bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Job 27
Job 27
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 26
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 28 →
1
Nuko Yobu yongera gufata ijambo aravuga ati
2
«Ndahiye Imana yanze kundenganura, ndahiye Nyirububasha unshavuza,
3
igihe cyose ngihumeka, igihe cyose Imana ikimpaye umwuka,
4
sinzigera ngira ikibi mvuga, nta n'ubwo nzigera mbeshya.
5
Sinshobora kwemera na rimwe ko muvuga ukuri, nzarinda nipfira nkivuga ko ndi umwere!
6
Nzakomeza kuba intungane sinzabireka, igihe cyose nkiriho nta cyo nishinja.
7
«Unyanga azapfe urw’abagome, umpagurukiye apfe urw'inkozi z'ibibi!
8
Umuhakanamana agira cyizere ki? Agira cyizere ki iyo yambuwe ubuzima bwe?
9
Dore amakuba azamwugariza, mbese namwugariza Imana izumva ugutakamba kwe?
10
Umuntu nk’uwo ntiyakwishimira Nyirububasha, ntiyata igihe cye atakambira Imana.
11
Jyeweho nzabamenyesha ububasha bw’Imana, sinzabahisha imigambi ya Nyirububasha.
12
Erega namwe mwese mwarabyiboneye! None se ni iki gituma muvuga amagambo y'amahomvu?
13
«Dore ibihembo Imana igenera umugome, dore igihano Nyirububasha agenera abanyagitugu:
14
abana abyara bazicwa n'inkota, abamukomokaho bazicwa n'inzara.
15
Abe barokotse bazatsembwa n'icyorezo, abapfakazi babo ntibazabaririra.
16
Nubwo yarunda ifeza nyinshi, nubwo yarunda imyambaro,
17
iyo myambaro izambarwa n'intungane, ifeza na yo izajyanwa n'abere!
18
«Inzu y'umugome idigadiga nk’iy’igitagangurirwa, idigadiga nk'akaruri k'umurinzi w'umurima.
19
Aryama akungahaye, akabyuka atindahaye, iyo akangutse asanga ibyo atunze byayoyotse.
20
Ibitera ubwoba bimwisukiranyaho nk'amazi, nijoro serwakira ikamwamurukana.
21
Umuyaga w’iburasirazuba uramutwara, uramutumukana akava aho yari atuye.
22
Umuyaga umutumura nta mpuhwe, nta bwo abasha guhunga ubukana bwawo.
23
Ababonye ibimubayeho baramukwena, aho agannye hose bamuha urw'amenyo!»
← Chapter 26
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 28 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42