bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Job 10
Job 10
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 9
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 11 →
1
Ubwo nazinutswe ubuzima bwanjye, nimundeke, nta kimbuza kwiganyira, ngo mvuge ishavu rishengura umutima.
2
Nzabwira Nyir’ububasha nti ’Wincira urubanza, ahubwo mbwira icyaha unshinja.
3
Ese ushimishwa no kunkandamiza, cyangwa kwandavuza ikiremwa cyawe, ukanezezwa n’imigambi y’abagome?
4
Waba se ufite amaso nk’ayacu, byatuma ureba nk’uko abantu bareba?
5
Ese ubuzima bwawe bwaba ari nk’ubw’abagenewe gupfa, cyangwa se imyaka yawe yaba ihita nk’iminsi yabo,
6
ku buryo wakurikirana ibyaha byanjye, ukabaririza hose amakosa yanjye?
7
Nyamara uzi neza ko nta gicumuro kindangwaho, kandi nta n’ushobora kunkura mu maboko yawe!
8
Ibiganza byawe ni byo byandemye, none se washimishwa no kunkuraho!
9
Wibuke ko wandemye unkura mu gitaka, kandi ko uzakinsubizamo.
10
Wambuganije mu nda ya mama nk’uko babuganiza amata, umbumbabumbiramo nk’uko babumba isoro ry’amavuta.
11
Wanyambitse umubiri n’inyama, kandi unsobekamo amagufa n’imitsi.
12
Wampaye ubuzima urantonesha, kandi kubera ineza yawe, urinda ubugingo bwanjye.
13
Nyamara, icyo wari wahishe mu mutima wawe, ubu urakingaragarije; menye neza ko ari cyo wari ugambiriye!
14
Iyo ncumuye uba undeba, kandi nta kosa ryanjye rigusoba.
15
Naba rero nacumuye, ubwo akanjye kakaba kageze! Cyangwa se naba ndi umwere, na bwo sinubure umutwe; none nuzuyemo ikimwaro n’agahinda.
16
Iyo ngize ngo ndashingashinga, urampiga nk’intare, maze si ukunyigambaho, ukivayo.
17
Uhora ushaka uko wantera, uburakari umfitiye bukiyongera, maze ingabo zawe z’inkwakuzi ukazinterereza.
18
Ni kuki watumye mvuka? Ubu simba narapfuye, nta wigeze ambona?
19
Mba narabaye nk’utigeze abaho, nkava mu nda bahita bahamba.
20
Ese iminsi y’ukubaho kwanjye ntibaze! Ba unyihoreye gato, maze nyuzemo mpumeke,
21
mbere yo kugenda ubutazagaruka, mboneje mu gihugu cy’umwijima w’igicuku,
22
igihugu cy’umwanda n’akajagari, aho n’amanywa ubwayo ari umwijima musa.»
← Chapter 9
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 11 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42