bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Job 13
Job 13
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 12
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 14 →
1
Ni koko, ibyo byose narabyiboneye n’amaso yanjye, amatwi yanjye arabyumva, arabisobanukirwa.
2
Ibyo muzi, nanjye ndabizi, ndi umuntu nkamwe, ntimunduta!
3
Ariko jyewe Imana ni yo mbwira, Nyir’ububasha ni we nshaka ko ansobanurira.
4
Naho mwebwe, muri abanyamahomvu gusa, muri abavuzi ba magendu, mwese uko mungana!
5
Ni kuki muticecekera? Ni byo byakwerekana ko muzi ubwenge.
6
Nimwumve uko niregura, mutege amatwi ibyo mvuga.
7
Uhoraho se ni we wabohereje kuvuga amahomvu, ni we se wabatumye kumbwira ibinyoma?
8
Ni we se muvuganira, ni we se muburanira?
9
Mbese none yaba abarora mu mutima? Muribwira ko mwamubeshya nk’uko bashuka umuntu?
10
Nta shiti azabahana, niba mugamije kubera.
11
Nyir’icyubahiro ntimumukangwa, ese nta n’ubwo ajya abatera ubwoba?
12
Impanuro zanyu ni nk’ivu, n’ibisubizo mumpa nta shingiro bifite.
13
Nimuceceke, mundeke mvuge, maze igishaka kizabe!
14
Jyewe naritanze, nahaze amagara, ubuzima bwanjye ndabuhebye.
15
Nashaka anyice, n’ubundi ni rwo nari ndindiriye, cyakora ndashaka kwisobanura imbere ye,
16
ndetse nyine ngibyo ibintera kwizera ko azankiza, kuko nta nkozi y’ibibi n’imwe itinyuka kumutunguka imbere.
17
Nimwumve, nimutege amatwi amagambo yanjye, kandi mwite ku byo mbatangariza.
18
Dore niteguye kuburana, kandi nzi ko mfite ukuri.
19
Ese hari uwatinyuka kunshinja, ngo nicecekere maze mpfe?
20
Uzandinde ibintu bibiri gusa, maze noye kuzihisha mu maso yawe:
21
Uzareke kunzibiranya, no kuntera ubwoba,
22
hanyuma ubanze uvuge ngusubize, cyangwa se umpe ijambo mbanze, nawe unsubize.
23
Ese mfite ibyaha n’ibicumuro bingahe? Nsobanurira ishyano nakoze, umbwire icyaha cyanjye.
24
Ni kuki unyihisha, ukangenzereza nk’umwanzi wawe?
25
Urashaka se gukanga akababi gatwawe n’umuyaga, no kwibasira akatsi kumye?
26
Ubwo rero wirirwe unyandikaho ibirego bikaze, unshinje ibyaha byo mu buto bwanjye,
27
unshandikire imitego impande zose, ungenzure aho nyuze hose, uronde aho nakandagiye hose!
28
None umubiri wanjye ushaje nk’igiti cyamunzwe, umeze nk’umwenda wariwe n’umuswa.
← Chapter 12
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 14 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42