bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Job 40
Job 40
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 39
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 41 →
1
Uhoraho arakomeza, abwira Yobu, ati
2
«Umuburanyi wa Nyir’ububasha ntaremera se, ko yatsinzwe? Unyomoza Imana aracyafite icyo asubiza?»
3
Yobu asubiza Uhoraho, agira ati
4
«Ni koko, nakinnye mu bikomeye; nabona nsubiza iki? Ahasigaye ni ugupfuka umunwa ngaceceka.
5
Dore imbara navugiye, sinzasubiza; navuze menshi, sinzongera.»
6
Uhoraho asubiza Yobu mu nkubi y’umuyaga, agira ati
7
«Kenyera kigabo rero ukomeze, maze nkubaze unsubize.
8
Harya ngo ibyo nemeje uzabivuguruza, unshinje, maze untsinde?
9
Ese ufite ububasha nk’ubw’Imana, ijwi ryawe se, rirakangaranya nk’iryayo?
10
Ngaho rero itamirize ishema n’ububasha, wuzure icyubahiro n’ububengerane,
11
ujye ukwiza hose uburakari bwawe, abirasi ubarebe igitsure bacebe,
12
ukwiteruyeho wese umucubye, abakugomeye ubarimbure rugikubita,
13
maze ubazike mu gitaka, ubafungiranire mu buroko.
14
Nanjye ubwanjye nzaguhimbaza, kuko ubutwari bwawe bwagukijije.
15
Zirikana ko imvubu nayiremye kimwe nawe, ikaba itunzwe no kurisha nk’imfizi.
16
Uzayirebe, imbaraga zayo ziba mu matako, naho ubukaka bwayo bukaba mu gituza.
17
Irega umurizo ukagira ngo ni ingiga y’igiti, imitsi y’amatako yayo irasobekeranye.
18
Amagufa yayo, wagira ngo akoze mu byuma, amaguru n’amaboko byayo bikomeye nk’umutarimba.
19
Irusha imbaraga ibiremwa by’Imana byose, yagizwe umutware w’ibindi bikoko,
20
kuko n’imisozi iyihakwaho, kimwe n’ibindi bikoko byose byo mu ishyamba.
21
Iryama mu rufunzo, ikabyagira mu ruseke rwo mu bishanga;
22
ikugama izuba mu gicucu cyarwo ikikijwe n’ibihuru byo ku ruzi.
23
N’iyo uruzi rwuzuye, ntihangayika, n’iyo rwayigera mu menyo, iguma hamwe.
24
Hari ushobora kuyinogoramo amaso se, cyangwa ngo ayipfumure amazuru?
25
Ese hari uwarobesha ingona urushundura, ngo ayishumike umugozi ku rurimi?
26
Uramutse se uyikuruye amazuru, ukayitoboza icyuma urwasaya,
27
urakeka ko yagutakambira, ikakubwiza akarimi keza?
28
Ubwo se, wagirana na yo isezerano, kugira ngo ikubere umugaragu burundu?
29
Watinyuka se kuyikinisha nk’akanyoni, cyangwa kuyigiramo igikinisho cy’abakobwa bawe?
30
Abarobyi se bayigenera igiciro, maze bakayigemurira abacuruzi?
31
Uruhu rwayo se rwatoborwa n’imyambi, cyangwa igihanga cyayo amacumu yacyigerera?
32
Uzase n’uyikozaho ikiganza, urebe ukuntu ikwamagana, uzaherako uyizinukwa.
← Chapter 39
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 41 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42