bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Ezekiel 45
Ezekiel 45
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 44
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 46 →
1
Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Igihe muzaba mugabana igihugu, umugabane umwe muzawunyegurire. Uwo mugabane uzabe ufite uburebure bw'ibirometero cumi na bibiri n'igice, n'ubugari bw'ibirometero icumi. Ako karere kose kazaba kanyeguriwe.
2
Uwo mugabane uzabemo ikibanza cyo kubakaho Ingoro. Icyo kibanza kizabe gifite impande enye zingana, buri ruhande rufite metero magana abiri na mirongo itanu, kandi kizazengurukwe n'umwanya utubatsemo ufite metero makumyabiri n'eshanu z'ubugari.
3
Muri uwo mugabane wanyeguriwe, hazabemo ikibanza gifite ibirometero cumi na bibiri n'igice by'uburebure n'ibirometero bitanu by'ubugari. Aho ni ho hazubakwa Ingoro, ari yo Cyumba kizira inenge cyane.
4
Uwo mugabane wanyeguriwe uzabe uw'abatambyi bakora imirimo yo mu Ngoro, ni wo uzubakwamo amazu yabo n'Ingoro yanjye.
5
Ikindi gice gisigaye gifite ibirometero cumi na bibiri n'igice by'uburebure n'ibirometero bitanu by'ubugari, kizabe icy'Abalevi bakora imirimo yo mu Ngoro. Aho hazubakwa imijyi bazaturamo.
6
Igice gikurikiye ahanyeguriwe gifite ibirometero cumi na bibiri n'igice by'uburebure, n'ibirometero bibiri n'igice by'ubugari, kizaturwemo n'Abisiraheli bose babishatse.
7
“Umwami na we azagenerwe umugabane uhana imbibi n'ahanyeguriwe, n'ahagenewe guturwa n'Abisiraheli. Uwo mugabane uzahere ku ruhande rw'iburengerazuba bw'ahanyeguriwe, ugere ku Nyanja ya Mediterane iburengerazuba. Naho mu ruhande rw'iburasirazuba uzagere ku mupaka w'igihugu cya Isiraheli. Uburebure bw'uwo mugabane w'umwami buzareshye n'ubw'indi migabane yahawe imiryango y'Abisiraheli.
8
Uwo ni wo mugabane umwami azagira mu gihugu cya Isiraheli, kugira ngo atazigera akandamiza abantu. Ahasigaye azahaharire imiryango y'Abisiraheli.”
9
Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Mwa bami ba Isiraheli mwe, mwaracumuye bikabije. Nimureke urugomo no gukandamiza abandi, muharanire ubutabera n'ubutungane. Nimurekere aho kwaka abantu banjye ibirenze urugero. Uko ni ko jyewe Nyagasani Uhoraho ntegetse.
10
Mujye mukoresha iminzani n'ibindi bipimisho mugeresha bitunganye.
11
Igipimisho cy'ibinyampeke cyitwa ‘efa’, naho icy'amavuta cyitwa ‘bati’: ariko byombi ni kimwe, ni ukuvuga kimwe cya cumi cy'urugero rwitwa ‘homeru’.
12
Igipimisho cy'uburemere cyitwa ‘shekeli’, igizwe na ‘gera’ makumyabiri, naho shekeli mirongo itandatu zingane na ‘mina’ imwe.
13
Dore uko muzajya mutanga amaturo: ingano za nkungu mujye mutanga kimwe cya mirongo itandatu cy'umusaruro, ingano za bushoki mujye mutanga kimwe cya mirongo itandatu cy'umusaruro,
14
naho amavuta y'iminzenze mujye mutanga kimwe cy'ijana cyayo. Gupima amavuta muzakoresha za bati:, zihwanye na kimwe cya cumi cya Homeru (homeru ingana na kimwe cya cumi cya koru).
15
Mu ntama mujye mutanga imwe kuri magana abiri zo mu rwuri rwa Isiraheli. Mujye mutanga amaturo y'ibinyampeke n'ibitambo bikongorwa n'umuriro, n'ibitambo by'umusangiro kugira ngo mubabarirwe ibyaha. Uko ni ko jyewe Nyagasani Uhoraho ntegetse.
16
Abatuye igihugu cya Isiraheli bose bategetswe guha umwami ayo maturo.
17
Umwami ni we uzatanga ibitambo bikongorwa n'umuriro, n'amaturo y'ifu n'amaturo asukwa mu minsi mikuru, no mu mboneko z'amezi no ku isabato, no ku yindi minsi mikuru yose y'Abisiraheli. Umwami ajye atanga ibitambo byo guhongerera ibyaha, n'amaturo y'ibinyampeke n'ibitambo bikongorwa n'umuriro n'iby'umusangiro, kugira ngo ahongerere ibyaha by'Abisiraheli.”
18
Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Ku itariki ya mbere y'ukwezi kwa mbere, mujye mutamba ikimasa kitagira inenge cyo guhumanura Ingoro.
19
Umutambyi azafate ku maraso y'igitambo cyo guhongerera ibyaha, ayasīge ku nkomanizo z'umuryango w'Ingoro, no ku nguni enye z'umuguno wo hejuru y'urutambiro, no ku bikingi by'amarembo y'urugo rw'imbere.
20
Ku munsi wa karindwi uzabigenze utyo, uhongerere umuntu wese wagwiririwe n'icyaha cyangwa wagikoze atabigambiriye. Uko ni ko muzahumanura Ingoro.
21
“Ku itariki ya cumi n'enye z'ukwezi kwa mbere, muzajye mwizihiza umunsi mukuru wa Pasika. Ibirori bizamare iminsi irindwi, kandi muri iyo minsi muzarye imigati idasembuye.
22
Uwo munsi umwami azatambe ikimasa cyo guhongerera ibyaha bye, n'iby'abantu bo mu gihugu cye bose.
23
Muri iyo minsi mikuru uko ari irindwi azatange ibimasa birindwi, n'amapfizi y'intama arindwi bitagira inenge, abitambire Uhoraho ho ibitambo bikongorwa n'umuriro. Buri munsi ajye atamba n'isekurume y'ihene yo guhongerera ibyaha.
24
Azatange ituro ry'ibiro icumi by'ifu kuri buri kimasa, n'ibindi icumi kuri buri mpfizi y'intama, azatange kandi litiro eshatu z'amavuta ku biro icumi by'ifu.
25
“Ku itariki ya cumi n'eshanu z'ukwezi kwa karindwi, umwami ajye abigenza nk'uko bigenda kuri Pasika: buri munsi muri iyo minsi irindwi ajye atamba igitambo cyo guhongerera ibyaha, n'ibitambo bikongorwa n'umuriro, n'amaturo y'ibinyampeke n'ay'amavuta.”
← Chapter 44
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 46 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42
43
44
45
46
47
48