bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
2 Chronicles 24
2 Chronicles 24
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 23
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 25 →
1
Yowasi yimitswe amaze imyaka irindwi avutse, kandi amara imyaka mirongo ine ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Sibiya w’i Berisheba.
2
Yowasi akora ibitunganiye Uhoraho mu gihe cyose umuherezabitambo Yehoyada yari akiriho.
3
Yehoyada ashyingira Yowasi abagore babiri, babyarana abahungu n’abakobwa.
4
Nyuma y’ibyo Yowasi ashaka gusana Ingoro y’Uhoraho.
5
Akoranya abaherezabitambo n’abalevi, arababwira ati «Mujye mu migi yose yo muri Yuda, mwake Abayisraheli bose feza yo kuzajya musana Ingoro y’Imana yanyu uko umwaka utashye, kandi muzabigire vuba!» Ariko abalevi ntibabigira vuba.
6
Umwami atumira umuherezabitambo Yehoyada, aramubaza ati «Kuki utategetse abalevi ngo bake Abayuda n’abaturage b’i Yeruzalemu umusoro ugenewe Ihema ry’ibonaniro, Musa, umugaragu w’Imana, n’ikoraniro ry’Abayisraheli bari bariyemeje gutanga?
7
Kuko Ataliya, wa mugome, n’abahungu be bangije Ingoro y’Imana, ndetse n’ibintu byose byeguriwe Ingoro y’Uhoraho bakabitura Behali.»
8
Umwami ategeka ko babaza isanduku bakayishyira imbere y’irembo ry’Ingoro y’Uhoraho.
9
Nuko bagatangaza muri Yuda n’i Yeruzalemu ko bagomba kuzanira Uhoraho umusoro Musa, umugaragu w’Imana, yategetse Abayisraheli bari mu butayu.
10
Abatware n’abantu bose barishima, bazana feza bayishyira mu isanduku kugeza ubwo bayuzuza.
11
Iyo igihe cyabaga kigeze, iyo sanduku abalevi barayizanaga bakayishyikiriza abagenzuzi b’umwami. Naho bo, iyo basangaga irimo feza nyinshi, umwanditsi w’umwami n’umufasha w’umuherezabitambo mukuru barazaga; feza yose bakayimaramo, hanyuma ya sanduku bakayijyana bakayisubiza mu mwanya wayo. Babigenzaga batyo buri munsi, nuko babona feza nyinshi.
12
Umwami na Yehoyada baziha abakoreshaga imirimo yo ku Ngoro y’Uhoraho, kimwe n’abacuraga ibyuma n’imiringa bagira ngo basane Ingoro y’Uhoraho.
13
Abo bakozi barakora, umurimo urabatunganira; nuko Ingoro y’Imana isubira uko yari imeze, barayikomeza.
14
Barangije bazanira umwami na Yehoyada feza zari zisigaye, nuko baziguramo ibikoresho bigenewe Ingoro y’Uhoraho, ari na byo bifashishaga mu gutura ibitambo bitwikwa, banaziguramo inzabya n’ibindi bikozwe muri zahabu na feza. Nuko bakajya baturira ibitambo bitwikwa mu Ngoro y’Uhoraho ubutitsa, mu gihe cyose Yehoyada yari akiriho.
15
Yehoyada arasaza, agera mu zabukuru, hanyuma arapfa; yapfuye amaze imyaka ijana na mirongo itatu avutse.
16
Bamushyingura mu Murwa wa Dawudi hamwe n’abami, kuko yari yarakoreye neza Abayisraheli, akubaha Imana n’Ingoro y’Uhoraho.
17
Nyuma y’urupfu rwa Yehoyada, abatware b’Abayuda baraza baramya umwami, na we arabumva.
18
Batererana Ingoro y’Uhoraho, Imana y’abasekuruza babo, maze baramya inkingi zeguriwe ibigirwamana n’amashusho yabyo. Icyo gicumuro gituma Uhoraho arakarira Abayuda na Yeruzalemu.
19
Aboherereza abahanuzi ngo babumvishe ko bakwiye kugarukira Uhoraho, ariko babima amatwi.
20
Nuko umwuka w’Imana uza kuri Zekariya mwene Yehoyada, umuherezabitambo Zekariya ahagarara imbere ya rubanda, arababwira ati «Imana iravuze ngo: Ni iki cyatumye muca ku mategeko y’Uhoraho kandi mubona nta cyo bibagezaho? Kubera ko mwirengagije Uhoraho, na we arabatereranye!»
21
Uwo muhanuzi baramugambanira, bamuterera amabuye ku muharuro w’Ingoro y’Uhoraho, babitegetswe n’umwami.
22
Umwami Yowasi yirengagiza atyo ineza Yehoyada yamugiriye, maze yica umuhungu we! Mu isamba rye, Zekariya aravuga ati «Uhoraho nabirebe kandi azabikuryoze!»
23
Umwaka utashye, ingabo z’Abaramu zizamuka gutera Yowasi. Nuko zigera muri Yuda n’i Yeruzalemu, zica abatware bose ba rubanda, maze zoherereza umwami w’i Damasi iminyago yose.
24
N’ubwo ingabo z’Abaramu zari nke, Uhoraho azigabiza abazirushaga ubwinshi kuko bari baratereranye Uhoraho, Imana y’abasekuruza babo. Naho Yowasi, ingabo z’Abaramu zimugirira nkana,
25
zimusiga ameze nabi cyane. Abagaragu be baramugambanira kubera amaraso y’umuhungu w’umuherezabitambo Yehoyada yavushije, maze bamwicira ku buriri bwe. Amaze gutanga, umurambo we bawushyingura mu Murwa wa Dawudi ariko atari mu mva z’abami.
26
Abamugambaniye ni aba: ni Zabadi mwene Shimeyati w’Umuhamoni, na Yehozabadi mwene Shimirita w’Umumowabukazi.
27
Abana be, ibyo abahanuzi benshi bamwihanangirijeho, ibyerekeye isanwa ry’Ingoro y’Uhoraho, ibyo byose byanditswe mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Abami. Nuko Umuhungu we Amasiya amuzungura ku ngoma.
← Chapter 23
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 25 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36