bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Revelation 3
Revelation 3
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 2
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 4 →
1
“Andikira umumarayika ushinzwe itorero ry'Imana ry'i Saridi uti: ‘Ufite ibinyamwuka birindwi biva ku Mana, kandi akaba afite na za nyenyeri ndwi aravuze ngo: Nzi ibyo ukora. Witwa ko uriho nyamara wapfuye uhagaze.
2
Kanguka ukomeze ibyo usigaranye na byo byenda gupfa. Ni koko nasanze ibikorwa byawe imbere y'Imana bituzuye.
3
Nuko rero ibuka ibyo wigishijwe ukabyumva maze ubyitondere, wihane. Naho nutaba maso nzaza ngutunguye nk'umujura, ntabwo uzamenya igihe nzakugereraho.
4
Icyakora i Saridi ufite bamwe batanduje imyambaro yabo. Bazagendana nanjye bambaye imyambaro yera, koko barabikwiriye.
5
Utsinda wese azambikwa imyambaro yera, kandi sinzigera mpanagura izina rye mu gitabo cy'ubugingo. Nzemera ko ari uwanjye imbere ya Data n'imbere y'abamarayika be.
6
“ ‘Ufite amatwi yumva ngaho niyumve icyo Mwuka w'Imana abwira amatorero yayo!’
7
“Andikira umumarayika ushinzwe itorero ry'Imana ry'i Filadelifiya uti: ‘Uwitwa Umuziranenge n'Umunyakuri wasigaranye urufunguzo rw'Umwami Dawidi, wa wundi ufunga ntihagire ufungura, kandi yafungura ntihagire ufunga aravuze ngo:
8
Nzi ibyo ukora. Nubwo ufite intege nke nzi ko wakurikije ibyo nigishije, kandi ko utigeze unyihakana. Nuko rero ngukinguriye irembo ngo ngutume, nta muntu n'umwe ubasha kugukoma imbere.
9
Bamwe bo mu ikoraniro ry'abasenga Satani babeshya ko ari Abayahudi kandi atari bo, dore ngiye kubakuzanira, bakwikubite imbere, bamenye ko ngukunda.
10
Ubwo wakurikije ibyo nigishije ukanāmbaho, nanjye nzakurinda mu bihe by'amakuba agiye kuzakwira isi yose ngo agerageze abayituye.
11
Ngiye kuza bidatinze, komeza ibyo ufite rero kugira ngo hatagira ugutwara ikamba wagenewe.
12
Utsinda wese nzamugira inkingi mu Ngoro y'Imana yanjye, ntazigera asohokamo ukundi. Nzandika kuri we izina ry'Imana yanjye n'iry'umurwa wayo ari wo Yeruzalemu nshya, igiye kumanuka iturutse mu ijuru ku Mana yanjye. Byongeye kandi nzandika kuri we izina ryanjye rishya.
13
“ ‘Ufite amatwi yumva ngaho niyumve icyo Mwuka w'Imana abwira amatorero yayo!’
14
“Andikira umumarayika ushinzwe itorero ry'Imana ry'i Lawodiseya, uti: ‘Uwitwa Amina, umuhamya w'indahemuka kandi w'umunyakuri, ari na we shingiro ry'ibyo Imana yaremye aravuze ngo:
15
Nzi ibyo ukora. Ntukonje kandi ntushyushye. Ubonye iyaba wari ukonje cyangwa ngo ube ushyushye!
16
None rero ubwo uri akazuyazi ukaba udakonje ntunashyuhe, ngiye kukuruka!
17
Uravuga uti: “Ndi umukire ndakungahaye, nta cyo nkennye na busa.” Nyamara ntuzi ukuntu uri umutindi wo kubabarirwa, ntugira shinge na rugero, uri impumyi kandi wambaye ubusa.
18
Ni cyo gituma nkugīra inama yo kunguraho izahabu yatunganyijwe n'umuriro, maze ubone kuba umukungu ungureho n'imyambaro yera, kugira ngo uhishe ubwambure bwawe buteye isoni, kandi ungureho n'umuti wo gusīga ku maso, kugira ngo uhumuke urebe.
19
Abo nkunda bose ndabacyaha nkabacishaho umunyafu. Nuko rero gira umwete wihane.
20
Dore mpagaze ku rugi ndakomanga, unyumva wese agakingura nzinjira iwe nsangire na we, na we kandi asangire nanjye.
21
Utsinda nzamuha kwicarana nanjye ku ntebe yanjye ya cyami, nk'uko nanjye natsinze nkicarana na Data ku ntebe ye ya cyami.
22
“ ‘Ufite amatwi yumva ngaho niyumve icyo Mwuka w'Imana abwira amatorero yayo!’ ”
← Chapter 2
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 4 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22