bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Job 9
Job 9
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 8
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 10 →
1
Nuko Yobu aramusubiza ati:
2
“Mu by'ukuri nzi ko ari ko biri. Mbese umuntu yashobora ate kuba intungane imbere y'Imana?
3
Iyo umuntu ashatse kujya impaka n'Imana, mu bibazo igihumbi yayibaza ntiyamusubiza na kimwe.
4
Ifite ubwenge buhanitse n'imbaraga zitangaje, ni nde wayigomekaho akagubwa neza?
5
Yimura imisozi itabizi, iyubikana uburakari.
6
Itigisa isi ikayitirimura ku mfatiro zayo, inkingi zayo zikanyeganyega.
7
Itegeka izuba ntirirase, itwikira inyenyeri ntizimurike.
8
Ni yo yonyine yāgūye ijuru, itegeka imihengeri yo mu nyanja.
9
Ni yo yaremye inyenyeri zitwa Ikirura, yaremye n'izitwa Oriyoni na Puleyadi, irema n'izo mu kirere cy'amajyepfo.
10
Ikora ibikomeye birenze ubwenge bw'abantu, ibitangaza ikora ntibibarika.
11
Iyo inyuze iruhande rwanjye sinyibona, yaba inyegereye simenye ko ihari.
12
Mbese igize icyo inyaga ni nde wayibaza? Ni nde wayibaza ati: ‘Uragira ibiki?’
13
Iyo Imana irakaye ntibyoroshye kwivuguruza, ihonyorera abafasha ba Rahabe munsi y'ibirenge byayo.
14
“None se jye nayisubiza iki? Nakura he amagambo yo kwiregura?
15
Nubwo ndi intungane nta cyo nayisubiza, nayisaba imbabazi yo mucamanza wanjye.
16
Nubwo nayihamagara ikanyitaba, siniringira yuko yumvise ijwi ryanjye.
17
Imponyoza inkubi y'umuyaga ikamvunagura, ingwizaho ibikomere nta mpamvu.
18
Ntimpa agahenge ngo mpumeke, ahubwo inyongerera umubabaro.
19
Nidupima imbaraga ni yo nyirazo, niyambaje ubutabera ni nde wahangara kuyihamagara?
20
Nubwo naba intungane umunwa wanjye uzanshinja, nubwo naba umunyamurava izampamya icyaha.
21
Ndi umunyamurava ariko simbyiyiziho, ubuzima bwanjye nta cyo bumbwiye.
22
Byose ni kimwe ni cyo gituma ngira nti: ‘Intungane n'umugome Imana ibahana kimwe.’
23
Iyo intungane ipfuye itunguwe Imana irabiseka.
24
Igihugu cyigaruriwe n'abagome, abacamanza bacyo Imana ibahuma amaso! Mbese niba atari yo ibikora ni nde wundi?
25
“Iminsi yo kubaho kwanjye irihuta kurusha uwiruka, irahunga nta cyiza insigiye.
26
Irihuta cyane nk'amato mu nyanja, yihuta nka kagoma ikurikiye umuhigo.
27
Ndibwira nti: ‘Reka ndeke kuganya, reka ndeke kugaragaza umubabaro nishime’.
28
Imibabaro yanjye intera ubwoba, koko nzi ko Imana itazambabarira.
29
Nzi ko Imana izanshinja icyaha, kuki nakwiruhiriza ubusa?
30
Nubwo nakwiyuhagira amazi y'urubogobogo, nubwo nakwisukura bihagije,
31
Imana yakongera kungaragura mu isayo, imyambaro yanjye na yo yanzinukwa.
32
Imana si umuntu nkanjye ngo nyisubize, si umuntu ngo nyijyane mu rukiko.
33
Icyampa ngo mbone unkiranura na yo, icyampa ngo mbone udufiteho ububasha twembi,
34
yakuraho ibihano yampaye, yandinda ubukana bwayo buteye ubwoba.
35
Icyo gihe navuga ntayishisha, nzavuga nzi ko ntari uko intekereza.
← Chapter 8
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 10 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42