bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
2 Chronicles 33
2 Chronicles 33
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 32
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 34 →
1
Manase yimye ingoma amaze imyaka cumi n’ibiri avutse, amara imyaka mirongo itanu n’itanu ari ku ngoma i Yeruzalemu.
2
Yakoze ibidatunganiye Uhoraho, akurikiza ibiterasoni by’abanyamahanga Uhoraho yari yarirukanye imbere y’Abayisraheli.
3
Yongeye kubaka amasengero y’ahirengeye yari yarashenywe na se Hezekiya; yubaka intambiro za Behali, ashinga inkingi zeguriwe ikigirwamana Ashera, aramya izuba, ukwezi n’inyenyeri byo mu kirere arabikorera.
4
Yubaka intambiro mu Ngoro y’Uhoraho, kandi Uhoraho yaravuze, ati «I Yeruzalemu ni ho nzashyira izina ryanjye.»
5
Ibinyarumuri byo mu kirere Manase abyubakira intambiro mu bikari byombi by’Ingoro y’Uhoraho.
6
Ndetse n’abahungu be abatwikira mu kabande ka bene Hinomi; akoresha uburyo bwinshi bwo gutongera no gushika; ashyiraho abashitsi n’abapfumu; mbese arakaza Uhoraho, arakabya mu gukora ibitamutunganiye.
7
Ashyira mu Ngoro y’Uhoraho ishusho ry’ikigirwamana yari yarakoresheje; kandi Imana yari yabwiye Dawudi n’umuhungu we Salomoni, iti «Muri iyi Ngoro n’i Yeruzalemu ni ho natoranyije mu miryango yose ya Israheli kugira ngo mpashyire izina ryanjye iteka ryose.
8
Byongeye kandi sinzongera kwirukana Abayisraheli mu gihugu nahaye abasekuruza babo, nibubahiriza ibyo nabategetse byose mbivugishije Musa, byerekeye amategeko, amateka, n’amabwiriza yanjye.»
9
Manase ayobya Abayuda n’ab’i Yeruzalemu bituma bakora nabi kurusha amahanga Uhoraho yarimburiye imbere y’Abayisraheli.
10
Uhoraho aburira Manase n’abantu be, ariko ntibabyitaho.
11
Uhoraho abateza abatware b’ingabo z’Umwami wa Ashuru: bafata Manase bamukuruza ingobe, bamubohesha umunyururu w’inyabubiri, bamujyana i Babiloni.
12
Ageze mu kaga, Manase yinginga Uhoraho Imana ye, yicisha bugufi cyane imbere y’Imana y’abasekuruza be.
13
Arayisaba, Imana yiyemeza kugira impuhwe, yumva ugutakamba kwe maze imusubiza i Yeruzalemu kugira ngo akomeze ubwami bwe. Nuko Manase amenya ko Uhoraho ari we Mana.
14
Nyuma y’ibyo, yubaka inyuma y’umurwa wa Dawudi inkike z’amabuye zanyuraga mu burengerazuba bwa Gihoni mu kabande, zikagera ku irembo ry’Amafi kandi zari zikikije Ofeli; azigira ndende cyane. Ashyira abatware b’abasirikare mu migi yose ikomeye ya Yuda.
15
Avana mu Ngoro y’Uhoraho imana z’abanyamahanga n’amashusho yazo, kandi ajugunya hirya y’umugi intambiro zose yari yarubatse ku musozi w’Ingoro y’Uhoraho i Yeruzalemu.
16
Yongera kubaka urutambiro rw’Uhoraho, aruturiraho ibitambo by’ubuhoro n’iby’ibisingizo, kandi ategeka Abayuda bose gukorera Uhoraho Imana ya Israheli.
17
Nyamara abantu bakomeje gutura ibitambo mu masengero y’ahirengeye, ariko babigirira kubahiriza Uhoraho Imana yabo gusa.
18
Ibindi bigwi bya Manase, amasengesho yabwiye Imana ye, n’amagambo abashishozi bamugejejeho mu izina ry’Uhoraho, Imana ya Israheli, ibyo byanditswe mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Abami ba Israheli.
19
Naho ugusenga kwe n’ukuntu Imana yamwumvise, ibyaha bye byose n’ubuhemu bwe, hamwe n’ahantu hirengeye yubatse amasengero kandi akahashyira inkingi za Ashera n’amashusho mbere y’uko yicisha bugufi, byose byanditswe mu gitabo cy’Ibyakozwe na Hozayi.
20
Manase aratanga asanga abasekuruza be; umurambo we bawushyingura mu ngoro ye. Umuhungu we Amoni amuzungura ku ngoma.
21
Amoni yimitswe amaze imyaka makumyabiri n’ibiri avutse, amara imyaka ibiri ari ku ngoma i Yeruzalemu.
22
Yakoze ibidatunganiye Uhoraho nk’uko se Manase yabigenje. Amoni yatuye ibitambo kandi akorera amashusho yose yari yarabajwe na se Manase.
23
Icyakora we ntiyicisha bugufi imbere y’Uhoraho nk’uko se Manase yari yaricishije bugufi, ahubwo arushaho guhemuka.
24
Abagaragu be baramugambanira, bamwicira mu ngoro ye.
25
Abaturage bose b’igihugu na bo bica abagambaniye umwami Amoni bose, maze bimika umuhungu we Yoziya ngo amuzungure ku ngoma.
← Chapter 32
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 34 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36