bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Ezekiel 43
Ezekiel 43
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 42
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 44 →
1
Nuko wa muntu anjyana ku irembo ryerekeye iburasirazuba,
2
maze mbona ikuzo ry'Imana y'Abisiraheli rije rituruka iburasirazuba. Ijwi ry'Imana ryasumaga nk'amazi menshi, kandi isi irabagirana ku bw'iryo kuzo.
3
Iryo bonekerwa ryari nk'iryo nabonye igihe Imana yazaga kurimbura Yeruzalemu, cyangwa nk'iryo naboneye ku muyoboro w'amazi witwa Kebari, maze nikubita hasi nubamye.
4
Hanyuma ikuzo ry'Uhoraho ryinjira mu Ngoro, rinyuze mu irembo ryerekeye iburasirazuba.
5
Nuko Mwuka aranterura anjyana mu rugo rw'imbere, maze rya kuzo ry'Uhoraho ryuzura mu Ngoro.
6
Wa muntu ahagarara iruhande rwanjye, numva Uhoraho ambwirira mu Ngoro ati:
7
“Yewe muntu, aha ni ahagenewe intebe yanjye y'ubwami, kandi ni ho nkandagiza ibirenge. Ni ho nzaba ibihe byose nganje mu Bisiraheli, kandi bo n'abami babo ntibazongera guhumanya izina ryanjye riziranenge, baryandurisha uburaya bwabo cyangwa guhamba imirambo y'abami babo aha hantu.
8
Bahangaye kubangikanya ingoro zabo n'Ingoro yanjye. Baransatiriye cyane ku buryo dutandukanyijwe n'urukuta gusa, ndetse bahumanyije izina ryanjye riziranenge kubera ibizira bakoze, bituma ndakara ndabarimbura.
9
None rero Abisiraheli bagomba kureka uburaya bwabo, bakajyana imirambo y'abami babo kure yanjye, maze nkazatura muri bo iteka ryose.”
10
Uhoraho yongera kumbwira ati: “Yewe muntu, bwira Abisiraheli iby'iyi Ngoro kugira ngo bakozwe isoni n'ibibi bakoze, maze basobanukirwe n'igishushanyombonera cyayo.
11
Nibaramuka bakozwe n'isoni z'ibibi bakoze, ubasobanurire icyo gishushanyombonera cy'Ingoro n'imiterere yayo: aho binjirira n'aho basohokera, n'imyubakire yayo yose n'amategeko ayigenga. Ubandikire ibyo byose kugira ngo bite ku biyerekeye kandi babikurikize.
12
Iri ni ryo tegeko rigenga Ingoro: ahantu hose hayikikije mu mpinga y'umusozi ni ahaziranenge cyane.”
13
Izi ni zo ngero z'urutambiro hakoreshejwe igipimisho nk'icyapimye Ingoro: urwo rutambiro rwari ruzengurutswe impande zose n'umuyoboro wa santimetero mirongo itanu z'ubujyakuzimu, na santimetero mirongo itanu z'ubugari, umuguno wawo wari santimetero makumyabiri n'eshanu. Ubu ni bwo buhagarike bw'urutambiro:
14
indiba yarwo yari metero imwe y'ubuhagarike, igice cyo hagati cyari gifite urugara rwa santimetero mirongo itanu impande zose, na metero ebyiri z'ubuhagarike. Igice cyo hejuru na cyo cyari gifite urugara rwa santimetero mirongo itanu impande zose na metero ebyiri z'ubuhagarike.
15
Uburebure bw'igice cyo hejuru cy'urutambiro bwari metero ebyiri, kandi hejuru ku nguni zarwo hari amahembe ane.
16
Icyo gice cyo hejuru cy'urutambiro cyari gifite impande enye zingana, buri ruhande rufite metero esheshatu.
17
Igice cyo hagati na cyo cyari gifite impande enye zingana, buri ruhande rufite metero ndwi. Umuguno wari ukizengurutse wari ufite umubyimba wa santimetero makumyabiri n'eshanu, n'urugara rwa santimetero mirongo itanu. Ingazi zijya ku rutambiro zari mu ruhande rw'iburasirazuba.
18
Nyagasani Uhoraho arambwira ati: “Yewe muntu, aya ni yo mategeko azagenga urutambiro ubwo ruzaba rumaze kubakwa, kugira ngo rutambirweho ibitambo bikongorwa n'umuriro kandi ruminjagirweho amaraso.
19
Uzafate ikimasa cyo guhongerera ibyaha by'abatambyi bo mu muryango wa Levi bakomoka kuri Sadoki. Ni bo bonyine nategetse kunkorera.
20
Uzafate ku maraso y'icyo kimasa uyaminjagire ku mahembe ane y'urutambiro, no hejuru y'indiba ku nguni zayo uko ari enye, n'impande zose z'urutambiro. Bityo ruzaba ruhumanuwe kandi runyeguriwe.
21
Hanyuma uzajyane cya kimasa cyo guhongerera ibyaha, ugitwikire ahantu habigenewe hanze y'Ingoro.
22
Ku munsi ukurikiyeho uzajyane isekurume y'ihene idafite inenge, na yo ibe igitambo cyo guhongerera ibyaha. Bityo uzahumanure urutambiro nk'uko wabigenje kuri cya kimasa.
23
Numara kuruhumanura, uzafate ikimasa n'impfizi y'intama bidafite inenge
24
uzabiture Uhoraho, abatambyi babiminjagireho umunyu maze babitambire Uhoraho, bibe igitambo gikongorwa n'umuriro.
25
Mu minsi irindwi ujye utamba buri munsi isekurume y'ihene ho igitambo cyo guhongerera ibyaha, utambe kandi n'ikimasa n'impfizi y'intama bidafite inenge.
26
Bityo muri iyo minsi irindwi urutambiro ruzaba ruhumanuwe, ruzaba runyegurirwe kandi rutahwe.
27
Iyo minsi nirangira, ku munsi wa munani no ku yindi minsi izakurikiraho, abatambyi bazajya barutambiraho ibitambo byanyu bikongorwa n'umuriro n'iby'umusangiro, nanjye nzabishimira.” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.
← Chapter 42
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 44 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42
43
44
45
46
47
48