bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Job 20
Job 20
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 19
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 21 →
1
Nuko Sofari w'Umunāmati abwira Yobu ati:
2
“Ibitekerezo byanjye bindwaniramo, biransunika ngo ngusubize, koko singishobora kwihangana.
3
Numvise kuncyaha kwawe kunkojeje isoni, ndatekereje nunguka icyo ngusubiza.
4
Zirikana uko Imana igenza abagome kuva kera kose, uko ibagenza kuva igihe yaremaga umuntu.
5
Koko ibyishimo by'abagome bimara igihe gito, umunezero w'abahakanamana nturamba.
6
Nubwo igihagararo cye cyakora ku ijuru, umutwe we ugakabakaba ku bicu,
7
azashiraho burundu amere nk'amazirantoki ye, abari bamuzi bazabaza bati: ‘Wa muntu ari he?’
8
Koko uwo muntu azamera nk'inzozi ziyoyoka, azibagirana nk'inzozi za nijoro.
9
Uwari umuzi ntazongera kumuca iryera, aho yari atuye ntihazamenyekana.
10
Abana be bazariha abakene ibyo yabambuye, bityo azabyishyura mu mutungo we.
11
Nubwo akiyumvamo ubusore n'imbaraga, uwo mugome azashyirwa ikuzimu.
12
Nubwo icyaha kimuryohēra, nubwo yakomeza akakijundika,
13
nubwo yagumya akakinyunguta, nubwo yakomeza akakijundika,
14
ibyo byokurya bizamugwa nabi, bizamubera nk'ubumara bw'inzoka.
15
Umutungo w'abandi yariye azawuryozwa, koko rero Imana izawumurutsa.
16
Yanyunyuje ubumara bw'inzoka, ubwo bumara buzamwica.
17
Ntazongera kubona ya mavuta atemba nk'imigezi, ntazongera kubona ya mata n'ubuki bitemba nk'inzūzi.
18
Ibyo yaruhiye azabisubiza atabiriye, inyungu yahihibikaniye ntazazishimamo.
19
Koko yakandamije abakene ntiyabitaho, yigaruriye n'amazu atigeze yubaka.
20
Koko rero ahorana umururumba ntanyurwe, nta na kimwe cyo mu mutungo we azizigamira.
21
Nta kintu cyamutakobwa atagiconshomeye, bityo ukugubwaneza kwe ntikuzaramba.
22
Nubwo azaba akungahaye ishavu rizamushengura, nta cyago na kimwe kizamurenga.
23
Ubwo azaba ahugiye mu kuzuza inda ye, Imana izamusukaho uburakari bwayo bukaze, izabimuhundazaho bimubere ifunguro.
24
Azizibukira inkota, umwambi w'umuringa uzamuhinguranya.
25
Azikura umwambi wamuhinguranyije, uzamuhinguranya umwijima agire ubwoba bwo gupfa.
26
Umwijima w'icuraburindi uramutegereje, umuriro udasanzwe uzamukongora, akongoke we n'inzu ye yose.
27
Ijuru rizamushinja ibyaha bye, isi na yo izamuhagurukira.
28
Ubukungu bwe buzayoyoka bushire, bushire nk'ubutembanywe n'umwuzūre w'uburakari bw'Imana.
29
Ngayo amaherezo Imana yateganyirije umugome, ngicyo igihano Imana yamugeneye.”
← Chapter 19
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 21 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42