bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
2 Chronicles 22
2 Chronicles 22
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 21
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 23 →
1
Abaturage b’i Yeruzalemu bimika Okoziya umuhungu wa Yoramu w’umuhererezi kugira ngo amuzungure ku ngoma, kuko bakuru be bose bari barishwe na cya gitero cy’ingabo cyazanye n’Abarabu bateye ingando. Nuko Okoziya mwene Yoramu, umwami wa Yuda, aba ari we uba umwami.
2
Okoziya yimitswe amaze imyaka mirongo ine n’ibiri avutse, amara umwaka umwe ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Ataliya, akaba umukobwa wa Omari.
3
Na we yakurikije ingeso z’abo mu muryango wa Akabu, kuko nyina yamugiraga inama mbi.
4
Akora ibidatunganiye amaso y’Uhoraho nk’uko byakorwaga n’abo mu muryango wa Akabu, kuko abo bantu ari bo babaye abajyanama be se amaze gupfa, bakamukururira ibyago.
5
Ndetse muri uko kumvira inama zabo ni bwo yajyanye na Yoramu, umwami wa Israheli, mwene Akabu, bajya i Ramoti y’i Gilihadi kurwana na Hazayeli, umwami w’Abaramu. Ariko Abaramu bakomeretsa Yoramu,
6
agaruka i Yizireyeli kwivuza ibikomere yari yaterewe i Ramoti igihe yarwanaga na Hazayeli, umwami w’Abaramu. Nuko Okoziya mwene Yoramu, umwami wa Yuda, aramanuka ajya i Yizireyeli gusura Yoramu mwene Akabu wari warakomeretse.
7
Uko gusura Yoramu, Uhoraho yaragushatse ngo kubere Okoziya impamvu yo kurimburwa. Akigerayo yamanukanye na Yoramu bajya gutera Yehu mwene Nimushi, uwo Uhoraho yari yarimikishije amavuta kugira ngo azarimbure umuryango wa Akabu.
8
Nuko mu gihe Yehu akirangiza urwo rubanza Uhoraho yaciriye umuryango wa Akabu, ahura n’abatware b’Abayuda n’abana b’abavandimwe ba Okoziya, na bo arabica bose.
9
Ashakisha Okoziya, bamufatira i Samariya aho yari yihishe, bamushyira Yehu, aramwica. Baramuhamba kuko bavugaga bati «Ni mwene Yozafati washakaga Uhoraho n’umutima we wose!» Nta muntu n’umwe wo mu muryango wa Okoziya washoboye kumusimbura ku ngoma.
10
Ataliya, nyina wa Okoziya, abonye ko umuhungu we apfuye, yiyemeza kwicisha abakomoka bose mu muryango w’umwami wa Yuda.
11
Ariko Yehosheba, umukobwa w’umwami Yoramu, afata Yowasi mwene Okoziya, amuvana mu bana b’umwami bagombaga kwicwa. Nuko amujyanana n’umurezi we, abashyira mu nzu bararagamo. Bityo Yehosheba, umukobwa w’umwami Yoramu, wari umugore w’umuherezabitambo Yehoyada akaba na mushiki wa Okoziya, aba amuhishe Ataliya, ntiyamubona ngo amwice.
12
Umwana ahagumana na bo imyaka itandatu, ahishe mu Ngoro y’Imana; icyo gihe Ataliya ni we wategekaga igihugu.
← Chapter 21
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 23 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36