bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Job 34
Job 34
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 33
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 35 →
1
Elihu arongera afata ijambo, agira ati
2
«Mwebwe banyabuhanga, nimwumve amagambo yanjye, namwe bahanga, nimuntege amatwi;
3
kuko ugutwi kunyurwa n’amagambo nk’uko akanwa karyoherwa n’ibiryo.
4
Tugerageze gushishoza tumenye igitunganye, turebere hamwe igikwiye.
5
Ni koko, Yobu yaravuze ngo ’Ndi intungane, ariko Imana yarantereranye.
6
Umurava wanjye ntumbuza kubabara, igikomere cyanjye ntigikira, kandi nta cyaha ngira!’
7
Ni nde wamera nka Yobu, umuntu wirata nk’unywa amazi,
8
agacudika n’inkozi z’ibibi, kandi akagendana n’abagome?
9
Yarivugiye ngo ’Gukora ugushaka kw’Imana, nta cyo bimariye umuntu.’
10
None rero, bantu mushyira mu gaciro, nimuntege amatwi: Ubugome buri kure y’Imana, kandi akarengane ntikarangwa kuri Nyir’ububasha!
11
Buri wese amwitura ibyo yakoze, kandi akamugenera akurikije imyifatire ye.
12
Oya rwose, Imana ntiba gito, kandi Nyir’ububasha si we wanga ukuri.
13
Haba hari undi wamushinze kumenya isi, akanamuragiza ibiyiriho byose?
14
Ese aramutse yishubije umwuka we, akatuvanamo ubuzima akabwisubiza,
15
ibinyamubiri byose ntibyapfira rimwe, umuntu agasubira mu gitaka?
16
Niba ufite ubwenge, umva ibyo nkubwira, utege amatwi amagambo yanjye.
17
Ese uzirana n’ukuri yashobora gutegeka? Watinyuka se gushinja Nyir’ubutungane Ushobora byose?
18
Ni we ubwira umwami, ati ’Nta cyo umaze’, akabwira ibikomangoma ati ’Muri abagome.’
19
Nta bwo arengera abatware, ntabera umukire ngo arenganye umukene, kuko bose ari we wabaremye.
20
Bakinduka mu kanya gato, igicuku kinishye; arimbura abakire bakibagirana, kandi yamagana ibikomerezwa, bikabura gitabara.
21
Koko rero, amaso ye ayahoza ku bantu, akabona aho banyuze hose;
22
nta mwijima cyangwa ijoro inkozi z’ibibi zamwihishamo.
23
Imana ntiha umugambi umuntu, ngo ajye kwiregura imbere yayo.
24
Ikindura abakomeye nta we ibajije, maze ku ntebe yabo ikahicaza abandi.
25
Izi neza ibikorwa byabo, yahengera nijoro ikabahanantura bagahonyorwa.
26
Ibatsibagura kimwe n’abagome, bagakubitirwa ku karubanda aho bose babona,
27
kuko baba baranze kuyikurikira, bakirengagiza inzira zayo,
28
bigatuma imiborogo y’abakene iyigeraho, ikumva n’induru z’abatishoboye.
29
Imana se iretse kugira icyo ikora, hari uwayishinja? Ihishe uruhanga rwayo se, yabonwa na nde? Nyamara igenzura ibihugu n’abantu,
30
kugira ngo hatagira umugome utegeka, muri babandi bashaka koreka imbaga mu mutego.
31
Ariko, hagize ubwira Imana ati ’Narashutswe, sinzongera gukora icyaha,
32
ibyo ntazi, ujye ubinyigisha, kandi niba naracumuye, sinzabyongera’,
33
urumva se yamuhanira ibyaha bye? Ubwo rero unegura imigambi ye, ukaba ari wowe ugomba kwihitiramo igikwiye ntabigutegetse, ngaho ibyo uzi bivuge!
34
Nyamara, abantu bashyira mu gaciro, kimwe n’undi munyabuhanga wese ubyumva, bazavuga bati
35
’Yobu aravuga nk’injiji, amagambo ye ntiyerekeranye.’
36
Koko rero, Yobu akwiye gufatirwa imigambi, kuko yavuze nk’abagiranabi;
37
yagize gucumura, none yongeyeho no kwivumbura, bigeza aho bamwe muri twe bashidikanya, kandi akomeza guhata Imana amagambo.»
← Chapter 33
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 35 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42