bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
2 Chronicles 19
2 Chronicles 19
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 18
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 20 →
1
Yozafati, umwami wa Yuda, asubira iwe amahoro i Yeruzalemu.
2
Yehu mwene Hanani umushishozi aramusanganira, maze abaza umwami Yozafati ati «Mbese byari ngombwa gufasha umugome ukaba wakunda abanzi b’Uhoraho? Ngicyo igitumye Uhoraho akurakarira.
3
Nyamara ariko mu byo wakoze harimo bimwe byiza, kuko watwitse inkingi za Ashera zikava mu gihugu kandi ukihatira cyane gushakashaka Uhoraho.»
4
Yozafati amara iminsi i Yeruzalemu. Hanyuma yongera kuzenguruka muri rubanda uhereye i Berisheba kugera ku musozi wa Efurayimu, maze imbaga yose ayigarurira Uhoraho, Imana y’abasekuruza babo.
5
Ashyiraho n’abacamanza mu gihugu, mu migi yose ikomeye ya Yuda, mbese muri buri mugi.
6
Abwira abo bacamanza, ati «Muritondere umurimo wanyu, kuko atari abantu bawubashinze, ahubwo ni Uhoraho ubwe, kandi azaba ari kumwe namwe igihe cyose muzaba muca imanza.
7
None rero nimuhorane igitinyiro cy’Uhoraho! Muramenye ibyo mukora, kuko Uhoraho Imana yacu ari indahemuka, intabera kandi ntashukishwa amaturo!»
8
I Yeruzalemu na ho Yozafati ahashyira bamwe mu balevi, mu baherezabitambo no mu batware b’amazu ya Israheli, kugira ngo bahacire imanza mu izina ry’Uhoraho kandi barenganure abaturage b’i Yeruzalemu.
9
Nuko abaha amategeko, agira ati «Dore uko muzakora umurimo wanyu mubifitemo igitinyiro cy’Uhoraho n’umutima uzira ubuhemu n’uburyarya:
10
buri gihe abavandimwe banyu batuye mu migi yabo bazabasanga, baregana ubwicanyi cyangwa bafite impaka izo ari zo zose mu byerekeye amategeko, amabwiriza, amateka cyangwa umuco, muzabanze mubaburire kugira ngo batazacumura kuri Uhoraho maze na we akabarakarira, mwebwe n’abavandimwe banyu. Nimugenza mutyo, ntimuzacumura.
11
Dore kandi, umuherezabitambo mukuru Amariyahu azabayobore mu manza zose zerekeye Uhoraho, naho Zebadiyahu mwene Yishumaheli, umutware w’umuryango wa Yuda, azabayobora mu byerekeye umwami byose; abalevi bazababere abanditsi bo mu nkiko. Nimukomere kandi mukore, kuko Uhoraho ahorana n’abakora neza!»
← Chapter 18
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 20 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36