bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Job 4
Job 4
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 3
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 5 →
1
Elifazi w’i Temani afata ijambo, agira ati
2
«Ese uwagira icyo akubwira, wabyihanganira? Ariko se umuntu yamenya aceceka ate!
3
Dore, wajyaga uhanura benshi, ugahumuriza abari bagiye kudohoka,
4
Inama zawe zakomeje abendaga kwiheba, abacitse intege ukabarema umutima;
5
none, igihe utahiwe, unaniwe kwihangana, n’ibikubayeho ubwawe, bigukuye umutima!
6
Kuba wariringiye Imana se ntibikwiye kugukomeza, n’umurava wagize ukagutera amizero?
7
Ibuka neza: hari umuziranenge wigeze arimbuka? Ni hehe wumvise abanyamurava batsiratsizwa?
8
Jye nzi ko abahinga ikibi, bakabiba agahinda, ari byo basarura;
9
umwuka w’Imana urabarimbura, uburakari bwayo bukabatsemba.
10
Ari imitontomo y’intare, n’urusaku rw’ubukare bwayo, ari n’imikaka y’ibyana by’intare, byose birayoyoka.
11
Intare yicwa no kubura umuhigo, n’ibyana by’intare y’ingore bikabuyera.
12
Nanjye, hariho ijambo nongorewe, ugutwi kwanjye kurarisama.
13
Nijoro, nari mu nzozi ziteye ubwoba, igihe abantu bose baba baguye agacuho,
14
nuko ubwoba burantaha, mpinda umushyitsi amagufa yanjye yose arakomangana.
15
Numvise nishishe, umusatsi unyorosokaho;
16
mbona umeze nk’umuntu ampagaze imbere, murebye sinamumenya, ariko ishusho ye inguma mu maso, hashize umwanya numva ijwi rinyongorera riti
17
’Umuntu waremewe gupfa yatunganira ate Imana? Yabura inenge ate mu maso y’Iyamuhanze?
18
Niba se itizera abagaragu bayo, ndetse n’abamalayika ntibaburemo inkumbi,
19
hacura iki ku batuye amazu y’ibyondo, na yo yubatswe ku musenyi? Babahonyora nk’igiheri,
20
abariho mu gitondo bahinduka ivu butaranagoroba, bararimbuka bagashira nta n’umenye uko bigenze.
21
Bavanwaho, mbese nk’uko bashinguza umuganda w’ihema, nuko bagapfa bazize ubujiji bwabo.’
← Chapter 3
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 5 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42