bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Job 28
Job 28
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 27
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 29 →
1
Koko rero, feza igira aho icukurwa, zahabu na yo igira aho itunganirizwa;
2
ubutare babukura mu butaka, babucanira, bukabyara umuringa.
3
Bacukura bitwaje amatara agahashya umwijima, maze ibuye ryari ryihishe mu mwijima w’igicuku, rikagaragara ryose uko ryakabaye.
4
Imbaga y’abacakara bacukuye amarongi ahantu hadatuwe, bayajyamo bamanukiye ku kiziriko, kibakoza hirya no hino nta muntu ubareba.
5
Ubutaka bwera ibitunga abantu, ariko mu nda yabwo umuriro uhinda.
6
Aho hantu hari amabuye y’agaciro, arimo na zahabu nyinshi!
7
Ni inzira ibyaruzi bitazi, emwe na kagoma ntiraharabukwa!
8
Inyamaswa z’ishyamba ntizirahagera, habe ngo n’intare irahazi.
9
Amasarabwayi yarajanjaguwe, imisozi irarimbagurwa,
10
urutare barucishaho imiyoboro, maze ibintu by’agaciro byose, umuntu arabibona.
11
Bashakiye no mu masoko y’imigezi, ibyihishe byose bishyirwa ahagaragara.
12
Ariko se ubuhanga, bwo bukomoka he? Indiri y’ubwenge iba he?
13
Umuntu ntazi inzira ibuganishaho, kandi nta bwo buri kuri iyi si y’abazima.
14
Inyenga iravuga iti ’Nta bwo bundimo!’ n’inyanja na yo iti ’Nta bwo buba iwanjye!’
15
Nta bwo buguranwa zahabu iyunguruye, kandi ntibunagurwa uburemere bwa feza.
16
Nta n’uwabugereranya n’amabuye y’agaciro, nka zahabu y’i Ofiri cyangwa safiri.
17
Ni byo, nta ho buhuriye na zahabu cyangwa amasaro, nta n’uwabugurana igikombe cya zahabu.
18
Nta ho buhuriye n’amabuye y’agaciro, kandi kubugira biruta gutunga ibirezi.
19
Ntibugereranywa na topazi yo mu Misiri, kandi nta ho buhuriye na zahabu iyunguruye.
20
Ariko se noneho, ubuhanga bukomoka he? indiri y’ubwenge ni iyihe?
21
Bwihishe amaso y’umuntu wese, n’inyoni zo mu kirere ntizibuzi.
22
Inyenga y’ikuzimu yarivugiye iti ’Twigeze kumva babuvuga baburata.’
23
Imana yonyine ni yo izi inzira yabwo, kandi ikamenya aho buba,
24
kuko ibona hose kugeza mu mpera z’isi, kandi ikitegereza ibiri mu nsi y’ijuru byose.
25
Igihe yahaga umuyaga imbaraga ufite, ikagenera amazi urugero rwayo,
26
igihe yahaga imvura amategeko ayigenga, igaca n’inzira y’imitontomo y’inkuba,
27
icyo gihe, ni ho yabubonye, irabucengera, irabushima, kandi ibusuzuma impande zose,
28
maze ibwira umuntu, iti ’Gutinya Nyagasani, ni bwo buhanga, kandi kuzibukira icyaha, ni bwo bwenge.’
← Chapter 27
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 29 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42