bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
2 Chronicles 31
2 Chronicles 31
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 30
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 32 →
1
Ibyo byose birangiye, Abayisraheli bose bari aho, bajya mu migi ya Yuda kugira ngo bamenagure inkingi z’ibigirwamana, batemagure inkingi za Ashera, basenye amasengero y’ahirengeye n’intambiro muri Yuda, no muri Benyamini hose, ndetse no muri Efurayimu na Manase kugera ubwo babitsembye. Hanyuma Abayisraheli bose bisubirira buri wese iwe mu migi yabo.
2
Hezekiya ashyiraho imitwe y’abaherezabitambo n’abalevi kugira ngo buri wese, akurikije icyiciro arimo, yaba umuherezabitambo cyangwa se umulevi, ajye atura ibitambo bitwikwa n’iby’ubuhoro, asingiza Uhoraho, amushimira kandi amukorera imbere mu kibuga cy’Ingoro ye.
3
Umwami yafataga ku mutungo we, akabitanga ho ituro, kugira ngo bibe ibitambo bitwikwa bya mu gitondo na nimugoroba, ibyo ku masabato, ibyo mu mboneko z’ukwezi, n’iby’iminsi mikuru, nk’uko byanditswe mu itegeko ry’Uhoraho.
4
Hanyuma ategeka abantu batuye i Yeruzalemu gutanga umugabane ugenewe abaherezabitambo n’abalevi kugira ngo bakomeze kwita ku Itegeko ry’Uhoraho.
5
Ayo magambo akimara gutangazwa, Abayisraheli batanga ibintu byinshi ku misaruro yabo y’ingano, ya divayi, y’amavuta, y’ubuki, mbese ku mbuto zose zihingwa, bazana igice cya cumi cy’ibyo byose.
6
Maze Abayisraheli n’Abayuda batuye mu migi ya Yuda na bo bazana icya cumi cy’amatungo maremare n’amagufi, kimwe n’icy’amaturo yeguriwe Uhoraho, Imana yabo, bakabirunda bakurikiranya ibirundo.
7
Batangiye kubirunda mu kwezi kwa gatatu barangiza mu kwezi kwa karindwi.
8
Hezekiya n’abanyacyubahiro baza kureba ibyo birundo maze bashimira Uhoraho n’umuryango we Israheli.
9
Hezekiya abaza abaherezabitambo n’abalevi iby’ibyo birundo,
10
maze Azariyahu, umuherezabitambo mukuru wo mu nzu ya Sadoki, aramusubiza ati «Kuva batangira kuzana amaturo mu Ngoro y’Uhoraho twarariye turahaga, dusigaza byinshi kuko Uhoraho yahaye umugisha umuryango we, none ibyasagutse ni byo ibi birundo.»
11
Hezekiya ategeka ko batunganya ibyumba byo mu Ngoro y’Uhoraho.
12
Barabitunganya maze babikamo ibyatanzwe bitonze, ibya cumi n’andi maturo matagatifu. Konanyahu w’umulevi aba umurinzi wabyo, hamwe n’umuvandimwe we Shimeyi wari amwungirije.
13
Yehiyeli, Azariyahu, Nahati, Asaheli, Yerimoti, Yozabadi, Eliyeli, Yismakiyahu, Mahati na Benayahu bari abagenzuzi bategekwa na Konanyahu hamwe n’umuvandimwe we Shimeyi, nk’uko umwami Hezekiya na Azariyahu, umutegetsi w’Ingoro y’Imana, bari babigennye.
14
Umulevi Kore mwene Yimuna, umurinzi w’irembo ry’iburasirazuba, yari ashinzwe kwakira amaturo yatuwe Imana, akaba ari we uyakuramo ibigenewe Uhoraho n’icyo buri wese yabihabwamo.
15
Yategekaga abaherezabitambo Edeni, Minyamini, Yeshuwa, Shemayahu, Amariyahu na Shekanyahu bagombaga kuguma mu migi yabo, bakagaburira abavandimwe babo, bakurikije inzego zabo nta kuvangura umukuru n’umuto.
16
Naho abo mu gitsinagabo bari baranditswe mu bisekuruza by’abalevi bahereye ku bafite imyaka itatu n’abayirengeje, bakinjira mu Ngoro y’Uhoraho nk’uko byari ngombwa buri munsi, na bo bagahabwa umugabane wabo, bakurikije umurimo wabo n’icyiciro barimo.
17
Abaherezabitambo banditswe bakurikije amazu yabo, n’abalevi bafite imyaka makumyabiri n’abayirengeje, na bo bakandikwa bakurikije imirimo bashinzwe n’icyiciro barimo.
18
Babarura kandi umuryango wabo wose: abagore, abahungu n’abakobwa. Mbese ikoraniro ryabo ryose bararibarura, kuko bagombaga kwitagatifuriza imirimo mitagatifu nta buhemu.
19
Naho bene Aroni b’abaherezabitambo batuye mu masambu yabo muri buri mugi, dore uko babagenzerezaga: muri buri mugi hari abantu bavuzwe mu mazina yabo kugira ngo umuherezabitambo wese wabaruriwe muri bene Levi b’igitsinagabo, bajye bamuha umugabane umukwiye.
20
Hezekiya agenza atyo muri Yuda yose, akorera Uhoraho, Imana ye, ibintu byiza, bitunganye kandi bizira ubuhemu.
21
Ibyo yakoreye byose Ingoro y’Imana, byerekeye amategeko n’amabwiriza yayo, yabikoreye gushakashaka Imana, n’umutima we wose, kandi abigeraho.
← Chapter 30
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 32 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36