bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Ezekiel 14
Ezekiel 14
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 13
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 15 →
1
Bamwe mu bakuru b'Abisiraheli baje kungisha inama.
2
Nuko Uhoraho arambwira ati:
3
“Yewe muntu, aba bantu biyeguriye ibigirwamana bemera ko bibagusha mu byaha. None se nzemera ko bangisha inama?
4
Ubabwire ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze nti: ‘Umwisiraheli wese wiyeguriye ibigirwamana kandi akemera ko bimugusha mu byaha, maze akaza kugisha inama umuhanuzi, ni jye ubwanjye uzamuha igisubizo gikwiranye n'ubwinshi bw'ibigirwamana atunze.
5
Ibyo nzabikorera kugarura Abisiraheli banyanze, bakayoboka ibigirwamana byabo.’
6
Nuko rero bwira Abisiraheli ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuga nti: ‘Nimwihane mureke gusenga ibigirwamana byanyu, muzinukwe ibizira byose mukora.’
7
“Igihe Umwisiraheli cyangwa umunyamahanga uba mu Bisiraheli azanyanga akiyegurira ibigirwamana bikamugusha mu byaha, maze akaza kugisha inama umuhanuzi, ni jye ubwanjye Uhoraho uzamusubiza.
8
Nzahagurukira uwo muntu mugire akarorero, muce mu bantu banjye. Bityo muzamenya ko ndi Uhoraho.
9
“Umuhanuzi nashukika agasubiza ibyo yishakiye, ni jye ubwanjye Uhoraho uzaba namuretse akabikora. Nzakoresha ububasha bwanjye muvane mu bwoko bwanjye bw'Abisiraheli.
10
Uwo muhanuzi kimwe n'umugisha inama, bombi bahwanyije icyaha kandi bazahanwa kimwe.
11
Ibyo bizatuma Abisiraheli batongera kundeka, kandi ntibazongera kwiyandurisha ibyaha byabo byose, ahubwo bazaba abantu banjye, nanjye mbe Imana yabo.” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.
12
Uhoraho arambwira ati:
13
“Yewe muntu, abatuye igihugu nibacumura bakampemukira, nzakoresha imbaraga zanjye mbahane. Nzasenya ibigega byabo by'ibiribwa mbateze inzara, kandi nzatsemba abantu n'amatungo.
14
Nubwo abantu b'intungane nka Nowa na Daniyeli na Yobu baba muri icyo gihugu, ubutungane bwabo ni bo bwakiza bonyine.” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.
15
“Ndamutse nohereje inyamaswa z'inkazi mu gihugu zigatsemba abagituye, cyahinduka amatongo ku buryo nta watinyuka kukinyuramo, kubera gutinya izo nyamaswa.
16
Nubwo ba bantu batatu b'intungane baba muri icyo gihugu, ntibashobora gukiza abahungu babo cyangwa abakobwa babo, ahubwo ni bo ubwabo barokoka, igihugu kigahinduka amatongo.” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.
17
“Ndamutse nteje intambara mu gihugu nkavuga nti: ‘Reka intambara yugarize igihugu ngitsembemo abantu n'amatungo’,
18
nubwo ba bantu batatu b'intungane baba muri icyo gihugu, ntibashobora gukiza abahungu babo cyangwa abakobwa babo, ahubwo ni bo ubwabo barokoka, igihugu kigahinduka amatongo.” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.
19
“Ndamutse nteje icyorezo mu gihugu, nkarakara nkagitsembamo abantu n'amatungo,
20
nubwo Nowa na Daniyeli na Yobu baba muri icyo gihugu, ntibashobora gukiza abahungu babo cyangwa abakobwa babo, ahubwo ni bo ubwabo barokoka babikesha ubutungane bwabo.” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.
21
Nyagasani Uhoraho arakomeza ati: “Nubwo nateje Yeruzalemu ibi byago bine bikomeye: intambara n'inzara, n'inyamaswa z'inkazi n'icyorezo kugira ngo bitsembe abantu n'amatungo,
22
nyamara hari abahungu n'abakobwa barokotse. Barahavanywe kandi bazabasanga aho mwajyanywe ho iminyago. Nimubona imyifatire yabo n'ibikorwa byabo, muzashira agahinda mumenye ko ibyago nateje Yeruzalemu byari bifite ishingiro.
23
Nimubona imyifatire yabo n'ibikorwa byabo, muzashira agahinda mumenye ko ibyo nakoreye Yeruzalemu byari bifite ishingiro.” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.
← Chapter 13
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 15 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42
43
44
45
46
47
48