
43
44
45
46
47
48
49
50
51
52