bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Ezekiel 25
Ezekiel 25
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 24
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 26 →
1
Uhoraho arambwira ati:
2
“Yewe muntu, hindukirira Abamoni ubabwire ibiberekeyeho.
3
Babwire uti: ‘Nimwumve ibyo Nyagasani Uhoraho avuga: kubera ko mwanejejwe n'uko Ingoro yanjye yahumanyijwe, igihugu cya Isiraheli kigahindurwa amatongo n'Abayuda bakajyanwa ho iminyago,
4
ngiye kubateza abantu b'iburasirazuba babigarurire. Bazashinga inkambi n'amahema yabo mu gihugu cyanyu. Bazarya imbuto banywe n'amata byari bibagenewe.
5
Umurwa wa Raba nzawuhindura urwuri rw'ingamiya, kandi igihugu cyose cy'Abamoni nzagihindura igikumba cy'intama, bityo muzamenya ko ndi Uhoraho.’ ”
6
Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Mwakomye mu mashyi kandi musabagizwa n'ibyishimo kubera ibyago bya Isiraheli. Mwasuzuguye abantu banjye mubanga urunuka.
7
Kubera ko mwakoze ibyo, ngiye kubagabiza abanyamahanga babasahure. Nzabarimbura ku buryo mutazongera kumenyekana cyangwa ngo mugire igihugu, bityo muzamenya ko ndi Uhoraho.”
8
Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Kubera ko Abamowabu n'ab'i Seyiri bavuze ko Abayuda babaye nk'andi moko,
9
nzatuma imijyi yo ku mipaka ya Mowabu iterwa, ndetse n'imijyi irusha iyindi ubwiza, ari yo Beti-Yeshimoti na Bāli-Mewoni na Kiriyatayimu.
10
Abamowabu nzabateza abantu b'iburasirazuba babigarurire nk'uko byagendekeye Abamoni, kandi Mowabu ntizongera kwitwa igihugu.
11
Nzahana Abamowabu, bityo bazamenya ko ndi Uhoraho.”
12
Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Abedomu bihōreye bikabije ku Bayuda, ibyo bibabera igicumuro.
13
Ni yo mpamvu jyewe Nyagasani Uhoraho mvuga nti: ‘Nzahana Abedomu, ntsembe abantu n'amatungo mu gihugu maze ngihindure ikidaturwa, uhereye i Temani ukageza i Dedani, abaturage baho bazatsembwa n'intambara.
14
Nzihōrera ku Bedomu nkoresheje abantu banjye b'Abisiraheli. Bazihōrera bakurikije uburakari n'umujinya byanjye bikaze, bityo Abedomu bazamenya ko ari jyewe wabikoze.’ ” Uko ni ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze.
15
Nyagasani Uhoraho aravuga nti: “Abafilisiti bihōreye bikabije, bashingiye ku buriganya bwabo no ku rwangano rwabaye akarande, bashaka kurimbura u Buyuda.
16
Ni yo mpamvu jyewe Nyagasani Uhoraho mvuga nti: ‘Ngiye guhana Abafilisiti. Nzarimbura Abakereti basigaye baturiye inyanja.
17
Nzabihimuraho bikomeye kandi mbahanishe umujinya wanjye. Bityo bazamenya ko ndi Uhoraho, igihe nzaba nabihimuyeho.’ ”
← Chapter 24
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 26 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42
43
44
45
46
47
48