bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
2 Chronicles 12
2 Chronicles 12
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 11
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 13 →
1
Ubwami bwa Robowamu bumaze gushinga imizi no gukomera, Robowamu areka kumvira Itegeko ry’Uhoraho kandi Abayisraheli bose bagenza nka we.
2
Robowamu amaze imyaka itanu ari ku ngoma, Shishaki, umwami wa Misiri, agaba igitero i Yeruzalemu, kuko bacumuriye Uhoraho;
3
yari kumwe n’amagare igihumbi na magana abiri, abagendera ku mafarasi ibihumbi mirongo itandatu n’abantu batabarika bavanye na we mu Misiri, ari bo Abalibiya, Abasuki n’Abakushi.
4
Yigarurira imigi ikomeye yo muri Yuda kandi aragenda, agera i Yeruzalemu.
5
Umuhanuzi Shemaya asanga Robowamu n’abatware b’Abayuda bari bateraniye i Yeruzalemu, bahunga Shishaki, maze arababwira ati «Uhoraho aravuze ngo ’Mwebwe, mwarantereranye; none nanjye ndabatereranye mu maboko ya Shishaki.’»
6
Abatware b’Abayisraheli n’umwami bicisha bugufi, baravuga bati «Uhoraho ni intabera!»
7
Uhoraho abonye ko bicishije bugufi, abwira Shemaya muri aya magambo, ati «Bicishije bugufi: sinzabarimbura, ahubwo ngiye kubakiza, mbuze Shishaki kurimbura Yeruzalemu, bitewe n’uburakari bwanjye.
8
Nyamara bazaba abagaragu be kugira ngo bazamenye ikiruta ikindi icyo ari cyo: ari ukunkorera ari no gukorera abami b’ibindi bihugu.»
9
Shishaki, umwami wa Misiri, arazamuka atera Yeruzalemu. Asahura umutungo wo mu Ngoro y’Uhoraho, asahura n’umutungo wo mu Ngoro y’umwami. Asahura byose abimaraho, ndetse yatwaye n’ingabo umwami Salomoni yari yaracurishije muri zahabu.
10
Umwami Robowamu acurisha izindi ngabo mu muringa, azisimbuza izasahuwe maze azishinga abatware b’abasirikare barindaga amarembo y’ibwami.
11
Buri gihe umwami yabaga yinjiye mu Ngoro y’Uhoraho, abarinzi bamugendagaho bazifite, yasohoka bakajya kuzibika mu nzu yabo.
12
Kubera ko umwami yari yicishije bugufi, Uhoraho ntiyakomeje kumurakarira maze areka kubatsemba, kuko mu Bayuda hari harimo bamwe na bamwe bagikora neza.
13
Umwami Robowamu akomera i Yeruzalemu kandi arahategeka. Robowamu yimitswe amaze imyaka mirongo ine n’umwe avutse kandi amara ku ngoma imyaka cumi n’irindwi i Yeruzalemu, umurwa Uhoraho yitoranyirije mu miryango yose ya Israheli kugira ngo bahubahirize izina rye. Nyina wa Robowamu yitwaga Nahama, akaba Umuhamonikazi.
14
Yakoze nabi kuko umutima we utakomeje gushakashaka Uhoraho.
15
Ibigwi bya Robowamu, kuva ku byabanje kugera ku byaherutse, ntibyanditswe se mu gitabo cy’Ibyakozwe n’umuhanuzi Shemaya no mu icy’Ibyakozwe na Ido w’umushishozi, birimo intondeke z’ibisekuruza? Hakomeje kubaho intambara ziteranya Robowamu na Yerobowamu.
16
Nuko Robowamu aratanga asanga abasekuruza be, umurambo we ushyingurwa mu Murwa wa Dawudi; maze umuhungu we Abiya amuzungura ku ngoma.
← Chapter 11
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 13 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36