bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
2 Chronicles 26
2 Chronicles 26
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 25
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 27 →
1
Abayuda bose bafata Hoziya wari umaze imyaka cumi n’itandatu avutse, bamwimikira kuzungura se Amasiya ku ngoma.
2
Ni we wubatse Elati ayisubiza Abayuda, umwami amaze gutanga no gusanga abasekuru be.
3
Hoziya yimitswe amaze imyaka cumi n’itandatu avutse, amara imyaka mirongo itanu n’ibiri ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Yekoliyahu w’i Yeruzalemu.
4
Yakoze ibitunganiye Uhoraho, nk’uko se Amasiya yabigenje.
5
Hoziya ashakashaka Imana mu gihe cyose Zekariya wamutozaga kubaha Imana yari akiriho; kandi mu gihe cyose ataretse kwizera Uhoraho, Imana yamuhaye umugisha.
6
Atera Abafilisiti maze asenya inkike z’amabuye z’i Gati, iz’i Yabune n’iz’i Ashidodi, hanyuma yubaka imigi mu karere ka Ashidodi no mu Bafilisiti.
7
Imana iza kumutabara ubwo yarwanaga n’Abafilisiti, n’Abarabu batuye i Guribehali, n’Abamewuni.
8
Abahamoni baha Hoziya amakoro, maze aramamara kugera ku mipaka ya Misiri, kuko yari akomeye cyane.
9
Hoziya yubaka iminara i Yeruzalemu, ku irembo ry’Imfuruka, ku irembo ry’Ikibaya no ku ry’Iguni, kandi arayikomeza.
10
Hanyuma yubaka iminara mu butayu, afukura n’amariba menshi, kuko yari afite amatungo menshi mu kibaya no mu mirambi, no ku misozi akahagira abahinzi benshi bitaga ku mirima ye, ku mizabibu ye no ku biti bye by’imbuto; koko rero yakundaga iby’ubuhinzi.
11
Hoziya yari afite ingabo nyinshi zishoboye gushoza urugamba; zari zigabanyijemo imitwe hakurikijwe umubare w’ibarura ryakozwe n’umunyamabanga Yeweli n’umutware Maseyahu; zose zategekwaga na Hananiyahu, umwe mu batware b’umwami.
12
Abatware b’amazu y’izo ngabo z’intwari bose hamwe bari ibihumbi bibiri na magana atandatu.
13
Ni bo bategekaga ingabo ibihumbi magana atatu na birindwi na magana atanu z’intwari zashyigikiraga umwami ku rugamba.
14
Muri buri ntambara, Hoziya yabateguriraga ingabo, amacumu, ingofero n’imyambaro yo mu gituza y’ibyuma, akabateganyiriza n’imiheto n’amabuye y’imihumetso.
15
I Yeruzalemu ahakorera imashini zahimbiwe gushyirwa ku minara no ku maguni y’inkike zashoboraga kurasa imyambi n’amabuye manini. Yabaye icyamamare bigera no mu bihugu bya kure, kuko Imana yabimufashijemo bitangaje, ikamukomeza cyane.
16
Nyamara ariko yamaze gukomera, arirata, ararengwa maze acumurira Uhoraho, Imana ye; nuko yinjira mu Ngoro y’Uhoraho ngo atwikire imibavu ku rutambiro rw’imibavu.
17
Umuherezabitambo Azariyahu yinjira amukurikiye, aherekejwe n’abaherezabitambo b’Uhoraho mirongo inani b’intwari.
18
Babuza umwami Hoziya, bamubwira bati «Si umurimo wawe, Hoziya, wo gutwikira imibavu Uhoraho, ahubwo ni uw’abaherezabitambo bene Aroni batagatifurijwe ayo maturo! Sohoka mu Ngoro, kuko wacumuye kandi si byo bizaguhesha agaciro imbere y’Uhoraho Imana!»
19
Hoziya akaba yari afite icyotezo mu ntoki yosa imibavu, nuko ararakara. Ako kanya ibibembe bisesa mu ruhanga rwe, abaherezabitambo babibona, akiri aho ngaho mu Ngoro y’Uhoraho, iruhande rw’urutambiro rw’imibavu.
20
Umuherezabitambo mukuru Azariyahu n’abaherezabitambo bose baramwitegereza, nuko babona yasheshe ibibembe mu ruhanga! Bahita bamwirukana aho ngaho, na we ubwe yihutira gusohoka kuko Uhoraho yari yamuhannye.
21
Umwami Hoziya akomeza kubemba kugeza ubwo atanze. Muri icyo gihe cyose yari arwaye ibibembe bamuhaye akato atura mu nzu ye ya wenyine, acibwa mu Ngoro y’Uhoraho. Ubwo umuhungu we Yotamu wari ushinzwe iby’ingoro y’umwami, aba ari we utegeka igihugu.
22
Ibindi bigwi bya Hoziya, kuva ku byabanje kugera ku byaherutse, byanditswe n’umuhanuzi Izayi mwene Amosi.
23
Hoziya aratanga, asanga abasekuruza be; umurambo we bawushyingura hamwe na bo mu irimbi ry’abami, ariko ntibawushyira mu mva zabo kuko bavugaga bati «Ni umubembe!» Umuhungu we Yotamu amuzungura ku ngoma.
← Chapter 25
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 27 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36