bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Job 22
Job 22
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 21
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 23 →
1
Nuko Elifazi w'Umutemani aravuga ati:
2
“Mbese umuntu yaba ingirakamaro ku Mana? Ese ubundi umunyabwenge yigirira akamaro?
3
Mbese iyo ubaye intungane Nyirububasha yunguka iki? Ni iki yunguka iyo imigenzereze yawe iboneye?
4
Mbese yaba agucyaha akuziza ko umwubaha? Ese yaba ari yo mpamvu ituma agucira urubanza?
5
Aho ntiyaba aguhōra ubugome bwawe bwinshi, aho ntiyaba akuziza ibicumuro byawe bitagira akagero?
6
Dore waka abavandimwe bawe ingwate nta mpamvu, ubacuza imyambaro bagasigara bambaye ubusa.
7
Abaguye agacuho wabimye amazi, abishwe n'inzara wabimye ibyokurya.
8
Abanyambaraga ni bo warekeye igihugu, abo watonesheje ni bo bakibamo.
9
Abapfakazi wabasezereye amara masa, impfubyi warazikandamije.
10
Ni cyo gituma ufashwe n'imitego, ni cyo gituma uhiye ubwoba.
11
Dore umeze nk'uri mu icuraburindi, umeze nk'uwarohamye mu mazi maremare.
12
Imana iganje mu ijuru, yitegereje hasi ibona inyenyeri nubwo ziri hejuru cyane.
13
Nyamara urabaza uti: ‘Ese Imana hari icyo yiyiziye, ko yihishe mu gicu cyijimye yaducira imanza ite?
14
Ibicu bibuditse birayikingiriza ntigire icyo ibona, nyamara itambagira ku gisenge cy'ijuru.’
15
Mbese wiyemeje gukurikiza imigenzereze ya kera? Ese wiyemeje gukurikiza imigenzereze y'inkozi z'ibibi?
16
Inkozi z'ibibi zirakenyutse, zabaye nk'urutindo rutembanywe n'umwuzure.
17
Zibwira Imana ziti: ‘Have tubise, mbese Nyirububasha yadutwara iki?’
18
Nyamara ni we wujuje amazu yazo ibyiza, jye sinemera ibitekerezo byabo.
19
Intungane zizabona urwo bapfuye zishime, abere na bo bazabakwena bagira bati:
20
‘Koko abanzi bacu bashizeho, umutungo wabo ukongowe n'umuriro.’
21
Ngaho iyunge n'Imana uzagira amahoro, bityo uzagira ishya n'ihirwe.
22
Emera amabwiriza ikwihera ubwayo, amagambo yayo uyahoze ku mutima.
23
Garukira Nyirububasha azagukomeza, ikibi cyose ujye ucyamaganira kure.
24
Izahabu yawe nziza cyane uyijugunye mu bishingwe, uyirohe mu mabuye y'akagezi.
25
Bityo Nyirububasha azakubera nk'izahabu, azakubera nk'ikirundo cy'ifeza.
26
Koko rero uzanezerwa ubikesha Nyirububasha, uzareba Imana ufite icyizere.
27
Uzayisenga yite ku masengesho yawe, nawe uzayihigure umuhigo wahize.
28
Icyo uzagambirira gukora uzakigeraho, imigenzereze yawe izarangwa n'umucyo.
29
Erega Imana icisha bugufi abirasi, nyamara iha agakiza abicisha bugufi!
30
Imana ikunda kurokora umwere, yabura ite kukurokora ukora ibyiza?”
← Chapter 21
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 23 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42