bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Job 31
Job 31
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 30
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 32 →
1
Amaso yanjye, twari twarumvikanye, ko atagomba kugira inkumi arangamira.
2
None se uruhare Nyir’ijuru aha abantu ni uruhe? Ni uwuhe mugabane Nyir’ububasha abagenera?
3
Aho none si amakuba abahemu bagabana, n’inkozi z’ibibi si akaga zigenewe?
4
Ese ntabona imyifatire yanjye, kandi akabara n’intambwe nteye zose?
5
Niba narabaye umunyabinyoma, nkaba naragenzwaga no kubeshya,
6
Imana ninsuzume uko bikwiye, maze imenyereho umurava wanjye!
7
Niba narayobye inzira nyayo, umutima wanjye ugatomerera aho amaso awujyanye, none nkaba narahindanye ibiganza,
8
ndabirahiye: nzabibe rubanda rwirire, n’urubyaro rwanjye ruzarimbuke!
9
Niba umutima wanjye warararukiye umugore w’undi, ngahora ndekereje ku rugi rw’umuturanyi,
10
ndabirahiye: umugore wanjye azace incuro ku wundi, maze abandi bamwitungire!
11
Koko rero, iryo ni ishyano naba narakoze, ndetse ni icyaha gikwiye gucirwa urubanza,
12
cyamviramo umuriro wantwika ukandimbura, ugakongeza umusaruro w’ibyo nejeje byose.
13
Niba narakandamije umugaragu wanjye, nkarenganya umuja wanjye hari icyo dupfa,
14
ubwo se nzabigenza nte Imana nihaguruka, ikaza kwibariza; nzasubiza iki?
15
Uwambyaye we se, si yo yamuremye, twese se si yo yatubumbabumbiye mu nda itubyara?
16
Ese hari ubwo nigeze nirengagiza icyifuzo cy’abakene, ngo ndeke amaso y’umupfakazi ampondoberera imbere?
17
Ese nisangizaga umugati jyenyine, ntawuhayeho impfubyi?
18
— kandi jyewe, kuva nkiri muto, Imana yarandeze kibyeyi, ikandengera kuva nkivuka!—
19
Ese hari ubwo nabonye umukene wambaye ubusa, mbona utishoboye yabuze icyo yiyorosa,
20
maze ndeka kubahoza mbaha icyo bikinga, no kubasusurukisha uruhu rw’intama zanjye?
21
Ese hari ubwo nasagariye impfubyi ngo ni uko mbonye rubanda banshyigikiye?
22
Niba rero narakoze bene ayo mahano, ndabirahiye: ndakanantukamo ijosi, ukuboko kwanjye gukonyokere mu nkokora!
23
Koko rero, ubwo Imana yazampindisha umushyitsi, sinshobore guhangarana n’ikuzo ryayo!
24
Niba zahabu ari yo nagize amiringiro yanjye, nkibwira ko zahabu iyunguruye ari wo mukiro wanjye,
25
niba naranejejwe no kugira umutungo utubutse, nkaba narungutse ibintu byinshi,
26
niba narabonye urumuri rubengerana, n’ukwezi kugendana ishema,
27
maze umutima wanjye ukararuka, ngakurizaho kubisenga,
28
icyo na cyo cyaba ari icyaha nzahanirwa, kuko naba narihakanye Imana yo mu ijuru.
29
Ese nigeze nishimira ko umwanzi agize ibyago, mbyinira ku rukoma kubera ibyago byamwugarije?
30
Oya, umunwa wanjye ntiwigeze ucumura, ngo ntakambe musabira gupfa.
31
Ese abo mu ihema ryanjye ntibavugaga bati ’Hari uwo wabona utarariye inyama ze ngo azihage?’
32
Nta muvantara wararaga hanze, imiryango yanjye nayikinguriraga umugenzi.
33
Hari ubwo se nagenje nka bamwe, mpisha ibyaha byanjye, ibicumuro byanjye mbibika ku mutima?
34
Hari ubwo se natinye amagambo ya rubanda, n’umugayo w’imiryango, maze ndaceceka, ntinya gusohoka iwanjye?
35
Iyaba nashoboraga kugira umuntu wanyumva! Ijambo ryanjye ni iryo, ahasigaye Nyir’ububasha nansubize!
36
Naho ibirego by’umuburanyi wanjye, nzabiheka ku rutugu, ndetse mbyitamirize nk’ikamba.
37
Nzamurikira Imana ibyo nakoze byose, nyegere nshinjagirana ishema, uboshye igikomangoma.»
38
Niba ubutaka bwanjye hari icyo bundega, n’imirima yanjye ikaba ibabajwe
39
n’uko nariye ibyo yeze ntishyuye, kandi narishe abayikoragamo, ndabirahiye:
40
niba ari byo, ndakameza amahwa mu mwanya w’ingano, meze na kimari mu mwanya w’indi myaka! Ngiyo indunduro y’amagambo ya Yobu.
← Chapter 30
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 32 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42