bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
2 Chronicles 35
2 Chronicles 35
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 34
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 36 →
1
Yoziya akorera i Yeruzalemu Pasika y’Uhoraho, nuko babaga abana b’intama za Pasika ku munsi wa cumi n’ine w’ukwezi kwa mbere.
2
Yoziya ashyira abaherezabitambo mu mirimo yabo kandi abatera inkunga mu kazi ko mu Ngoro y’Uhoraho.
3
Abalevi bari bashinzwe kwigisha Abayisraheli bose kandi bareguriwe Uhoraho, arababwira ati «Kuva igihe bashyize Ubushyinguro butagatifu mu Ngoro y’Uhoraho, Salomoni mwene Dawudi, umwami wa Israheli, yari yarubatse, ntimwongeye kubuheka ku ntugu zanyu. Ubu ngubu rero nimukorere Uhoraho Imana yanyu n’umuryango wayo Israheli.
4
Nimwigabanyemo imitwe mukurikije amazu yanyu, nk’uko inyandiko ya Dawudi, umwami wa Israheli, yabigennye, n’umuhungu we Salomoni akabibategeka.
5
Mwebwe abalevi rero, mujye muhagarara ahantu hatagatifu, buri wese ari mu cyiciro cye kandi mwiteguye gufasha abavandimwe banyu bo muri rubanda, mukurikije inzu ya buri muntu.
6
Nimubage intama za Pasika, mwitagatifuze kandi muzitegurire abavandimwe banyu kugira ngo bubahirize uyu munsi mukuru, bakurikije ijambo ry’Uhoraho ryavuzwe na Musa.»
7
Mu matungo magufi Yoziya aha rubanda abana b’intama n’abana b’ihene bagera ku bihumbi mirongo itatu, kugira ngo babibagire Pasika, yongeraho impfizi ibihumbi bitatu zivuye mu mutungo w’umwami.
8
Abanyacyubahiro be, na bo babyishakiye, bafata mu matungo yabo, bayaha rubanda, abaherezabitambo n’abalevi. Hilikiyahu, Zekariyahu na Yehiyeli, abatware b’Ingoro y’Uhoraho, ni ko gutanga abana b’intama ibihumbi bibiri na magana atandatu, n’impfizi magana atatu, babiha abaherezabitambo ngo babibagire Pasika.
9
Konaniyahu n’abavandimwe be Shemayahu, Netaneli, Hashabiyahu, Yehiyeli na Yozabadi bari abatware b’abalevi batanga abana b’intama ibihumbi bitanu n’impfizi magana atanu, babiha abalevi kugira ngo babibagire Pasika.
10
Dore uko babigenjeje: abaherezabitambo kimwe n’abalevi bari bahagaze mu myanya yabo, buri muntu ari mu cyiciro cye, nk’uko byategetswe n’umwami.
11
Babaga intama za Pasika, abaherezabitambo bagahabwa amaraso bakayamisha, naho abalevi bagakuraho uruhu.
12
Amatungo maremare yari agenewe gutwikwa, yo bayashyira ukwayo, bayagabanya bakurikije amazu ya rubanda bari aho, kugira ngo bayature Uhoraho, nk’uko byanditswe mu gitabo cya Musa.
13
Botsa intama za Pasika, naho ibindi biribwa bitagatifu babiteka mu byungo, mu masafuriya no mu nkono, maze bihutira kubigaburira rubanda rwose.
14
Hanyuma abalevi bitegurira ibyabo n’iby’abaherezabitambo, kuko abaherezabitambo, bene Aroni, bari bakomeje guhereza ibitambo bitwikwa n’ingimbu kugera bwije; nuko abalevi bategura ibya Pasika, bateganya ibyabo ndetse n’iby’abaherezabitambo bene Aroni.
15
Abaririmbyi bene Asafu bari bahagaze mu myanya yabo, nk’uko byari byarategetswe na Dawudi, ari na ho Asafu, na Henani, na Yedutuni, umushishozi w’umwami, bari baberetse; na none abarinzi b’amarembo baguma kuri buri rembo. Ntibagombye guhagarika imirimo yabo kuko abavandimwe babo b’abalevi bari babateguriye ibibagenewe.
16
Uwo munsi imihango yo gusingiza Uhoraho iratungana; bahimbaza Pasika kandi baturira ibitambo bitwikwa ku rutambiro rw’Uhoraho nk’uko byategetswe n’umwami Yoziya.
17
Bityo Abayisraheli bari aho icyo gihe bahimbaza Pasika n’umunsi mukuru w’imigati idasembuwe mu minsi irindwi.
18
Ntibari barigeze bakora umunsi mukuru wa Pasika muri Israheli kuva igihe cy’umuhanuzi Samweli, kandi nta mwami n’umwe w’Abayisraheli wigeze ahimbaza Pasika nk’uko Yoziya, abaherezabitambo, abalevi, Abayuda bose n’Abayisraheli bari aho, n’abaturage b’i Yeruzalemu bayizihije.
19
Iyo Pasika yabaye mu mwaka wa cumi n’umunani w’ingoma ya Yoziya.
20
Nyuma y’ibyo byose, Yoziya amaze gusana Ingoro y’Uhoraho, Neko, umwami wa Misiri, azamuka agana kuri Efurati agiye kurwanira i Karikemishi, nuko Yoziya aramusanganira.
21
Neko amutumaho intumwa kumubaza ziti «Turapfa iki, Mwami wa Yuda? Nta bwo ari wowe nje gutera uyu munsi, ahubwo ni undi wundi nteye, kandi Imana yantegetse kwihuta. Reka kwiteranya n’Imana iri kumwe nanjye, hato itakurimbura.»
22
Nyamara Yoziya ntiyahindura igitekerezo cye, kuko yari yiyemeje kurwana na we. Nuko ntiyita ku magambo ya Neko, kandi yari avuye ku Mana; nuko ashoreza urugamba mu kibaya cy’i Megido.
23
Abanyamiheto barasa umwami Yoziya maze abwira abagaragu be, ati «Nimunjyane kuko numva merewe nabi.»
24
Abagaragu be bamukura mu igare rye ry’intambara bamushyira mu rindi gare, maze bamujyana i Yeruzalemu, aba ari ho agwa. Umurambo we ushyingurwa mu irimbi ryarimo abasekuruza be, nuko Abayuda bose n’ab’i Yeruzalemu baririra Yoziya.
25
Yeremiya ahimbira Yoziya indirimbo y’amaganya; ndetse abaririmbyi n’abaririmbyikazi na bo bahimbira Yoziya indirimbo z’amaganya ku buryo uwo muhango ukiriho n’ubu muri Israheli. Nuko izo ndirimbo bazandika mu bitabo by’Amaganya.
26
Ibindi bigwi bya Yoziya n’ibikorwa bye by’ubugiraneza bihuje n’ibyanditswe mu Mategeko y’Uhoraho,
27
mbese ibikorwa bye kuva ku byabanje kugera ku byaherutse, byose byanditswe mu gitabo cy’Abami ba Israheli na Yuda.
← Chapter 34
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 36 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36