bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Job 39
Job 39
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 38
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 40 →
1
“Mbese uzi igihe ihene z'agasozi zibyarira? Waba se waragenzuye igihe imparakazi zibyarira?
2
Mbese wabaze amezi zimara zihaka, bityo ngo umenye igihe zibyarira?
3
Zica bugufi zikabyara, zibyara icyo zahakaga.
4
Ibyana byazo bikurana imbaraga bikibera mu gasozi, iyo bicutse biragenda ntibigaruke.
5
Ni nde washumuye indogobe y'agasozi? Ni nde wayihaye uburenganzira bwo kujya aho ishaka?
6
Nayihaye ubutayu ngo ibubemo, nyituza ku gasi kadatuwe.
7
Ntiyita ku rusaku rwo mu mijyi, ntiyumva urusaku rw'umushumba.
8
Itambagira imisozi ishaka urwuri, iyitambagira ishakashaka ubwatsi butoshye.
9
Mbese imbogo yakwemera kugukorera? Yakwemerera se kurara mu kiraro cyawe?
10
Mbese imbogo wabasha kuyizirika? Wabasha se kuyizirikaho ibisuka ngo iguhingire?
11
Mbese wakwishingikiriza imbaraga zayo, bityo ukayegurira imirimo wagombaga gukora?
12
Mbese wakwizera ko yagusarurira imyaka? Ese wakwiringira ko yayikwanikira ku mbuga?
13
Mbuni ikubita amababa yayo yishimye, yishimira amababa n'amoya byayo bitatse ubwiza.
14
Nyamara itera amagi yayo ku butaka, iyataba kure mu mukungugu,
15
ntizirikana ko umuntu yayakandagira, ntinazirikana ko inyamaswa yayamenagura.
16
Ibyana byayo ibifata nabi nk'aho itabibyaye, ntitekereza ko bipfuye yaba yararuhiye ubusa.
17
Koko mbuni sinayihaye ubwenge, nta bujijuke nigeze nyigenera.
18
Nyamara ikuramo ikiruka, isiga ifarasi n'uyigenderaho.
19
Mbese ifarasi ni wowe wayihaye imbaraga? Ese ni wowe wayambitse umugara ku gikanu?
20
Mbese ni wowe wayihaye gusimbuka nk'inzige? Yivugana ishema abantu bagakangarana.
21
Iraha ubutaka mu kibaya ikoresheje imbaraga, ikataza ijya gusakirana n'umubisha.
22
Nta cyo itinya nta n'ikiyitera ubwoba, ntikangwa n'inkota ngo isubire inyuma.
23
Uyicayeho akora mu mutana imyambi igakomangana, amacumu n'ibihosho bikavumera.
24
Usanga isisibiranya ishaka gutema ikirere, yumva ihembe ry'intambara ntikomwe imbere.
25
Iyo ihembe ry'intambara rivuze irīvuga, ireha aho urugamba ruremye ikiri kure, yumva urusaku rw'abakuru b'ingabo n'induru y'abarwana.
26
Mbese ni wowe wigishije agaca kuguruka? Ese ni wowe wakigishije kuguruka cyerekeje mu majyepfo?
27
Mbese ni wowe utegeka kagoma gutumbagira? Ese ni wowe uyitegeka kwarika ahirengeye?
28
Yibera mu bitare akaba ari ho irara, ku isonga y'urutare ni ho itura mu mutekano.
29
Aho ni ho yubikirira icyo ishaka kurya, amaso yayo akirabukwa kikiri kure.
30
Ibyana byayo ibihaza inyama n'amaraso, aho intumbi ziri inkongoro ntizihatangwa.”
← Chapter 38
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 40 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42