bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Job 6
Job 6
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 5
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 7 →
1
Yobu afata ijambo, agira ati
2
«Iyaba bashoboraga kumva agahinda kanjye, ngo bapimire ku munzani amakuba yanjye,
3
basanze arusha uburemere umusenyi wo ku nyanja, ikaba ari na yo mpamvu mvuga amateshwa!
4
Koko kandi, imyambi ya Nyirububasha yantebeyemo, n’umutima wanjye wanyoye ubumara bwayo; uburakari bw’Imana bwankoraniyeho.
5
Ese indogobe yahebeba ibona ubwatsi, cyangwa ikimasa kikabira kiri mu rwuri?
6
Ibiryo bibishye se, wabirya nta munyu? Umweru w’igi se ugira icyanga?
7
Ibiryo nk’ibyo nanze kubyasamira, n’umutima wanjye wazinutswe uwo mugati.
8
Icyampa ngo icyo nsabye ngihabwe, maze Imana insubize amizero yanjye!
9
Icyampa ngo Imana ibe ari yo injanjagura, inkubite mu cyico inkureho.
10
Bityo n’ubwo ndi mu kaga karenze urugero, byibura nashimishwa n’icyo cyizere cy’uko ntihakanye amagambo ya Nyirubutungane.
11
Ubu se nsigaranye imbaraga ki ngo mbe nakwiyumanganya; ko ibyanjye birangiye, icyo nkizeye ni iki?
12
None se nacuzwe mu mabuye, cyangwa umubiri wanjye ukozwe mu muringa?
13
Hari ikindi kindi se nakwishingikirizaho, ko n’icyari kuntera inkunga cyose cyanyitaruye?
14
Utagiriye impuhwe mugenzi we, aba yanze kubaha Nyirububasha!
15
Abavandimwe banjye barantereranye, babaye nka ya migezi ihimba ari uko imvura yaguye.
16
Mu itumba, usanga yuzuye amazi akonje, kubera imvura n’urubura byayujuje,
17
ariko icyi cyaza igahita ikama, izuba ryacana, igaherako yuma.
18
Ku mpamvu yayo, imbaga z’abagenzi ziteshwa inzira, zikaboneza iy’ubutayu, ziyobagurika.
19
Imbaga z’abagenzi b’i Temani zikayishakashaka hose, ab’i Sheba ni yo bashingiyeho amizero.
20
Amaherezo, icyizere cyabo kikagwa ku busa, bagera ku nkombe zayo, bagashoberwa.
21
Namwe rero, ubu ni ko mumerewe, mwasanze nteye ubwoba, maze ibikoba birabakuka.
22
Ese hari ubwo nigeze mbasaba nti ’Nimugire icyo mumpa, mukore mu mutungo wanyu mumfashe,
23
kandi munkize ukuboko k’umubisha, munandinde abankandamiza’?
24
Ngaho nimumpanure, ndaceceka, munyereke aho natandukiriye, ngacumura.
25
Amagambo y’ukuri umuntu yayihanganira; ariko se mwe ibyo munjora, bigamije iki?
26
Muranshinja se muhereye ku byo navuze, kandi ari imvugo y’uwihebye itwarwa n’umuyaga!
27
Ndumva mwebwe mwarya n’imfubyi, mukagambanira incuti yanyu!
28
Ngaho rwose nimundebe, ndabibasabye, imbere yanyu sinabeshya!
29
Ahasigaye mungarukire, mwoye kundenganya; mungarukire, kuko ntatezutse ku butabera.
30
Ese hari ikinyoma musanze ku rurimi rwanjye? Umunwa wanjye se, waba utagishobora kuvangura icyago?
← Chapter 5
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 7 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42