bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Job 34
Job 34
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 33
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 35 →
1
Elihu arakomeza ati:
2
“Mwa banyabwenge mwe, nimwumve ibyo mbabwira, mwa bahanga mwe, nimubyiteho.
3
Koko ugutwi gusesengura amagambo, kuyasesengura nk'uko akanwa karobanura ibyokurya.
4
Nimureke dushishoze tumenye igikwiye, turebere hamwe ikitubereye cyiza.
5
Yobu yivugiye ati: ‘Ndi intungane, nyamara Imana yanga kundenganura.
6
Nubwo ncisha mu kuri simbura kwitwa umubeshyi, nubwo ntacumuye yankomerekeje uruguma rwica.’
7
Hari ubwo mwigeze mubona umuntu umeze nka Yobu? Ahinyura Imana nk'ugotomera amazi,
8
agirana ubucuti n'inkozi z'ibibi, agirana umugenderano n'abagome.
9
Koko yaravuze ati: ‘Kumvira Imana ntacyo bimaze.’
10
Bantu mushyira mu gaciro, nimunyumve, ntibibaho, Imana ntiyakora iby'ubugome, ntibibaho, Nyirububasha ntiyagira nabi.
11
Imana yitura umuntu ibihwanye n'ibyo yakoze, yitura buri wese ibihwanye n'imigenzereze ye.
12
Ni ukuri Imana ntiyakora iby'ubugome, koko Nyirububasha ntiyaca urwa kibera.
13
Mbese haba hari undi wamushinze kugenga iyi si? Ese haba hari undi wamushinze kugenga ibiyiriho byose?
14
Iyaba Imana yisubiragaho, yakwisubiza umwuka w'ubuzima itanga,
15
bityo ibinyabuzima byose byarimbuka, umuntu wese yasubira mu mukungugu.
16
Yobu, niba uzi ubwenge wite kuri ibi: tega amatwi wumve ibyo nkubwira.
17
Mbese uwanga ubutabera yabasha gutegeka? Mbese wahangara gushinja Imana nyir'ubutungane?
18
Ni yo yonyine ishobora kubwira umwami iti: ‘Nta cyo umaze’, ishobora kubwira ibikomangoma iti: ‘Muri abagome.’
19
Ntitonesha abatware, ntiyita ku bakire ngo ibarutishe abakene, koko bose baremwe na yo.
20
Mu gicuku abantu bapfa amanzaganya, abantu bagira ubwoba bagapfa, abanyambaraga bapfa ntawe ubakojeje urutoki.
21
Imana ihoza ijisho ku migenzereze y'abantu, koko aho banyuze hose iba ibareba.
22
Nta curaburindi ryahisha umunyabyaha, ntiryamuhisha ngo Imana itamubona.
23
Nta gihe cyihariye Imana yashyiriyeho buri muntu, nta gihe yashyizeho cyo kumucira urubanza.
24
Ijanjagura ibihangange itabaririje, imyanya yabo ikayishyiramo abandi.
25
Koko izi neza ibyo bakora, ibarimbura nijoro ikabajanjagura.
26
Ibahanira mu ruhame kubera ubugome bwabo.
27
Koko rero banze kuyoboka Imana, birengagije amategeko yayo.
28
Bakandamije abakene batakira Imana, bityo yumva gutaka kwabo.
29
Mbese itagize icyo ikora ni nde wayinenga? Ishatse kwihisha ni nde wayibona? Nyamara yita ku bantu no ku mahanga,
30
ibikora ishaka ko hatagira umugome widegembya, ibikora ishaka ko hatagira uyobya rubanda.
31
Umuntu aramutse abwiye Imana ati: ‘Ndihannye sinzongera gukora icyaha,
32
ibyo ntabasha gusobanukirwa ujye ubinyigisha, niba hari ikibi nakoze sinzongera kugikora.’
33
Mbese urabona Imana yabimuhanira? Ubwo utemera ibyo ihitiremo, si jye uguhitiramo. Ngaho rero mbwira icyo utekereza.
34
Abantu bazi gushishoza bazambwira, abanyabwenge banyumva bazavuga bati:
35
‘Yobu aravuga ibyo atazi, aravuga amagambo atarimo ubushishozi.’
36
Icyampa ibigeragezo bya Yobu bikiyongera, koko ibisubizo bye ni nk'iby'inkozi z'ibibi.
37
Icyaha yakoze acyongeyeho kwigomeka, atumye natwe dushidikanya, dore akomeje no gutuka Imana.”
← Chapter 33
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 35 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42