bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Ezekiel 6
Ezekiel 6
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 5
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 7 →
1
Uhoraho arambwira ati:
2
“Yewe muntu, hindukirira imisozi ya Isiraheli maze uhanurire abayituye ibibi bigiye kubabaho.
3
Uzababwire uti: ‘Yemwe abatuye imisozi ya Isiraheli, nimwumve ubutumwa bwa Nyagasani Uhoraho. Aravuze ngo: yemwe abatuye ku misozi no ku dusozi, no mu bikombe no mu bibaya, dore ngiye kubatsembesha intambara, ndimbure n'ahasengerwa ibigirwamana byanyu.
4
Nzasenya intambiro zanyu n'ibicaniro byanyu by'imibavu, kandi benshi muri mwe nzabatsinda imbere y'ibigirwamana byanyu.
5
Imirambo y'Abisiraheli nzayararika imbere y'ibigirwamana byabo, amagufwa yabo nzayanyanyagiza ku mpande z'intambiro zanyu.
6
“ ‘Imijyi yose mutuyemo izahindurwa ikidaturwa, n'ahasengerwa ibigirwamana byanyu hazaba umusaka. Intambiro zanyu zizarimbuka, ibigirwamana byanyu bizamenagurika bishireho. Ibicaniro byanyu bizasenyuka n'ibikorwa byanyu bihinduke umuyonga.
7
Benshi muri mwe bazapfa, bityo abazarokoka bazamenya ko ndi Uhoraho.
8
“ ‘Icyakora bamwe muri mwe nzabarokora intambara batatanire mu mahanga.
9
Abo bazarokoka bazanyibukira mu bihugu byabajyanye ho iminyago. Bazibuka uko nabahannye kubera ubwigomeke bwabo. Ni bwo bwatumye banyimūra bakayoboka ibigirwamana, kandi bazigaya ubwabo kubera ibizira bakoze.
10
Nuko bazamenya ko ndi Uhoraho kandi ko imiburo yanjye itabaye impfabusa.’ ”
11
Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Ngaho koma mu mashyi, cinya ikirenge hasi maze utere hejuru uti: ‘Baragowe Abisiraheli bitewe n'ibizira byose bakoze!’ Kubera ibyo bazicwa n'intambara n'inzara n'icyorezo.
12
Abari kure bazicwa n'icyorezo, abari hafi bazazira intambara, abarokotse bazicwa n'inzara. Nzabamariraho uburakari bwanjye bwose.
13
Intumbi zabo zizaba zirambaraye hagati y'ibigirwamana byabo zikikije intambiro zabo, zinyanyagiye ku dusozi no mu mpinga z'imisozi, zirambaraye munsi y'ibiti binini n'ibitoshye n'ahantu hose boserezaga imibavu ibigirwamana byabo. Ni bwo abasigaye bazamenya ko ndi Uhoraho.
14
Nzabarwanya nkoresheje imbaraga, igihugu cyabo ngihindure amatongo n'ikidaturwa uhereye mu butayu bw'amajyepfo ukageza i Ribula mu majyaruguru, n'aho batuye hose. Bityo abantu bose bazamenya ko ndi Uhoraho.”
← Chapter 5
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 7 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42
43
44
45
46
47
48