bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Job 42
Job 42
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 41
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
1
Nuko Yobu asubiza Uhoraho ati:
2
“Nzi ko ushobora byose, imigambi yawe ntibasha kuburizwamo.
3
Waranyibarije uti: ‘Uri muntu ki uhinyura imigambi yanjye? Mbese kuki uyihinyura uvuga amahomvu?’ Ni koko navuze ibyo ntasobanukiwe, navuze ibitangaza ntari nzi.
4
Warambwiye uti: ‘Tega amatwi ureke abe ari jye uvuga, ngiye kukubaza nawe unsubize.’
5
Najyaga numva bakuvuga, none ndakwiboneye n'amaso yanjye.
6
Ndihannye nzinutswe ibyo navuze, dore nicaye mu mukungugu no mu ivu.”
7
Uhoraho amaze kuvugana na Yobu abwira Elifazi w'Umutemani ati: “Ndakurakariye cyane wowe na bagenzi bawe babiri, kubera ko mutamvuze ukuri nk'uko umugaragu wanjye Yobu yabigenje.
8
None rero nimushake amapfizi arindwi n'amasekurume y'intama arindwi, maze musange umugaragu wanjye Yobu. Mutambe igitambo gikongorwa n'umuriro cyo guhongerera ibyaha mwakoze. Kubera ko umugaragu wanjye Yobu ari we nemera, ari bubasabire imbabazi. Nzita ku isengesho rye ndeke kubagirira ibihwanye n'ubupfapfa bwanyu. Koko ntimwamvuze ukuri nk'uko umugaragu wanjye Yobu yabigenje.”
9
Nuko Elifazi w'Umutemani na Biludadi w'Umushuwa, na Sofari w'Umunāmati baragenda bagenza uko Uhoraho yababwiye, maze Uhoraho yita ku isengesho rya Yobu.
10
Yobu amaze gusengera izo ncuti ze, Uhoraho amusubiza ishya n'ihirwe. Umutungo we awumushumbusha incuro ebyiri.
11
Abavandimwe be na bashiki be n'incuti ze za kera, bose baza iwe kumusura basangira na we. Baramushyigikira kandi baramuhumuriza, kubera amakuba yose Uhoraho yari yaramuteje. Buri muntu mu bari aho amuha impano y'igikoroto cy'ifeza n'impeta y'izahabu.
12
Mu minsi iheruka y'ubuzima bwa Yobu, Uhoraho amuha umugisha kurusha uko yari yarawumuhaye mbere. Yobu yongera gutunga intama ibihumbi cumi na bine, n'ingamiya ibihumbi bitandatu, atunga n'amapfizi ibihumbi bibiri ahingishwa, atunga n'indogobe igihumbi.
13
Yobu abyara abahungu barindwi n'abakobwa batatu.
14
Umukobwa mukuru amwita Yemima, uwa kabiri amwita Keziya, naho uwa gatatu amwita Kereni-Hapuki.
15
Mu gihugu cyose nta bakobwa bari bahwanyije uburanga n'abakobwa ba Yobu. Nuko se abaha iminani hamwe na basaza babo.
16
Nyuma y'ibyo, Yobu amara indi myaka ijana na mirongo ine, yibonera abana be n'abuzukuru be ndetse yibonera n'ubuvivi.
17
Nuko Yobu apfa ashaje, ageze mu za bukuru.
← Chapter 41
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42