bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Ezekiel 48
Ezekiel 48
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 47
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
1
Ngaya amazina y'imiryango n'imigabane yayo: Umugabane wa Dani uzabe mu majyaruguru. Urubibi rwawo ruzakurikire inzira ijya i Hetiloni rugere i Lebo-Hamati n'i Hasari-Enani, imijyi iri ku rubibi rw'intara ya Damasi n'iya Hamati. Uwo mugabane uzakomeze ugere ku rubibi rw'iburasirazuba kugera iburengerazuba.
2
Umugabane wa Ashēri uzabangikane n'uwa Dani, uhereye iburasirazuba ukagera iburengerazuba.
3
Umugabane wa Nafutali uzabangikane n'uwa Ashēri, uhereye iburasirazuba ukagera iburengerazuba.
4
Umugabane wa Manase uzabangikane n'uwa Nafutali, uhereye iburasirazuba ukagera iburengerazuba.
5
Umugabane wa Efurayimu uzabangikane n'uwa Manase, uhereye iburasirazuba ukagera iburengerazuba.
6
Umugabane wa Rubeni uzabangikane n'uwa Efurayimu, uhereye iburasirazuba ukagera iburengerazuba.
7
Umugabane wa Yuda uzabangikane n'uwa Rubeni, uhereye iburasirazuba ukagera iburengerazuba.
8
Iruhande rw'umugabane wa Yuda, uhereye iburasirazuba ukagera iburengerazuba, bazahasige umugabane weguriwe Uhoraho kandi na wo uzahere iburasirazuba ugere iburengerazuba. Uzabe ufite ubugari bw'ibirometero cumi na bibiri n'igice. Ingoro izubakwe hagati muri uwo mugabane.
9
Umugabane weguriwe Uhoraho uzabe ufite uburebure bw'ibirometero cumi na bibiri n'igice, n'ubugari bw'ibirometero icumi.
10
Abatambyi bazahabwe kuri uwo mugabane weguriwe Uhoraho. Uhereye iburasirazuba ukagera iburengerazuba umugabane wabo uzabe ufite ibirometero cumi na bibiri n'igice, naho uhereye mu majyaruguru ukagera mu majyepfo ube ufite ibirometero bitanu. Ingoro y'Uhoraho izubakwe hagati muri uwo mugabane.
11
Uwo mugabane weguriwe Uhoraho uzabe uw'abatambyi bakomoka kuri Sadoki. Bambereye indahemuka ntibamera nk'Abalevi banyimūye igihe Abisiraheli bangomeraga.
12
Ni yo mpamvu bazahabwa umugabane w'ingenzi ku uweguriwe Uhoraho iruhande rw'uw'Abalevi, kandi hazabe ahantu hanyeguriwe rwose
13
Umugabane w'Abalevi uzabe ungana n'uw'abatambyi. Buri mugabane uzabe ufite ibirometero cumi na bibiri n'igice by'uburebure, n'ibirometero bitanu by'ubugari.
14
Uwo mugabane ntugomba kugurwa cyangwa kugurishwa, cyangwa kugira undi uhabwa kuko weguriwe Uhoraho. Ni umugabane w'ingenzi mu yindi.
15
Umugabane uzasaguka uzabe ufite ibirometero cumi na bibiri n'igice by'uburebure, ku birometero cumi na bibiri n'igice by'ubugari. Uzakoreshwe na rubanda bawuturemo kandi ubabere inzuri. Umurwa uzubakwe muri uwo mugabane rwagati,
16
kandi uzabe ufite impande enye zingana. Buri ruhande ruzabe rufite metero ibihumbi bibiri na magana abiri na mirongo itanu.
17
Muri buri ruhande ahazengurutse uwo murwa, hazabe hafite ubugari bwa metero ijana na makumyabiri n'eshanu kuri buri ruhande.
18
Ahantu hazasigara bamaze kubaka umurwa mu majyepfo y'aheguriwe Uhoraho, hazabe hafite ibirometero bitanu by'uburebure mu ruhande rw'iburasirazuba, n'ibirometero bitanu mu ruhande rw'iburengerazuba. Aho ni ho hazajya hahingwa ibyo gutunga abatuye umurwa.
