bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Job 14
Job 14
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 13
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 15 →
1
“Umuntu abyarwa n'umugore, amara iminsi mike yuzuyemo imibabaro.
2
Ameze nk'ururabyo rukura rugahita rwuma, ameze nk'igicucu cyamagira.
3
Mana, kuki uhoza ijisho ku muntu nkanjye? Kuki uhamagaza umuntu nkanjye ngo tuburane?
4
Mbese hari umwere wava mu muntu wanduye? Ntibishoboka nta n'umwe.
5
Iminsi yo kubaho k'umuntu irabaze, ni wowe wamubariye amezi, wamugeneye igihe ntarengwa.
6
Reka kumugenzura yishyire yizane, bityo yishime nk'umukozi urangije umurimo.
7
“Igiti gitemwe kigira icyizere ko kizongera gushibuka, imishibu yacyo izongera ikure.
8
Nubwo imizi yacyo yasazira mu butaka, nubwo igishyitsi cyacyo cyabora,
9
iyo kibonye amazi kirashibuka, kimera amashami nk'ikikibyiruka.
10
Iyo umuntu apfuye imbaraga ze ziba zishize, iyo umuntu apfuye ibye biba birangiye.
11
Uko amazi y'inyanja akama, uko imigezi na yo ikama,
12
umuntu upfuye na we ntiyongera kubaho, ntiyongera kubaho n'iyo ijuru ryavaho!
13
“Icyampa ukampisha ikuzimu, icyampa ngo umpisheyo kugeza ubwo uzareka kundakarira. Icyampa ukangenera igihe nzamarayo ukanyibuka.
14
Nyamara se umuntu wapfuye yongera kubaho? Nzihanganira iminsi yose y'ububabare bwanjye, nzihangana kugeza ubwo iyo minsi irangiye.
15
Bityo uzampamagara nanjye nkwitabe, uzishimira kumbona jyewe uwo waremye.
16
Ubwo ni bwo uzita ku migendere yanjye, ntuzaba ugikurikirana ibyaha byanjye.
17
Uzambabarira ibicumuro byanjye ubyibagirwe, uzirengagiza ibyaha nakoze.
18
“Nyamara umusozi urariduka ugasandara, urutare na rwo rushyiguka aho rwari ruri.
19
Uko amazi avungura amabuye, uko imigezi ikundura ubutaka, ni ko utsemba icyizere cy'umuntu.
20
Uramuhitana agapfa, umuhindanya isura ukamwica.
21
Abana be bahabwa ikuzo ntabimenye, iyo bacishijwe bugufi na bwo ntabimenya.
22
Amenya uburibwe bw'umubiri we gusa, ariririra ubwe wenyine.”
← Chapter 13
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 15 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42