bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
2 Chronicles 32
2 Chronicles 32
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 31
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 33 →
1
Nyuma y’ibyo bikorwa by’ubutungane, Senakeribu, umwami w’Abanyashuru, atera imigi yose ikomeye yo mu gihugu cya Yuda, ategeka ko inkike zayo bazicamo ibyuho.
2
Hezekiya abonye ko Senakeribu aje ashaka gutera Yeruzalemu,
3
ajya inama n’abanyacyubahiro n’abakuru b’abasirikare be ngo bazibire inzira amazi yo mu masoko y’inyuma y’umugi, nuko barabyemera.
4
Abantu benshi barakorana kugira ngo basibe amasoko yose n’akagezi katembaga hagati mu kabande, bavuga bati «Kuki abami b’Abanyashuru baza bagasanga amazi menshi?»
5
Hezekiya arikomeza, yongera kubaka inkike zari zarasenyutse, azubakaho iminara kandi yubaka n’indi nkike, inyuma y’iya mbere; arongera akomeza Milo mu Murwa wa Dawudi kandi acurisha amacumu menshi n’ingabo nyinshi.
6
Ashyiraho abatware b’abasirikare bo kuyobora abantu, abateraniriza iruhande rwe ku kibuga imbere y’irembo ry’umugi, maze abakomeza umutima, agira ati
7
«Nimukomere, mube intwari! Ntimutinye cyangwa ngo mukurwe imitima n’umwami w’Abanyashuru n’ingabo nyinshi ziri kumwe na we, kuko Uwo turi kumwe azirusha imbaraga;
8
we afite imbaraga za muntu; naho twebwe dufite Uhoraho, Imana yacu, uje kudutabara kandi akaturwanirira mu ntambara zacu!» Abantu banezezwa n’amagambo ya Hezekiya, umwami wa Yuda.
9
Nyuma y’ibyo, Senakeribu, umwami w’Abanyashuru, wari i Lakishi hamwe n’ingabo ze zose, atuma abagaragu be i Yeruzalemu kuri Hezekiya, umwami wa Yuda no ku bantu bose b’Abayuda bari i Yeruzalemu, kugira ngo bababwire bati
10
«Senakeribu, umwami w’Abanyashuru, aravuze ngo: Mwishingikirije iki cyatuma muguma muri Yeruzalemu kandi itewe?
11
Aho Hezekiya ntabashuka ngo mwicwe n’inzara n’inyota, iyo ababwira ati ’Uhoraho, Imana yacu, azatugobotora mu nzara z’umwami w’Abanyashuru’?
12
None se Hezekiya uwo, si we wamusenyeye amasengero y’ahirengeye n’intambiro ze kandi agategeka Abayuda n’ab’i Yeruzalemu gusengera imbere y’urutambiro rumwe gusa bakarutwikiraho imibavu?
13
Ntimuzi se ibyo jyewe n’abasogokuruza banjye twakoreye amahanga yose yo ku isi? Hari ubwo se imana z’amahanga yo ku isi zashoboye kugobotora ibihugu byazo mu maboko yanjye?
14
Mu mana zose z’ayo mahanga ni iyihe yashoboye kugobotora abantu bayo mu nzara zanjye, byatuma mwizera ko Imana yanyu izashobora kubankura mu nzara?
15
Ubu rero, Hezekiya nareke kubaryarya no kubashuka bene ako kageni! Mwimwemera kuko nta mana n’imwe muri ayo mahanga no muri ibyo bihugu yashoboye kugobotora abantu bayo mu nzara z’abasogokuruza banjye. Mwikwibeshya rero ko Imana yanyu izashobora kubankura mu nzara!»
16
Nguko uko abagaragu ba Senakeribu basuzuguraga Uhoraho Imana n’umugaragu wayo Hezekiya.
