bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
2 Chronicles 15
2 Chronicles 15
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 14
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 16 →
1
Azariyahu mwene Odedi watashyweho n’umwuka w’Imana,
2
asohoka asanganira Asa, maze aramubwira ati «Nimunyumve, Asa namwe Bayuda n’Ababenyamini! Uhoraho azabana namwe, niba namwe mubanye na we. Nimumushakashaka azabiyereka, ariko nimumutererana, azabatererana.
3
Abayisraheli bamaze igihe kirekire batagira Imana nyakuri, nta muherezabitambo wo kubigisha, nta n’amategeko.
4
Ariko mu byago byabo bagarukiye Uhoraho, Imana ya Israheli; baramushakashatse kandi baramubona.
5
Muri icyo gihe abasohokaga n’abinjiraga nta mahoro bari bafite, ahubwo hari imidugararo myinshi mu baturage b’icyo gihugu.
6
Ihanga ryarwanaga n’irindi hanga, n’umugi ukarwana n’uwundi, kuko Uhoraho yari yabateje ibyago by’amoko menshi.
7
Ariko mwebwe, nimukomere, ibiganza byanyu bye kudandabirana, kuko muzahemberwa ibikorwa byanyu!»
8
Asa yumvise ayo magambo n’ubutumwa bw’umuhanuzi Odedi, arakomera maze aca amahano y’ibigirwamana mu gihugu cy’Abayuda n’icy’Ababenyamini, ndetse aba ari na ko abigenza mu migi yigaruriye yo mu musozi wa Efurayimu. Asana urutambiro rw’Uhoraho rwari imbere y’urwinjiriro rw’Ingoro y’Uhoraho.
9
Akoranya Abayuda n’Ababenyamini bose, n’impunzi zari hamwe na bo ziturutse muri Efurayimu, Manase na Simewoni, kuko Abayisraheli benshi bari bifatanyije na we bamaze kubona ko Uhoraho Imana ye, ari kumwe na we.
10
Nuko bateranira i Yeruzalemu mu kwezi kwa gatatu k’umwaka wa cumi n’itanu w’ingoma ya Asa.
11
Uwo munsi batura Uhoraho impfizi magana arindwi n’amatungo magufi ibihumbi birindwi byo mu minyago bazanye.
12
Basezerana gushakashaka Uhoraho, Imana y’abasekuruza babo, n’umutima wabo wose n’amagara yabo yose.
13
Kandi hagize utazashakashaka Uhoraho, Imana ya Israheli, biyemeza ko uwo muntu azicwa, yaba muto cyangwa mukuru, yaba umugabo cyangwa umugore.
14
Babirahirira Uhoraho baranguruye amajwi, bakoma no mu mashyi, bavuza n’amakondera n’imyironge.
15
Abayuda bose bishimira iyo ndahiro, kubera ko bari barahiranye umutima wabo wose kandi bakaba barashakaga Uhoraho bashyizeho umwete. Nuko Uhoraho arabiyereka maze abaha amahoro mu mpande zose.
16
Ndetse umwami Asa avana nyina Mahaka ku rwego rw’ubugabekazi kuko yari yakoresheje ishyano ry’ishusho ryo kubahiriza Ashera: Asa ahirika iryo shusho, araritemagura kandi aritwikira ku kagezi ka Sedironi.
17
Ariko amasengero y’ahirengeye yo muri Israheli ntiyavanwaho. Nyamara umutima wa Asa ukomeza gutungana mu gihe cyose yabayeho.
18
Acyura mu Ngoro y’Imana ibyo se, na we ubwe, bari bareguriye Uhoraho, ari byo feza, zahabu n’ibindi bikoresho.
19
Ntihongeye kuba intambara kugera mu mwaka wa mirongo itatu n’itanu w’ingoma ya Asa.
← Chapter 14
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 16 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36