bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Job 1
Job 1
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 2 →
1
Mu gihugu cya Usi hari hatuye umugabo witwaga Yobu. Yari intungane n'umunyamurava, akubaha Imana kandi akirinda gukora ibibi.
2
Yari yarabyaye abahungu barindwi n'abakobwa batatu.
3
Yari atunze intama ibihumbi birindwi n'ingamiya ibihumbi bitatu, n'amapfizi igihumbi ahingishwa, n'indogobe z'ingore magana atanu. Yari afite n'abagaragu benshi cyane. Uwo mugabo yari umukire cyane kuruta abantu bose b'iburasirazuba bwa Palestina.
4
Abahungu ba Yobu bajyaga batumirana mu ngo zabo bakagira ibirori, bagatumira na bashiki babo batatu bagasangira.
5
Iyo iminsi y'ibirori yabaga irangiye, Yobu yarabahamagazaga akabakorera imihango yo kubahumanura. Yobu yarazindukaga agatambira buri mwana igitambo gikongorwa n'umuriro, kuko yibwiraga ati: “Ahari abana banjye baba bakoze icyaha, bagacumura ku Mana mu bitekerezo.” Uko ni ko Yobu yagenzaga buri gihe.
6
Umunsi umwe abana b'Imana bagiye gushengerera Uhoraho, maze Satani ajyana na bo.
7
Uhoraho abaza Satani ati: “Uturutse he?” Satani aramusubiza ati: “Mvuye kuzerera ku isi no kuyitambagira.”
8
Uhoraho aramubaza ati: “Mbese wiboneye umugaragu wanjye Yobu? Nta wundi muntu uhwanye na we ku isi, ni intungane n'umunyamurava unyubaha, kandi akirinda gukora ibibi.”
9
Satani asubiza Uhoraho ati: “Ese Mana ugira ngo Yobu akubahira ubusa?
10
Waramurinze impande zose, ari we ubwe n'inzu ye hamwe n'ibyo atunze byose. Wahaye umugisha imirimo ye kandi n'amatungo ye arororoka akwira igihugu cyose.
11
Ngaho mwambure ibyo atunze byose, urebe ko atazagutuka ku mugaragaro.”
12
Uhoraho abwira Satani ati: “Dore ibya Yobu byose ndabikweguriye, uretse we ubwe.” Satani ava imbere y'Uhoraho aragenda.
13
Umunsi umwe abahungu n'abakobwa ba Yobu bari bateraniye kwa mukuru wabo, barya kandi banywa.
14
Haza umuntu abwira Yobu ati: “Ya mapfizi yawe yahingaga, na za ndogobe z'ingore zarishaga iruhande rwayo,
15
Abasheba bagabye igitero barazinyaga. Abashumba bazo babatsembye, ni jye jyenyine wacitse ku icumu nza kubikubwira.”
16
Akivuga ibyo undi aba arahageze, abwira Yobu ati: “Umuriro w'Imana wavuye mu ijuru utwika intama, n'abashumba bazo urabatsemba, ni jye jyenyine wacitse ku icumu nza kubikubwira.”
17
Akivuga ibyo undi aba arahageze, abwira Yobu ati: “Abanyakalideya bagabye ibitero bitatu, birara mu ngamiya zawe barazinyaga, abashumba bawe barabatsemba, ni jye jyenyine wacitse ku icumu nza kubikubwira.”
18
Akivuga ibyo undi aba arahageze, abwira Yobu ati: “Abahungu bawe n'abakobwa bawe bari bateraniye kwa mukuru wabo, barya kandi banywa,
19
nuko inkubi y'umuyaga iturutse mu butayu ihitana inzu yose irabagwira barapfa, ni jye jyenyine wacitse ku icumu nza kubikubwira.”
20
Yobu ni ko guhaguruka ashishimura umwambaro we, yimoza umusatsi, yikubita hasi yubamye aramya Imana.
21
Aravuga ati: “Navuye mu nda ya mama nta cyo mfite, nzajya ikuzimu nta cyo mfite. Uhoraho ni we wabimpaye kandi ni we wabyishubije. Uhoraho nasingizwe.”
22
Muri ayo makuba yose, Yobu ntiyigeze acumura ngo atuke Imana.
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 2 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42