bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Jeremiah 30
Jeremiah 30
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 29
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 51
Chapter 52
Chapter 31 →
1
Uhoraho yabwiye Yeremiya ati:
2
“Jyewe Uhoraho Imana y'Abisiraheli ndavuze nti: ‘Andika mu gitabo amagambo yose nakubwiye.
3
Dore igihe kiregereje, abantu banjye b'Abisiraheli n'Abayuda bajyanywe ho iminyago, nzabagarura mu gihugu nahaye ba sekuruza maze bongere bagituremo.’ ” Uko ni ko Uhoraho avuze.
4
Uhoraho yabwiye Abisiraheli n'Abayuda ati:
5
“Humvikanye umuborogo uteye ubwoba, n'induru iteye ubwoba itari iy'amahoro.
6
Nimubaririze kandi murebe, mbese hari umugabo uramukwa? Kuki mbona buri mugabo yifashe mu nda nk'umugore uribwa n'ibise?
7
Ndabona buri wese yasuherewe. Mbega ishyano! Ni umunsi uteye ubwoba, ni umunsi utagira undi bihwanye, ni igihe cy'umubabaro w'abakomoka kuri Yakobo, nyamara bazawurokoka.”
8
Uhoraho Nyiringabo aravuga ati: “Uwo munsi nugera nzahambura umuzigo bahetse nywuvane ku bitugu byabo, nce imigozi yari iwuhambiriye. Abanyamahanga ntibazabagira inkoreragahato ukundi,
9
ahubwo bazayoboka Uhoraho Imana yabo n'umwami nzabaha ukomoka kuri Dawidi.”
10
Uhoraho aravuga ati: “Rubyaro rw'umugaragu wanjye Yakobo, mwitinya, rubyaro rwa Isiraheli, mwikangarana. Nzabakiza mbavane mu mahanga ya kure yabajyanye ho iminyago. Rubyaro rwa Yakobo, muzagaruka mugire amahoro, muzishyira mwizane nta wubatera ubwoba.
11
Koko ndi kumwe namwe kugira ngo mbakize, nzatsemba amahanga yose nabatatanyirijemo, nyamara mwebwe sinzabatsemba burundu. Sinzabura kubahana ariko nzaca inkoni izamba.”
12
Uhoraho aravuga ati: “Ibyago byanyu ntibishira, ibikomere byanyu ntibikira.
13
Nta muntu n'umwe ubitaho, ubusanzwe ibikomere bikwiye umuti, nyamara ibyanyu ntibigira umuti.
14
Incuti zanyu zose zarabibagiwe, zarabibagiwe ntizikibitayeho, koko nabahannye nk'uhana umwanzi. Nabahannye nihanukiriye kubera ibicumuro byanyu bikabije, narabahannye kubera ibyaha byanyu byinshi.
15
Kuki mutakishwa n'ibyaha byanyu? Ububabare bwanyu ntibukira, ibicumuro byanyu birakabije, ibyaha byanyu ni byinshi, ni cyo cyatumye mbahana.
16
Abagambiriye kubatsemba na bo bazatsembwa, abanzi banyu bose bazajyanwa ho iminyago, ababanyaga ibyanyu na bo bazanyagwa, ababasahura na bo nzabasahura.
17
Nzatuma mugarura ubuyanja, nzavura ibikomere byanyu, nubwo abanzi banyu bavuga bati: ‘Siyoni ni igicibwa nta wuyitayeho.’ ”
18
Uhoraho aravuga ati: “Nzagarura abakomoka kuri Yakobo mu gihugu cyabo, nzagirira impuhwe imiryango yabo, wa murwa uzongera kubakwa mu matongo yawo. Ingoro ya cyami izubakwa aho yari iri.
19
Aho ni ho bazaririmbira indirimbo zo gushima Imana, bazaharirimbira indirimbo z'umunezero. Nzagwiza umubare wabo ntibazagabanuka, nzabahesha icyubahiro ntibazasuzugurwa.
20
Ababakomokaho bazasubizwa uburenganzira bahoranye, umuryango wabo uzakomera imbere yanjye, nzahana ababakandamiza bose.
21
Umuyobozi wabo azava muri bo, umutware wabo azabakomokamo, nzamwigiza hafi yanjye anyegere, koko nta watinyuka kunyegera ntamwiyegereje.
22
Muzaba abantu banjye, nanjye nzaba Imana yanyu.” Uko ni ko Uhoraho avuze.
23
Dore haje inkubi y'umuyaga, ni yo burakari bw'Uhoraho, bumeze nka serwakira yikaraga ku mitwe y'abagome.
24
Uburakari bukaze bw'Uhoraho ntibuteze gushira, ntibuzashira adashohoje umugambi we, ibyo muzabisobanukirwa hanyuma.
← Chapter 29
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 51
Chapter 52
Chapter 31 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42
43
44
45
46
47
48
49
50
51
52