19
Abatuye muri uwo murwa ab'imiryango yose y'Abisiraheli bazajye bahahinga.
20
Umugabane wose uzabe ufite impande enye zingana. Buri ruhande ruzabe rufite ibirometero cumi na bibiri n'igice. Muzafate igice ku mugabane weguriwe Uhoraho kibe icy'umurwa.
21
Ahantu hazasigara ku migabane yombi ari yo aheguriwe Uhoraho n'ah'umurwa, hazabe ah'umwami. Hazabe hafite ibirometero cumi na bibiri n'igice kuri buri ruhande, uhereye iburasirazuba bw'aheguriwe Uhoraho ukagera ku rubibi rw'iburasirazuba, no guhera iburengerazuba ukagera ku rubibi rw'iburengerazuba. Aho hantu heguriwe Uhoraho hamwe n'Ingoro hazabe hagati y'iyo migabane.
22
Umugabane w'Abalevi n'ahubatswe umurwa bizabe hagati y'ahagenewe umwami. Aho hantu hagenewe umwami hazabe ari hagati y'urubibi rw'umuryango wa Yuda n'urw'umuryango wa Benyamini.
23
Dore imigabane yagenewe indi miryango: Mu majyepfo y'uwo mugabane udasanzwe, umuryango wa Benyamini uzahabwe umugabane uhereye iburasirazuba ukagera iburengerazuba.
24
Umugabane wa Simeyoni uzabangikane n'uwa Benyamini, uhereye iburasirazuba ukagera iburengerazuba.
25
Umugabane wa Isakari uzabangikane n'uwa Simeyoni, uhereye iburasirazuba ukagera iburengerazuba.
26
Umugabane wa Zabuloni uzabangikane n'uwa Isakari, uhereye iburasirazuba ukagera iburengerazuba.
27
Umugabane wa Gadi uzabangikane n'uwa Zabuloni, uhereye iburasirazuba ukagera iburengerazuba.
28
Urubibi rw'umugabane wa Gadi mu ruhande rwo mu majyepfo, ruzahere mu mujyi wa Tamari rugere ku mazi y'i Meriba i Kadeshi, runyure kandi ku kagezi ko ku mupaka wa Misiri rugere ku Nyanja ya Mediterane.
29
“Uko ni ko muzagabanya igihugu mo imigabane, ihabwe imiryango y'Abisiraheli ho gakondo.” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.
30
Aya ni yo marembo y'umurwa: uruhande rwo mu majyaruguru y'umujyi ruzagire uburebure bwa metero ibihumbi bibiri na magana abiri na mirongo itanu.
31
Amarembo y'uwo mujyi azitirirwe imiryango y'Abisiraheli. Mu majyaruguru hazabe amarembo atatu: irya Rubeni n'irya Yuda n'irya Levi.
32
Urukuta rw'iburasirazuba ruzabe rufite uburebure bwa metero ibihumbi bibiri na magana abiri na mirongo itanu, kandi na rwo ruzabe rufite amarembo atatu: irya Yozefu n'irya Benyamini n'irya Dani.
33
Urukuta rwo mu majyepfo na rwo ruzabe rufite uburebure bwa metero ibihumbi bibiri na magana abiri na mirongo itanu, kandi na rwo ruzabe rufite amarembo atatu: irya Simeyoni n'irya Isakari n'irya Zabuloni.
34
Urukuta rw'iburengerazuba na rwo ruzabe rufite uburebure bwa metero ibihumbi bibiri na magana abiri na mirongo itanu, kandi ruzabe rufite amarembo atatu: irya Gadi n'irya Ashēri n'irya Nafutali.
35
Umuzenguruko wose w'uwo mujyi uzabe ufite ibirometero icyenda. Kuva uwo munsi kugeza iteka ryose, uwo mujyi uzitwe “Uhoraho arahari”.
← Chapter 47
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42
43
44
45
46
47
48