17
Hanyuma Senakeribu yandika inzandiko zituka Uhoraho, Imana ya Israheli, kandi zimusebya muri aya magambo, ati «Nk’uko imana z’amahanga yo ku isi zitashoboye kunkura abantu bazo mu nzara, Imana ya Hezekiya ntizankura abantu bayo mu nzara.»
18
Abagaragu ba Senakeribu bavuga mu ijwi riranguruye mu rurimi rw’Abayuda, bakanga kandi bakura umutima abaturage b’i Yeruzalemu kugira ngo bigarurire umugi.
19
Bavugaga Imana y’i Yeruzalemu bayireshyeshya n’imana z’amahanga yo ku isi, zacuzwe n’intoki z’abantu!
20
Bigeze aho umwami Hezekiya n’umuhanuzi Izayi mwene Amosi baratakamba kandi barangurura amajwi berekeje ijuru.
21
Nuko Uhoraho yohereza umumalayika, atsemba ingabo zose z’intwari, abatware bakuru b’abasirikare n’abanyacyubahiro bari mu ngando y’umwami w’Abanyashuru. Senakeribu asubira mu gihugu cye akozwe n’isoni maze igihe yinjiye mu ngoro y’imana ye, abahungu be bwite bamwicisha inkota.
22
Uhoraho akiza atyo Hezekiya n’abaturage b’i Yeruzalemu, abagobotora mu maboko ya Senakeribu, umwami w’Abanyashuru, no mu maboko y’abanzi babo bose, maze abaha amahoro impande zose.
23
Nuko abantu benshi bazana i Yeruzalemu amaturo agenewe Uhoraho n’ibintu by’agaciro bigenewe Hezekiya, umwami wa Yuda; nuko Hezekiya aba ikirangirire mu mahanga yose kuva icyo gihe.
24
Muri iyo minsi, Hezekiya afatwa n’indwara ya simusiga; asenga Uhoraho, nuko Uhoraho aramwumva, amukorera igitangaza.
25
Ariko Hezekiya ntiyitura ineza yagiriwe, maze ubwirasi bw’umutima we bumukururira uburakari bw’Uhoraho, we n’Abayuda n’ab’i Yeruzalemu.
26
Icyakora Hezekiya yicishije bugufi, we n’abaturage b’i Yeruzalemu, nuko Uhoraho ntiyabatsemba ku ngoma ye.
27
Hezekiya agira ubukungu bwinshi cyane n’ikuzo; atunga feza, zahabu, amabuye y’agaciro, imibavu, ingabo n’ibintu by’agaciro by’amoko yose,
28
yiyubakira n’amazu yo guhunikamo ingano, divayi n’amavuta, yubaka n’ibiraro bigenewe amatungo y’amoko yose.
29
Koko kandi yari afite indogobe nyinshi akagira n’amatungo magufi n’amaremare, atabarika, kuko Imana yamuhaye ibintu birenze urugero.
30
Hezekiya ni we wayobeje isoko rikuru ry’amazi y’i Gihoni, ayayobora ayamanura mu burengerazuba bw’umurwa wa Dawudi. Ibyo Hezekiya yakoraga byose byaramuhiraga.
31
Ndetse n’igihe abanyacyubahiro b’i Babiloni bazaga kumusura, bazanywe no kumubaza iby’igitangaza cyabereye mu gihugu cye, Imana ntiyamutereranye burundu, ahubwo yashatse kumugerageza ngo imenye ikimuri ku mutima.
32
Ibindi bigwi bya Hezekiya n’ibikorwa bye by’ubugiraneza, byanditswe mu gitabo cy’Ibonekerwa ry’umuhanuzi Izayi mwene Amosi, no mu gitabo cy’Abami ba Yuda n’ab’Israheli.
33
Hezekiya aratanga, asanga abasekuruza be, umurambo we ushyingurwa iruhande rw’inzira izamuka igana ku mva za bene Dawudi. Amaze gutanga, Abayuda bose n’ab’i Yeruzalemu bamuhaye icyubahiro. Nuko umuhungu we Manase amuzungura ku ngoma.
← Chapter 31
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 33 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36