bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
2 Chronicles 11
2 Chronicles 11
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 10
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 12 →
1
Robowamu ageze i Yeruzalemu akoranya umuryango wa Yuda n’uwa Benyamini, ni ukuvuga abantu ibihumbi ijana na mirongo inani b’abarwanyi kabuhariwe, kugira ngo barwanye Israheli maze bagarurire Robowamu ubwami.
2
Ariko ijambo ry’Uhoraho rigera kuri Shemaya, umuntu w’Imana, riti
3
«Bwira Robowamu mwene Salomoni, umwami w’Abayuda, n’Abayisraheli bose bo mu muryango wa Yuda n’uwa Benyamini, uti
4
’Uhoraho aravuze ngo: Ntimuzarwanye abavandimwe banyu, ahubwo buri wese nasubire iwe, kuko ibyo ari jye byakomotseho!’» Bumvira ijambo ry’Uhoraho maze bareka gutera Yerobowamu, barataha.
5
Robowamu atura i Yeruzalemu kandi yubaka imigi ikomeye muri Yuda.
6
Yubaka Betelehemu, Etamu, Tekowa,
7
Betishuri, Soko, Adulamu,
8
Gati, Maresha, Zifu,
9
Adorayimu, Lakishi, Azeka,
10
Soreya, Ayaloni na Heburoni; iyo ni yo migi ikomeye yo mu gihugu cya Yuda n’icya Benyamini.
11
Robowamu yayubakiye inkike arazikomeza ayishyiramo abatware, anayigira ububiko bw’ibiribwa, bw’amavuta n’ubwa divayi.
12
Buri mugi wari ubitswemo ingabo n’amacumu yarawukomeje cyane, maze Abayuda n’Ababenyamini baramuyoboka.
13
Abaherezabitambo n’abalevi bari muri Israheli yose bava aho bari batuye hose, baramusanga.
14
Koko rero abalevi basize amasambu yabo n’ibyabo byose bajya muri Yuda n’i Yeruzalemu, kuko Yerobowamu n’abahungu be bari bababujije gutunganya umurimo wabo w’ubuherezabitambo bw’Uhoraho.
15
Ahubwo Yerobowamu yishyiriraho abaherezabitambo be ngo baturire ibitambo mu masengero y’ahirengeye, n’imbere y’amashusho y’amasekurume y’ihene n’ay’inyana.
16
Abo balevi bakurikirwa n’abantu bo mu miryango yose ya Israheli, bari bafite umwete wo gushaka Uhoraho Imana ya Israheli, nuko bajya i Yeruzalemu gutura ibitambo Uhoraho Imana y’abasekuruza babo.
17
Bakomeje batyo ubwami bwa Yuda, kandi batera inkunga Robowamu mwene Salomoni, mu gihe cy’imyaka itatu, kuko ari yo yamaze agendera mu nzira za Dawudi na Salomoni.
18
Robowamu yashatse umugore witwa Mahalata, umukobwa wa Yerimoti mwene Dawudi na Abihayili, umukobwa wa Eliyabu mwene Yese.
19
Amubyarira abahungu, ari bo Yewushi, Shemariya, na Zahamu.
20
Nyuma ye Robowamu azana Mahaka, umukobwa wa Abusalomu, maze amubyarira Abiya, Atayi, Ziza na Shelomiti.
21
Robowamu akunda Mahaka, umukobwa wa Abusalomu, amurutisha abandi bagore be bose n’inshoreke ze, kuko yatunze abagore cumi n’umunani n’inshoreke mirongo itandatu; akabyara abahungu makumyabiri n’umunani n’abakobwa mirongo itandatu.
22
Robowamu afata Abiya mwene Mahaka, amugira umutware w’abavandimwe be, kuko yashakaga ko ari we uzamuzungura ku ngoma.
23
Yagize igitekerezo cyo gukwirakwiza abahungu be bose mu gihugu cya Yuda n’icya Benyamini, mu migi yose ikomeye; abaha ibiribwa byinshi kandi abashakira abagore.
← Chapter 10
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 12 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36