bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Ezekiel 12
Ezekiel 12
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 11
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 13 →
1
Uhoraho arambwira ati:
2
“Yewe muntu, utuye mu bagome! Bafite amaso nyamara ntibabona, bafite amatwi nyamara ntibumva kuko ari inyoko y'abagome.
3
Yewe muntu, ngaho rero hambira ibintu byawe nk'ujyanywe ho umunyago, kandi ugende ku manywa y'ihangu bakureba. Uzimuke ujye ahandi bakureba, ahari bizatuma bamenya ko ari ibyigomeke.
4
Uzafate ibintu byawe ku manywa y'ihangu bakureba, maze nimugoroba ugende nk'ujyanywe ho umunyago.
5
Uzace icyuho mu rukuta bakureba, abe ari ho unyuza ibintu byawe.
6
Uzabishyire ku rutugu bakureba, ugende mu kabwibwi. Uzipfuke mu maso kugira ngo utareba aho ujya, kuko nkugize ikimenyetso cy'ibizaba ku Bisiraheli.”
7
Nuko nkora ibyo Uhoraho yantegetse. Mfata ibintu byanjye ku manywa y'ihangu nk'ujyanywe ho umunyago, nimugoroba nca icyuho mu rukuta, ngenda mu kabwibwi ntwaye ibintu byanjye ku rutugu, bose bandeba.
8
Bukeye Uhoraho arambwira ati:
9
“Yewe muntu, koko Abisiraheli ni abantu b'ibyigomeke! Ese ntibigeze bakubaza bati: ‘Ibyo ukora ni ibiki?’
10
None rero ubabwire ko Nyagasani Uhoraho avuze ati: ‘Ubu butumwa bugenewe umwami w'i Yeruzalemu n'Abisiraheli bose bahatuye.’
11
Ubabwire uti: ‘Nababereye ikimenyetso. Uko byambayeho ni ko na bo bizababaho, bazajyanwa ho iminyago.
12
Umwami wabo azagenda mu kabwibwi ashyize ibintu bye ku rutugu, anyure mu cyuho cyamuteganyirijwe kiri mu rukuta. Azipfuka mu maso bitume atareba aho ajya.
13
Nzamutega umutego awugwemo, mujyane muri Babiloniya apfireyo atabonye icyo gihugu.
14
Nzatatanya ibyegera bye byose, n'abamurinda n'ingabo zose kandi mbakurikirane n'inkota.
15
Nimara kubatatanyiriza mu mahanga no mu bihugu bya kure, bazamenya ko ndi Uhoraho.
16
Nyamara bake muri bo nzabarokora intambara n'inzara n'icyorezo. Nibagera mu mahanga bazemera ibizira byose bakoze. Bityo abantu bose bazamenya ko ndi Uhoraho.’ ”
17
Uhoraho arambwira ati:
18
“Yewe muntu, rya ibyokurya byawe uhinda umushyitsi, n'amazi yawe uyanywe udagadwa kandi ufite ubwoba.
19
None rero ubwire abatuye igihugu uti: ‘Nyagasani Uhoraho aravuze ngo: abatuye Yeruzalemu basigaye muri Isiraheli bazarya ibyokurya byabo bahangayitse, n'amazi yabo bayanywane agahinda, kuko igihugu cyabo cyose kizaba umusaka kubera ubugome bw'abagituye.
20
Imijyi yari ituwe izaba amatongo, igihugu cyose gihinduke umusaka, bityo muzamenyeraho ko ari jye Uhoraho.’ ”
21
Uhoraho arambwira ati:
22
“Yewe muntu, kuki muri Isiraheli muca uyu mugani ngo: igihe kirahita ikindi kigataha, nyamara nta bonekerwa na rimwe risohozwa?
23
Ubwire Abisiraheli uti: ‘Nyagasani Uhoraho agiye gukuraho uwo mugani, ntuzongera gucibwa ukundi muri Isiraheli.’ Ahubwo ubabwire uti: ‘Igihe kiregereje ngo ibonekerwa ryose risohozwe.’
24
Koko rero ibonekerwa ry'ibinyoma n'ubuhanuzi bushukana, ntibizongera kubaho mu Bisiraheli.
25
Nyamara jyewe Uhoraho nzavuga ibyo nshaka maze bisohozwe bidatinze, kuko mu gihe cyanyu mwa byigomeke mwe, nzasohoza ibyo navuze.” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.
26
Uhoraho arambwira ati:
27
“Yewe muntu, Abisiraheli baravuga bati: ‘Ibonekerwa ryawe n'ubuhanuzi bwawe si iby'ubu, ahubwo ni ibyo mu bihe bizaza.’
28
None rero ubabwire ko jyewe Nyagasani Uhoraho ibyo navuze bitazatinda, ibyo navuze bizasohozwa.” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.
← Chapter 11
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 13 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42
43
44
45
46
47
48