bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Job 3
Job 3
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 2
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 4 →
1
Nyuma y’ibyo, Yobu abumbura umunwa, avuma umunsi yavutseho.
2
Nuko afata ijambo, agira ati
3
«Umunsi navutseho ntukabeho, n’ijoro ryavuzwemo ngo ’Umwana w’umuhungu yasamwe!’
4
Uwo munsi uragahinduka umwijima w’igicuku; Imana Nyir’ijuru ntizongere kuwitaho, uzahore ari icuraburindi!
5
Uragahindanywa n’umwijima w’igicuku, ibihu biwubudikeho, maze biwukangaranye!
6
Iryo joro riragatahwa n’umwijima, kandi ntirikabarirwe mu yandi y’umwaka, ntirizongerwe ku yandi y’amezi!
7
Ni koko iryo joro rizahore ari ingumba, kandi ntihazagire impundu zirivugamo.
8
Koko abateramwaku barakarivuma, bo batinyuka gukangura cya Leviyatani!
9
Inyenyeri zo mu rukerera rwaryo zirakazima, rijye ritegereza ko bucya rihebe, ntirikabone umuseke weya!
10
Kuko ritamfungiraniye mu nda ibyara, ngo noye kuzahura n’imibabaro integereje.
11
Ni kuki ntavutse ndi igihwereye, cyangwa ngo mbe narahwereye nkibona izuba.
12
Ibibero bya mama byankikiriye iki? Amabere ye yanyonkereje iki?
13
Ubu none mba nibereye ikuzimu, niryamiye mu mahoro, kandi mba nsinziriye, niruhukira,
14
ndi kumwe n’abami n’ibikomangoma, bari bariyubakiye amazu bahambwemo,
15
cyangwa hamwe n’abatware bari batunze zahabu, amazu yabo barayahunitsemo feza.
16
Ubonye ahubwo iyaba mama yarakuyemo inda, sinigere mbaho nk’abandi bapfa batabonye izuba!
17
Ikuzimu, abagome bashira ubukaka, ni ho abananiwe bajya kuruhukira.
18
N’abahoze ari imbohe bagira ituze, ntibabe bacyumva ijwi ry’umurinzi.
19
Aho hantu, abakuru n’abato barareshya, maze umucakara agasubirana ubwigenge.
20
Ni iki gituma Imana ireka imbabare zikavuka, igaha ubugingo ab’umutima wuzuye amaganya;
21
bamwe bifuza urupfu bakarubura, bakarushakashaka kurusha umukiro wundi!
22
Nuko bakishimira kubona aho bazahambwa, bakanezezwa no kugenerwa imva.
23
Umuntu utazi iyo agana kandi akaba yibasiwe n’Imana, kubaho yabiherewe iki?
24
Koko rero, mu kigwi cy’umugati, ntunzwe n’amaganya, kandi amarira yanjye atemba nk’umugezi.
25
Icyanteraga ubwoba ni cyo kingwirira, icyo nishishaga ni cyo mbona.
26
Nta gahenge, nta mahoro nkigira, habe emwe no kuruhuka, mpora ku nkeke.»
← Chapter 2
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 4 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42