bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Ezekiel 35
Ezekiel 35
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 34
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 36 →
1
Uhoraho arambwira ati:
2
“Yewe muntu, hindukira uhange amaso imisozi ya Seyiri, maze uburire abayituye.
3
Ubabwire ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze nti: ‘Ngiye kubarwanya, mwa misozi ya Seyiri mwe. Nzabibasira maze mbahindure ikidaturwa.
4
Imijyi yanyu nzayihindura amatongo kandi igihugu cyanyu kibe ubutayu.’ Ubwo ni bwo muzamenya ko ndi Uhoraho.
5
“Ntimwahwemye kuba abanzi b'Abisiraheli, mutuma bashirira ku icumu igihe bagwirirwaga n'ibyago, igihe igihano cy'ibyaha byabo cyari kigeze ku iherezo.
6
Kubera iyo mpamvu, jyewe Nyagasani Uhoraho, ndahiye ubugingo bwanjye ko urupfu rubugarije kandi mutazarurokoka. Kuko mutirinze kwica, namwe urupfu ruzabakurikirana.
7
Imisozi ya Seyiri nzayihindura ikidaturwa, nice buri wese uzahanyura.
8
Imisozi yanyu nzayuzuzaho imirambo, kandi intumbi z'abaguye ku rugamba zuzure ku dusozi no mu bibaya, ndetse no mu mikokwe yose.
9
Nzayihindura ikidaturwa iteka ryose, nta muntu uzongera gutura mu mijyi yanyu. Ubwo ni bwo muzamenya ko ndi Uhoraho.
10
“Muvuga ko Abayuda n'Abisiraheli ndetse n'ibihugu byabo ari ibyanyu, kandi ko muzabyigarurira. Nyamara nubwo bimeze bityo, jyewe Uhoraho nari Imana yabo.
11
Kubera iyo mpamvu, jyewe Nyagasani Uhoraho, ndahiye ko nzabitura ibihwanye n'uburakari n'ishyari mwagiriye Abisiraheli, ndetse n'urwango mwabangaga. Bityo Abisiraheli bazamenya ko ndi Uhoraho, kubera igihano nguhaye.
12
Ubwo ni bwo muzamenya ko jyewe Uhoraho numvise ibitutsi mwatutse imisozi ya Isiraheli, muvuga ngo yabaye ikidaturwa none turayigaruriye.
13
Mwanyiraseho muransebya kandi narabyumvise.”
14
Ni yo mpamvu jyewe Nyagasani Uhoraho mvuga nti: “Mwa misozi ya Seyiri mwe, nzabahindura ikidaturwa maze isi yose yishime.
15
Uko mwishimiye ukurimbuka kw'Abisiraheli nagize umwihariko wanjye, ni ko nanjye nzabagenza. Mwa misozi ya Seyiri mwe ndetse n'igihugu cyose cya Edomu, muzahinduka ubutayu. Ubwo ni bwo abantu bose bazamenya ko ndi Uhoraho.”
← Chapter 34
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 36 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42
43
44
45
46
47
48