bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Ezekiel 36
Ezekiel 36
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 35
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 37 →
1
Uhoraho arambwira ati: “Yewe muntu, hanurira imisozi ya Isiraheli maze ubwire abayituyeho uti: ‘Nimwumve icyo Uhoraho avuga:
2
abanzi banyu barabakwena bavuga ngo ya misozi yanyu ya gakondo twarayigaruriye!’ Uko ni ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze.
3
“Ubabwire kandi ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuga nti: ‘Mwa misozi ya Isiraheli mwe, amahanga yose abakikije yarabateye arabasahura maze arabigarurira, muhinduka urw'amenyo n'iciro ry'imigani.
4
None rero mwa misozi ya Isiraheli mwe, nimwumve ibyo jyewe Nyagasani Uhoraho mbwira imisozi n'udusozi, n'imigezi n'ibibaya, n'ahantu hasigaye ari amatongo, n'imijyi yasahuwe igahinduka umusaka kandi amahanga ayikikije akayihindura urw'amenyo.’
5
“Jyewe Nyagasani Uhoraho ndavuga nti: ‘Amahanga agukikije narayarakariye bikabije, cyane cyane Edomu. Ayo mahanga yaranezerewe, arirata maze yigarurira igihugu cyanjye.
6
None rero hanurira igihugu cya Isiraheli, ubwire imisozi n'udusozi, n'imigezi n'ibibaya, ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvugana uburakari, kubera ko amahanga yabakojeje isoni.’ ”
7
Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Ndahiye nkomeje ko amahanga abakikije na yo azakorwa n'isoni.
8
Nyamara ku misozi ya Isiraheli ibiti bizongera bimere amababi, kandi byere imbuto zo gutunga abantu banjye b'Abisiraheli bagiye kugaruka.
9
Koko rero nzabitaho, nzatuma ubutaka bwanyu bwongera guhingwa kandi buterwemo imbuto.
10
Nzagwiza Abisiraheli, imijyi izongera iturwe kandi amatongo azongera yubakwemo.
11
Nzagwiza abantu n'amatungo, bazororoka bagwire. Nzatuma mubaho nko mu bihe bya kera, nzabaha amahoro aruta ayo mwahoranye, bityo muzamenya ko ndi Uhoraho.
12
Bantu banjye b'Abisiraheli, nzabagarura mwongere gutura mu gihugu cyanyu, kizaba icyanyu bwite kandi ntawe uzongera kubahekura.”
13
Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Koko abantu bavuga ko igihugu cyanyu cyamaze abantu kandi cyihekuye.
14
None rero ntimuzongera kumarana cyangwa ngo mwihekure. Uko ni ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze.
15
Ntabwo nzemera ko amahanga yongera kubakoza isoni cyangwa kubasuzugura, kandi ntimuzongera kwihekura.” Uko ni ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze.
16
Uhoraho arambwira ati:
17
“Yewe muntu, igihe Abisiraheli bari bakiri mu gihugu cyabo bacyandurishije ingeso mbi zabo n'ibikorwa byabo bibi. Nabonye imigenzereze yabo ihumanye nk'umugore uri mu mihango y'abakobwa.
18
Ni cyo cyatumye mbasukaho uburakari bwanjye mbahora amaraso bamennye mu gihugu, n'ibigirwamana byabo bacyandurishije.
19
Narabahannye kubera imibereho yabo n'imigenzereze yabo mibi, maze mbatatanyiriza mu bihugu by'amahanga.
20
Mu mahanga yose batataniyemo basuzuguje izina ryanjye riziranenge, maze abantu bakavuga bati: ‘Aba ni abantu b'Uhoraho, nyamara birukanwe mu gihugu cye!’
21
Ibyo byatumye mbabara, kuko Abisiraheli basuzuguje izina ryanjye riziranenge mu mahanga batataniyemo.
22
“None rero ubwire Abisiraheli ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuga nti: ‘Ibyo ngiye gukora sinzabikora ku bwanyu, ahubwo nzabikora kugira ngo nubahirize izina ryanjye riziranenge mwasuzuguje mu mahanga mwatataniyemo.
23
Ngiye kwerekana ubuziranenge bw'izina ryanjye rikomeye mwasuzuguje mu mahanga, bityo amahanga azamenya ko ndi Uhoraho ningaragariza ubuziranenge bwanjye muri mwe. Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.
24
Nzabavana mu mahanga no mu bihugu byose mwatataniyemo, mbagarure mu gihugu cyanyu.
25
Nzabuhagiza amazi meza maze mbahumanure, kandi nzabakiza ubwandure bwanyu bwose n'ibigirwamana byanyu byose.
26
Nzabaha umutima mushya mbashyiremo n'ibitekerezo bishya. Nzabakuramo umutima ukomeye nk'ibuye mbashyiremo umutima uboneye.
27
Nzabashyiramo Mwuka wanjye, ntume mukurikiza amateka yanjye kandi mwitondere amategeko yanjye.
28
Muzatura mu gihugu nahaye ba sokuruza, muzaba abantu banjye, nanjye nzaba Imana yanyu.
29
Nzabakiza ubwandure bwanyu bwose, nzameza ibinyampeke birumbuke kugira ngo mutazongera kwicwa n'inzara.
30
Nzagwiza ibiti byera imbuto n'umusaruro w'ibyo muhinga, kugira ngo mutazongera kwicwa n'inzara amahanga akabasuzugura.
31
Muzibuka ingeso zanyu mbi n'ibibi mwakoze, mukorwe n'isoni kubera ibicumuro byanyu n'ibizira mwakoze.
32
Yemwe mwa Bisiraheli mwe, mumenye ko ibyo ngiye gukora ntazabikora ku bwanyu, ahubwo nzabikora kugira ngo mukorwe n'isoni kubera imigenzereze yanyu mibi.’ ” Uko ni ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze.
33
Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Igihe nzabahumanura nkabakiza ibicumuro byanyu byose, nzatuma mwongera gutura mu mijyi yanyu n'amatongo yanyu yongere yubakwe.
34
Ubutaka bwari ubutayu buzongera buhingwe, ndetse abahisi n'abagenzi ntibazongera kububona ari ubutayu.
35
Ahubwo bazavuga bati: ‘Igihugu cyari cyarabaye umusaka cyahindutse nk'ubusitani bwa Edeni, n'imijyi yari yarasenyutse igasahurwa kandi igasigara ari amatongo, ubu ni imijyi ntamenwa kandi ituwemo.’
36
Amahanga abakikije yasigaye azamenya ko ari jye Uhoraho wongera kubaka imijyi yari amatongo kandi ngahinga imirima yari yararaye. Uko ni ko jyewe Uhoraho mvuze kandi nzabisohoza.”
37
Nuko Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Nzongera ndeke Abisiraheli bansabe kubafasha, kandi nzabagwiza babe benshi nk'umukumbi w'intama.
38
Bazaba benshi nk'umukumbi wagenewe gutambwa ho ibitambo i Yeruzalemu ku minsi mikuru, imijyi yari amatongo na yo izuzuramo abantu. Ubwo ni bwo abantu bose bazamenya ko ndi Uhoraho.”
← Chapter 35
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 37 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42
43
44
45
46
47
48