bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Job 1
Job 1
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 2 →
1
Habayeho umugabo mu gihugu cya Usi, akitwa Yobu; yari umuntu w’inyangamugayo n’umunyamurava, agatinya Imana, kandi akanga ikibi.
2
Yari yarabyaye abahungu barindwi n’abakobwa batatu.
3
Yari atunze umukumbi w’intama ibihumbi birindwi, hamwe n’ingamiya ibihumbi bitatu, ibimasa by’inkone igihumbi, n’indogobe z’amanyagazi magana atanu, hamwe n’abagaragu benshi cyane. Uwo mugabo yarushaga ubukire abaturage bose b’iburasirazuba.
4
Abahungu be bajyaga ibihe mu guteranira mu rugo rw’umwe muri bo, ibirori bikaba byose, kandi bagatumira bashiki babo batatu ngo baze basangire ibiryo n’ibinyobwa.
5
Iyo bamaraga guhetura ingo zabo zose, Yobu yabatumiriraga kubasukura; maze akazinduka mu gitondo, agaturira buri wese igitambo gitwikwa. Koko rero, Yobu yaribwiraga ati «Wenda ahari abahungu banjye baba baracumuye, maze bakavuma Uhoraho mu mutima wabo.» Nguko uko Yobu yabigenzaga buri gihe.
6
Umunsi umwe, abamalayika b’Imana baza gutaramira Uhoraho, Sekibi azana na bo.
7
Uhoraho abaza Sekibi ati «Uturutse he?» Sekibi aramusubiza ati «Mvuye kuzerera isi no kuyitambagira.»
8
Uhoraho abwira Sekibi ati «Ese witegereje umugaragu wanjye Yobu? Nta wundi usa na we ku isi; ni umuntu w’inyangamugayo n’umunyamurava, atinya Imana, kandi yirinda ikibi.»
9
Sekibi asubiza Uhoraho, ati «Ese kugira ngo Yobu atinye Imana, ni ku busa?
10
None se ntiwamuhaye uruzitiro rumurinda, rukazenguruka inzu ye n’ibyo atunze byose? Ibikorwa bye byose wabihaye umugisha, none amatungo ye yuzuye igihugu.
11
Ariko, urambuye ukuboko kwawe, ugatsemba ibyo atunze byose, nta kabuza, azakuvuma urora.»
12
Uhoraho abwira Sekibi, ati «Ndabyemeye, ibye byose ndabikweguriye; gusa we ubwe ntugire icyo umutwara.» Nuko Sekibi arikubura aragenda.
13
Umunsi umwe rero, abahungu n’abakobwa ba Yobu bari bateraniye kwa mukuru wabo, barya kandi banywa,
14
nuko intumwa iza kubwira Yobu iti «Ibimasa byarimo bihinga, n’indogobe zirisha iruhande rwabyo,
15
nuko Abanyesaba barahuruduka barabinyaga, bicisha inkota abagaragu bawe; ncika ku icumu jyenyine, ndahunga nza kubikumenyesha.»
16
Umwanya akibivuga, undi aba ashinze aho, ati «Inkongi y’umuriro w’Imana yamanutse ku ijuru, itwika intama n’abagaragu iratsemba; ni jye jyenyine warokotse, nza kubikumenyesha!»
17
Umwanya akivuga ibyo, undi aba aratungutse, ati «Abakalideya biciyemo ingamba eshatu, birara mu ngamiya zawe barazinyaga, bicisha abagaragu bawe inkota; ni jye jyenyine warokotse, nza kubikumenyesha!»
18
Igihe akivuga, undi aba ageze aho, ati «Abahungu n’abakobwa bawe bari mu nzu ya mukuru wabo, barya kandi banywa divayi,
19
nuko inkubi y’umuyaga ituruka hakurya y’ubutayu, ihirika inkuta z’inzu zose uko ari enye, na yo irarindimuka ibagwa hejuru barapfa; ni jye jyenyine warokotse, nza kubikumenyesha!»
20
Yobu arahaguruka, ashishimura igishura cye, yikomboza umutwe, arambarara hasi,
21
aramya agira ati «Navuye mu nda ya mama nambaye ubusa, kandi nzasubirayo nambaye ubundi. Uhoraho ni we wampaye, Uhoraho ni we wishubije; nihasingizwe izina ry’Uhoraho!»
22
Muri ayo makuba yose, Yobu ntiyigeze acumura; nta n’ijambo risebya Imana yigeze avuga.
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 2 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42
Recommended Reading
Commentary
Job Commentaries
→
Devotional
Job Devotional Guide
→
Get This Bible
Kinyarwanda (Bibiliya Ntagatifu) Study Bible
→