bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Ezekiel 8
Ezekiel 8
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 7
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 9 →
1
Ku itariki ya gatanu y'ukwezi kwa gatandatu mu mwaka wa gatandatu tujyanywe ho iminyago, nari nicaye iwanjye mu nzu nkikijwe n'abakuru b'imiryango y'Abayuda. Ako kanya ububasha bwa Nyagasani Uhoraho bunsesekaraho.
2
Nuko mbona igisa n'umuntu, munsi y'urukenyerero hasaga n'umuriro, hejuru yarwo hasaga n'umuringa usennye.
3
Arambura igisa n'ikiganza amufata imisatsi. Muri uko kubonekerwa n'Imana, Mwuka arangurukana anjyana i Yeruzalemu angeza ku irembo ry'imbere ryo mu majyaruguru y'Ingoro, ahari ikigirwamana Imana yanga urunuka.
4
Imbere yanjye mbona ikuzo ry'Imana y'Abisiraheli, risa n'iryo nigeze kubona mu ibonekerwa ryo mu kibaya.
5
Imana irambwira iti: “Yewe muntu, reba mu majyaruguru.” Nuko ndeba mu majyaruguru ahateganye n'urutambiro, mbona cya kigirwamana Imana yanga urunuka kiri iruhande rw'urwo rutambiro.
6
Imana yungamo iti: “Yewe muntu, urareba ibyo bakora? Urabona ibizira biteye ishozi Abisiraheli bakora kugira ngo nzinukwe Ingoro yanjye? Ba uretse urabona n'ibindi bizira birushijeho gutera ishozi.”
7
Imana injyana ku irembo ry'urugo, ndebye mbona umwenge mu rukuta.
8
Imana irambwira iti: “Yewe muntu, ca icyuho mu rukuta.” Nuko nagura umwenge, nca icyuho mu rukuta.
9
Imana yungamo iti: “Injira urebe ibizira biteye ishozi bahakorera.”
10
Ninjiye mbona amashusho y'udusimba dukurura inda hasi, n'ibikōko by'ubwoko bwose bizira, n'ibigirwamana byose by'Abisiraheli byari bishushanyije ku nzu.
11
Imbere yabyo hari hahagaze abakuru mirongo irindwi b'imiryango y'Abisiraheli, na Yāzaniya mwene Shafani ahagararanye na bo. Buri wese yari afite icyotezo mu ntoki, umwotsi w'imibavu ugatumbagira nk'igihu.
12
Imana irambaza iti: “Yewe muntu, wabonye ibyo abakuru b'imiryango y'Abisiraheli bakorera mu mwijima, buri wese yiherereye mu cyumba cyeguriwe ikigirwamana cye? Baribwira bati: ‘Uhoraho ntatwitayeho, yatereranye iki gihugu!’ ”
13
Imana yungamo iti: “Ba uretse urabona n'ibindi bizira bakora birushijeho gutera ishozi.”
14
Nuko anjyana ku muryango w'Ingoro y'Uhoraho ahagana mu majyaruguru, ahari hicaye abagore baririraga ikigirwamana Tamuzi.
15
Imana irambwira iti: “Yewe muntu, ese warebye? Ba uretse urabona n'ibindi bizira birushijeho gutera ishozi.”
16
Anjyana mu rugo rw'Ingoro y'Uhoraho, ku muryango wayo hagati y'ibaraza n'urutambiro, hari abantu makumyabiri na batanu. Abo bantu bari bateye umugongo Ingoro y'Uhoraho bareba iburasirazuba, baramya izuba rirashe.
17
Imana irambwira iti: “Yewe muntu, ese warebye? Nyamara ibizira aba Bayuda bakorera aha hantu babona ko bidahagije, bityo bakongeraho no gukwiza urugomo mu gihugu kugira ngo bandakaze. Irebere nawe uburyo bakabije kunsuzugura!
18
Nanjye nzabarakarira, sinzabitaho kandi sinzabababarira. Bazantakambira nyamara sinzabumva.”
← Chapter 7
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 9 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42
43
44
45
46
47
48