bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Jeremiah 33
Jeremiah 33
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 32
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 51
Chapter 52
Chapter 34 →
1
Igihe Yeremiya yari akiri mu rugo rwa gereza, Uhoraho yongeye kuvugana na we.
2
Uhoraho waremye isi akayitunganya kandi akayishyira mu mwanya wayo aravuga ati:
3
“Ntabaza nzagutabara nkwereke ibintu bitangaje kandi bihishwe, utigeze umenya.
4
Koko rero ibi ni byo Uhoraho Imana y'Abisiraheli avuga ku byerekeye amazu yo muri uyu mujyi n'ingoro z'abami b'u Buyuda byashenywe, kugira ngo babone uko barwanya aburirira ku birundo by'ibitaka bitwaje inkota.
5
Bashatse kurwanya Abanyababiloniya, nyamara ibyo byatumye uyu mujyi wuzura imirambo y'abo nicishije uburakari bwanjye. Bityo uyu mujyi nywutera umugongo kubera ubugome bw'abawutuye.
6
“Nubwo bimeze bityo nzita kuri uyu mujyi n'abawutuye, nzabaha ubuzima kandi mbahe amahoro asesuye n'umutekano.
7
Nzagarura Abayuda n'Abisiraheli bajyanywe ho iminyago, nzabasubiza imibereho bahoranye.
8
Nzabahanaguraho ibyaha byose bankoreye kandi nzabababarira ibyaha byabo n'ubugome bwabo.
9
Yeruzalemu izatuma nezerwa, izampesha ikuzo n'icyubahiro mu mahanga yose yo ku isi. Ayo mahanga niyumva ibyiza byose nakoreye abatuye Yeruzalemu, azagira ubwoba ahinde umushyitsi bitewe n'amahoro mpaye uyu mujyi.”
10
Uhoraho aravuga ati: “Muravuga muti: ‘Aha hantu hameze nk'ikidaturwa, ntihaba abantu n'amatungo.’ Ni koko mu mijyi y'u Buyuda no mu mayira y'i Yeruzalemu ntiharangwa abantu n'amatungo, nyamara hazongera kumvikana
11
amajwi y'ibyishimo n'umunezero, n'amajwi y'umukwe n'ay'umugeni, n'amajwi y'abazana ibitambo byo kunshimira mu Ngoro yanjye baririmba bati: ‘Nimushimire Uhoraho Nyiringabo kuko agira neza, koko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.’ “Koko rero iki gihugu nzagisubiza imibereho cyahoranye.” Uko ni ko Uhoraho avuze.
12
Uhoraho Nyiringabo aravuga ati: “Muri iki gihugu kimeze nk'ikidaturwa, ntikibemo abantu n'amatungo, kizongera kigire inzuri abashumba baragiramo imikumbi yabo.
13
Mu mijyi yubatswe mu misozi miremire no mu misozi migufi y'iburengerazuba, mu mijyi yo mu majyepfo no mu ntara y'Ababenyamini, mu nsisiro zikikije Yeruzalemu no mu mijyi y'u Buyuda, abashumba bazongera babare amatungo yabo.”
14
Uhoraho aravuga ati: “Igihe kizagera nsohoze Isezerano nagiriye Abisiraheli n'Abayuda.
15
Icyo gihe nzatoranya umwami w'intungane mu rubyaro rwa Dawidi, azaharanira ukuri n'ubutungane mu gihugu.
16
Icyo gihe u Buyuda buzarokoka na Yeruzalemu ibe mu mutekano. Yeruzalemu izahimbwa ngo ‘Uhoraho ni we Murengezi wacu.’ ”
17
Uhoraho aravuga ati: “Ntihazigera habura uwo mu rubyaro rwa Dawidi uzaba umwami w'Abisiraheli.
18
Ntihazabura kandi abatambyi bo muryango wa Levi, bazampora imbere batamba ibitambo bikongorwa n'umuriro, n'amaturo y'ibinyampeke n'ibindi bitambo bya buri munsi.”
19
Uhoraho abwira Yeremiya ati:
20
“Niba mudashobora kwica Isezerano nashyizeho ryerekeye ijoro n'amanywa ngo bitabaho nk'uko nabigennye,
21
ni na ko mudashobora kwica Isezerano nagiranye n'umugaragu wanjye Dawidi, ko hatazigera habura mu rubyaro rwe uzaba umwami, kandi ko mu muryango wa Levi hatazabura abatambyi bo kunkorera.
22
Nk'uko inyenyeri n'umusenyi wo ku nyanja bidashobora kubarurwa, ni na ko nzagwiza abakomoka ku mugaragu wanjye Dawidi n'umubare w'abatambyi bakomoka kuri Levi.”
23
Uhoraho abwira Yeremiya ati:
24
“Mbese wumvise ibyo aba bantu bavuga? Baravuga ngo natereranye Abisiraheli n'Abayuda, imiryango ibiri nitoranyirije. Basuzugura ubwoko bwanjye bakabafata nk'aho atari abantu.
25
Jyewe Uhoraho nagiranye Isezerano n'amanywa n'ijoro, nshyiraho n'amategeko agenga ijuru n'isi.
26
Nk'uko nakoze ibyo, ni na ko nzakomeza Isezerano nagiranye n'urubyaro rwa Yakobo n'urw'umugaragu wanjye Dawidi. Nzatoranya umwe wo mu rubyaro rwa Dawidi, kugira ngo ategeke abakomoka kuri Aburahamu na Izaki na Yakobo. Nzagarura abajyanywe ho iminyago mbagirire imbabazi.”
← Chapter 32
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 51
Chapter 52
Chapter 34 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42
43
44
45
46
47
48
49
50
51
52