bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Job 38
Job 38
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 37
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 39 →
1
Nuko Uhoraho avuganira na Yobu mu nkubi y'umuyaga, aramubaza ati:
2
“Uri muntu ki uhinyura imigambi yanjye? Ni kuki uyihinyura uvuga amahomvu?
3
Noneho kenyera kigabo ukomeze, ngiye kukubaza nawe unsubize.
4
Igihe naremaga isi wari uri he? Ngaho mbwira niba ubijijukiwe.
5
Mbese waba uzi uwashyizeho ingero zayo? Ni nde wafashe umugozi akayipima?
6
Mbese inkingi ihagazeho zishingiye ku ki? Ese ibuye nsanganyarukuta ryashyizweho na nde,
7
igihe inyenyeri zo mu rukerera zaririmbaga zikiranya, abamarayika bose bavuzaga impundu?
8
Ni nde wagomeye amazi y'inyanja kugira ngo atarenga inkombe? Ni nde watumye apfupfunuka mu nda y'isi?
9
Inyanja nayambitse ibicu nk'umwambaro, nayikenyeje ibicu byijimye.
10
Ni jye wayihaye imbibi ntarengwa, narayigomeye kugira ngo itarenga inkombe.
11
Narayibwiye nti: ‘Jya ugarukira hano ntukaharenge, imihengeri yawe ikaze izagarukira aha.’
12
Kuva wabaho wigeze utegeka ko bucya? Wigeze utegeka umuseke igihe utambikira?
13
Mbese wigeze uwutegeka kubonekera iyo gihera? Ese wawutegetse gukunkumura abagome bari ku isi?
14
Bityo isi ihinduka nk'ibumba bashyizeho kashe, imera nk'iyisesuyeho umwambaro.
15
Abagome babura urumuri rwabamurikiraga, ibikorwa byabo by'urugomo bikaburiramo.
16
Mbese wigeze ugera ku isōko y'inyanja? Wigeze ugendagenda ikuzimu hayo?
17
Mbese wigeze ubona amarembo y'ahagana ikuzimu? Waba warabonye amarembo y'isi y'abapfuye?
18
Mbese waba uzi uko ingero z'isi zingana? Ngaho nsubiza niba ibyo byose ubizi.
19
Mbese uzi aho umucyo uturuka? Ese uzi aho umwijima ukomoka?
20
Mbese wabasha kubijyana aho bikomoka? Ese uzi akayira kagana aho bituye?
21
Reka ubimenye ahari wabitanze kubaho, erega nta mugayo ubayeho igihe kirekire!
22
Mbese wigeze ubona ikigega amasimbi abikwamo? Ese wabonye ikigega cy'urubura?
23
Byombi nabizigamiye igihe cy'amakuba, nabizigamiye igihe cy'imirwano n'icy'intambara.
24
Mbese uzi inzira imirabyo inyuramo kugira ngo ikwire? Umuyaga w'iburasirazuba ukwira ku isi uvuye he?
25
Ni nde waciye imiyoboro imvura inyuramo? Ni nde waciriye inkuba inzira ihindiramo?
26
Ni nde ugusha imvura ahadatuwe? Ni nde uyigusha mu butayu?
27
Ni nde uvomerera agasi karimo ubusa? Ni nde uhameza ibyatsi bitoshye?
28
Mbese imvura igira se uyibyara? Ikime cyo kibyarwa na nde?
29
Mbese amasimbi agira nyina uyabyara? Ikime cy'ubunyinya cyo gikomoka kuri nde?
30
Ni nde utuma amazi akomera nk'ibuye? Ni nde uhindura inyanja barafu?
31
Mbese wabasha gukoranya inyenyeri zitwa Puleyadi zitera ibishashi? Ese wabasha guhambura imigozi izirikanyije izitwa Oriyoni?
32
Mbese ni wowe utuma inyenyeri zibonekera igihe cyazo? Ese wabasha kuyobora izitwa Ikirura n'izizishagaye?
33
Mbese uzi amategeko agenga ijuru? Ese wabasha kuyahindura akagenga isi?
34
Mbese wabasha kurangurura ijwi ukageza ku bicu, bityo ugahamagara imvura ikagwa?
35
Mbese imirabyo igenda ari uko uyohereje? Hari ubwo se ikubwira iti: ‘Karame?’
36
Ni nde wahaye nyirabarazana ubwenge? Ni nde wahaye isake kujijuka?
37
Ni nde ufite ubwenge bwatuma abarura ibicu, ni nde ufite ubwenge bwatuma agusha imvura?
38
Ni nde wahindura umukungugu ukaba icyondo, ni nde watuma ibinonko bikakaye bijwenga bikomatana?
39
Mbese ni wowe uhigira intare y'ingore umuhigo? Ese ni wowe umara ipfa ibyana byayo,
40
igihe byibundiye mu ndiri yabyo, igihe biri mu gico byubikiriye umuhigo?
41
Ni nde ushakira igikona ibyokurya? Ni nde ubigishakira igihe ibyana byacyo bintakambira, ni nde ubishaka igihe bitakamba byabuze icyo birya?”
← Chapter 37
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 39 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42