bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Revelation 1
Revelation 1
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 2 →
1
Ibi ni ibyahishuwe na Yezu Kristo abihawe n'Imana, kugira ngo yereke abagaragu be ibyenda kubaho. Yabimenyesheje umugaragu we Yohani amutumyeho umumarayika.
2
Yohani na we yemeza ijambo ryavuye ku Mana, n'iby'ukuri Yezu Kristo yahamije akurikije ibyo yiboneye.
3
Hahirwa umuntu usoma iki gitabo, hahirwa n'abumva amagambo yahanuwe akirimo kandi bagakurikiza ibyanditswemo, kuko igihe byagenewe cyegereje.
4
Jyewe Yohani, ndabandikiye mwebwe amatorero arindwi yo mu ntara ya Aziya. Imana nibagirire ubuntu ibahe n'amahoro, yo iriho kandi yahozeho, kandi igiye kuza. Nibikore ifatanyije n'ibyitwa ibinyamwuka birindwi bihora imbere y'intebe yayo ya cyami.
5
Ibikore kandi ifatanyije na Yezu Kristo umuhamya w'indahemuka, akaba yarabimburiye abandi kuzuka mu bapfuye, akagirwa umutware w'abami bategeka iyi si. Kristo aradukunda, ni na we watubohoye amena amaraso ye kugira ngo atuvane mu byaha byacu.
6
Yatugize kandi abantu bo mu bwami bwe b'abatambyi, kugira ngo dukorere Imana Se. Nahabwe ikuzo n'imbaraga iteka ryose. Amina.
7
Dore aje ku bicu, umuntu wese azamubona ndetse n'abatoboye umubiri we bazamubona. Amoko yose yo ku isi azacura imiborogo ku bwe. Koko bizaba bityo! Amina.
8
Nyagasani Imana Ishoborabyose, iriho kandi yahozeho, kandi igiye kuza iravuga iti: “Ni jyewe Ntangiriro, ni nanjye Herezo.”
9
Ni jye Yohani umuvandimwe wanyu musangiye amakuba duhōrwa Yezu, musangiye kandi ubwami bwe n'ukwihangana duterwa na we. Nari ku kirwa cya Patimo, mpōrwa Ijambo ry'Imana n'iby'ukuri Yezu yahamije.
10
Ku munsi wa Nyagasani, Mwuka w'Imana anzaho maze ndabonekerwa, inyuma yanjye numva ijwi rimeze nk'iry'impanda
11
ry'uvuga cyane ati: “Ibyo ureba ubyandike mu muzingo w'igitabo, uwoherereze amatorero arindwi yo muri iyi mijyi: Efezi na Simirina na Perugamo, na Tiyatira na Saridi, na Filadelifiya na Lawodiseya.”
12
Ndahindukira kugira ngo ndebe uwambwiraga, maze mbona hateretswe amatara arindwi akozwe mu izahabu.
13
Hagati yayo hari hahagaze usa n'umwana w'umuntu. Yari yambaye ikanzu ndende, igituza cye kizengurutswe n'umukandara w'izahabu.
14
Umutwe we n'umusatsi we byereranaga nk'inyange cyangwa nk'urubura, kandi amaso ye yari nk'indimi z'umuriro.
15
Ibirenge bye byarabagiranaga nk'umuringa wamazwemo inkamba n'umuriro ugasenwa, kandi ijwi rye ryarangiraga nk'amazi menshi asuma.
16
Mu kuboko kwe kw'iburyo yari afite inyenyeri ndwi, naho mu kanwa ke havagamo inkota ityaye. Mu maso he harabagiranaga nk'izuba ryo ku manywa y'ihangu.
17
Murabutswe mpita nikubita hasi imbere ye mera nk'uwapfuye. Nuko andambikaho ikiganza cy'iburyo aravuga ati: “Witinya! Ni jye Ntangiriro, ni nanjye Herezo.
18
Dore ndi muzima, nari narapfuye none ndiho kugeza iteka ryose. Ni jye ufite imfunguzo, nshobora gufunga no gufungura urupfu n'ikuzimu.
19
Nuko rero andika ibyo ubonye, ari ibiriho ubu ari n'ibigiye gukurikiraho.
20
Ibyerekeye inyenyeri ndwi wabonye mu kiganza cyanjye cy'iburyo, n'amatara arindwi y'izahabu ni ibanga. Dore uko iryo banga risobanura: inyenyeri ndwi ni abamarayika bashinzwe ya matorero arindwi, naho amatara arindwi ni ayo matorero arindwi ubwayo.
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 2 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22