bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
2 Chronicles 36
2 Chronicles 36
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 35
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
1
Abaturage b’igihugu bafata Yowakazi mwene Yoziya, baramwimika ngo azungure se ku ngoma i Yeruzalemu.
2
Yowakazi yimitswe amaze imyaka makumyabiri n’itatu avutse, amara amezi atatu ari ku ngoma i Yeruzalemu.
3
Umwami wa Misiri amukura ku ngoma i Yeruzalemu kandi ategeka icyo gihugu gutanga umusoro w’amatalenta ijana ya feza n’italenta imwe ya zahabu.
4
Umwami wa Misiri yimika umuvandimwe we Eliyakimu, amugira umwami wa Yuda i Yeruzalemu, maze amuhindura izina amwita Yoyakimu. Naho Yowakazi umuvandimwe we, Neko aramufata amujyana mu Misiri.
5
Yoyakimu yimitswe amaze imyaka makumyabiri n’itanu avutse, amara imyaka cumi n’umwe ari ku ngoma i Yeruzalemu. Yakoze ibidatunganiye Uhoraho, Imana ye.
6
Nebukadinetsari umwami w’i Babiloni, aramutera. Amubohesha umunyururu w’inyabubiri, amujyana i Babiloni.
7
Nebukadinetsari ajyana i Babiloni n’ibintu byinshi byo mu Ngoro y’Uhoraho, abishyira mu ngoro ye i Babiloni.
8
Ibindi Yoyakimu yakoze, n’amahano yose yakoze n’ingaruka zayo, byose byanditswe mu gitabo cy’Abami ba Israheli na Yuda. Umuhungu we Yoyakini amuzungura ku ngoma.
9
Yoyakini yimitswe amaze imyaka cumi n’umunani avutse, amara amezi atatu n’iminsi cumi ari ku ngoma i Yeruzalemu. Yakoze ibidatunganiye Uhoraho.
10
Umwaka utashye, umwami Nebukadinetsari yohereza abantu ngo bamuzane i Babiloni hamwe n’ibintu by’agaciro byo mu Ngoro y’Uhoraho, maze yimika umuvandimwe we Sedekiya ngo abe umwami wa Yuda i Yeruzalemu.
11
Sedekiya yimitswe amaze imyaka makumyabiri n’umwe avutse, amara imyaka cumi n’umwe ari ku ngoma i Yeruzalemu.
12
Yakoze ibidatunganiye Uhoraho, Imana ye. Ntiyicishije bugufi imbere y’umuhanuzi Yeremiya wamubwiraga iby’Uhoraho.
13
Ndetse agomera umwami Nebukadinetsari wari waramurahije Imana. Sedekiya ashinga ijosi kandi anangira umutima aho kugarukira Uhoraho, Imana ya Israheli.
14
Abakuru b’abaherezabitambo na bo, n’abatware ba rubanda, barushaho gucumura bakurikiza imihango yose mibi y’abanyamahanga, ndetse bandavuza Ingoro Uhoraho yari yaratagatifurije i Yeruzalemu.
15
Uhoraho, Imana y’abasekuruza babo, arabihanangiriza bikomeye kandi abatumaho kenshi intumwa ze, abitewe n’imbabazi yari afitiye umuryango we n’Ingoro ye bwite.
16
Nyamara bo bagakubita intumwa z’Imana, bagasuzugura amagambo yazo kandi bagaseka abahanuzi bayo, bigeza aho Uhoraho yarakariye umuryango we ubuziraherezo.
17
Nuko Uhoraho abateza umwami w’Abakalideya. Araza, maze abasore babo abicisha inkota mu Ngoro, nta kubabarira abahungu n’abakobwa, habe n’abasaza cyangwa abameze imvi; bose Uhoraho arabamugabiza!
18
Ibintu byose, byaba ibikomeye cyangwa ibyoroheje, hamwe n’umutungo wo mu Ngoro y’Uhoraho n’umutungo w’umwami, n’uw’abanyacyubahiro be, byose abijyana i Babiloni.
19
Batwika Ingoro y’Uhoraho, barimbura inkike z’amabuye z’i Yeruzalemu, amazu yaho barayatwika yose, maze ibintu byose by’agaciro barabitsemba.
20
Hanyuma umwami wabo ajyana bunyago i Babiloni abari basigaye bacitse ku icumu, abagira abacakara be n’ab’abahungu be kugeza ku ngoma y’Abaperisi.
21
Nuko huzura ijambo Uhoraho yari yavugishije Yeremiya, agira ati «Igihugu kizamara imyaka mirongo irindwi nta muntu ucyitayeho kugira ngo bandihe ibiruhuko by’amasabato yose batubahirije.»
22
Mu mwaka wa mbere w’ingoma ya Sirusi, umwami w’Abaperisi, Uhoraho yiyemeza kuzuza ijambo yari yaravugishije Yeremiya; nuko akangura umutima wa Sirusi, umwami w’Abaperisi, kugira ngo atangaze mu bihugu bye byose, ari mu mvugo, ari no mu nyandiko, iri teka:
23
«Sirusi, umwami w’Abaperisi, aravuze ngo: Abami bose bo ku isi, Uhoraho Imana Nyir’ijuru yarabangabije, kandi antegeka ubwe kumwubakira Ingoro i Yeruzalemu, yo muri Yuda. Muri mwebwe, umuntu wese wo mu muryango we nabane n’Imana ye, kandi nazamuke... »
← Chapter 35
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36