bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Ezekiel 46
Ezekiel 46
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 45
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 47 →
1
Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Irembo ry'urugo rw'imbere ryerekeye iburasirazuba rijye rikingwa mu minsi itandatu y'imirimo. Nyamara rijye rikingurwa ku isabato no ku mboneko z'ukwezi.
2
Umwami ajye yinjirira mu irembo ry'urugo rw'inyuma, anyure mu muryango w'icyumba cy'urwinjiriro ahagarare ku nkomanizo z'umuryango, igihe abatambyi bazaba batamba mu cyimbo cye ibitambo bikongorwa n'umuriro, n'iby'umusangiro. Umwami ajye asengera ku nkomanizo z'umuryango hanyuma asohoke, ariko irembo ntirizakingwe kugeza nimugoroba.
3
Ku minsi y'isabato no ku mboneko z'ukwezi, abantu bose bajye bapfukama imbere y'iryo rembo, maze bansenge jyewe Uhoraho.
4
“Icyo gitambo gikongorwa n'umuriro umwami azaba azaniye Uhoraho ku munsi w'isabato, kizabe kigizwe n'abana b'intama batandatu n'impfizi y'intama byose bitagira inenge.
5
Kuri iyo mpfizi y'intama ajye atanga ituro ry'ibiro mirongo itatu by'ibinyampeke, naho ku bana b'intama atange ituro ry'ibinyampeke akurikije ubushake bwe. Kuri ibyo biro mirongo itatu by'ibinyampeke azongereho litiro eshatu z'amavuta.
6
Ku munsi w'imboneko z'ukwezi ajye atamba ikimasa n'abana b'intama batandatu, n'impfizi y'intama byose bidafite inenge.
7
Kuri icyo kimasa ajye atanga ituro ry'ibiro mirongo itatu by'ibinyampeke, n'ibiro mirongo itatu by'ibinyampeke kuri iyo mpfizi y'intama, naho ku bana b'intama atange ituro ry'ibinyampeke akurikije ubushake bwe. Kuri ibyo biro mirongo itatu by'ibinyampeke azongereho litiro eshatu z'amavuta.
8
Umwami ajye yinjira anyuze mu cyumba cy'urwinjiriro, kandi abe ari ho asohokera.
9
“Abantu nibaza gusenga Uhoraho ku munsi mukuru, abazaba binjiriye mu irembo ryo mu majyaruguru bazasohokere mu ryo mu majyepfo. Naho abazaba binjiriye mu irembo ryo mu majyepfo, basohokere mu ryo mu majyaruguru. Ntawe ushobora gusohokera aho yinjiriye, ahubwo bajye basohokera mu irembo riteganye n'iryo binjiriyemo.
10
Umwami ajye yinjirira rimwe n'abantu baje gusenga, kandi asohokere rimwe na bo.
11
Ku minsi mikuru no ku yindi minsi yategetswe, bajye batanga ibiro mirongo itatu by'ituro ry'ibinyampeke hamwe n'ikimasa, n'ibiro mirongo itatu by'ibinyampeke hamwe n'impfizi y'intama, naho ku bana b'intama atange akurikije ubushake bwe. Ku biro mirongo itatu by'ifu azongereho litiro eshatu z'amavuta.
12
Umwami nashaka gutura Uhoraho ituro ry'ubushake, ryaba igitambo gikongorwa n'umuriro cyangwa ibitambo by'umusangiro, bazamukingurire irembo ryerekeye iburasirazuba. Azatambe igitambo cye gikongorwa n'umuriro, cyangwa ibitambo by'umusangiro nk'uko asanzwe abigenza ku munsi w'isabato. Ubwo azasohoke hanyuma bakinge irembo.”
13
Uhoraho aravuga ati: “Buri munsi ujye utamba umwana w'intama umaze umwaka kandi udafite inenge. Ujye uwutambira Uhoraho ho igitambo gikongorwa n'umuriro buri gitondo.
14
Buri gitondo ujye utanga ibiro bitanu by'ituro ry'ibinyampeke, na litiro y'amavuta yo kuvanga n'ibyo binyampeke. Gutura Uhoraho iryo turo ni itegeko ridakuka.
15
Umwana w'intama hamwe n'ituro ry'ibinyampeke n'iry'amavuta bijye bitangwa buri gitondo, bibe igitambo gikongorwa n'umuriro cy'ibihe byose.”
16
Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Umwami naha umwana we umunani, uzabe uw'uwo mwana kandi na we awurage abazamukomokaho.
17
Ariko umwami aramutse ahaye umunani umwe mu bagaragu be, uzabe uw'uwo mugaragu kugeza ku mwaka wa Yubile. Hanyuma uwo munani uzasubizwe umwami, ube uwe n'uw'abana be.
18
Nyamara kandi umwami ntakambure rubanda abanyaga iminani yabo. Ajye aha abana be iminani yo mu mugabane we, kugira ngo adakandamiza abantu banjye abambura amasambu yabo.”
19
Nuko uwo muntu anjyana mu rwinjiriro rw'irembo ryerekeye mu majyaruguru, angeza mu byumba byeguriwe Uhoraho bigenewe abatambyi. Anyereka ahantu mu ruhande rw'iburengerazuba rw'ibyo byumba,
20
arambwira ati: “Aha ni ho abatambyi bazajya batekera inyama z'ibitambo byo guhongerera ibyaha n'ibyo kwiyunga n'Imana. Ni na ho bazajya batekera amaturo y'ibinyampeke ngo hatagira ikintu cyeguriwe Imana bajyana inyuma y'urugo, kugira ngo abantu badakora ku bintu byayeguriwe.”
21
Hanyuma wa muntu anjyana mu rugo rw'inyuma anyujije mu nguni enye zarwo, maze mbona muri buri nguni urundi rugo ruto.
22
Muri izo nguni uko ari enye z'urugo rw'inyuma, hari ingo enye ntoya zizitiwe kandi zifite ingero zingana. Buri rugo rwari rufite metero makumyabiri z'uburebure, na metero cumi n'eshanu z'ubugari.
23
Urugo rwose rwari ruzengurutswe n'urukuta rw'amabuye, kandi kuri izo nkuta hari amaziko impande zose.
24
Nuko arambwira ati: “Ibyo ni ibikoni, aho abatambyi bakora imirimo yo mu Ngoro bazajya batekera ibitambo bya rubanda.”
← Chapter 45
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 47 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42
43
44
45
46
47
48