bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Revelation 19
Revelation 19
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 18
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 20 →
1
Nyuma y'ibyo mu ijuru numva urusaku rw'imbaga nyamwinshi y'abantu bavuga cyane bati: “Haleluya! Agakiza n'ikuzo n'ububasha ni iby'Imana yacu.
2
Imanza ica ni iz'ukuri n'ubutabera. Yaruciriye ya ndaya kabuhariwe yahumanishije isi ubusambanyi bwayo. Imana yayihōye amaraso y'abagaragu bayo yishe.”
3
Barongera bati: “Haleluya! Inkongi y'uwo mujyi ihora icumba iteka ryose!”
4
Ba bakuru makumyabiri na bane bikubita hasi kimwe na bya binyabuzima bine, baramya Imana yicaye kuri ya ntebe ya cyami bagira bati: “Amina. Haleluya!”
5
Numva ijwi ry'uvugira kuri ya ntebe ya cyami agira ati: “Nimushime Imana yacu, mwa bagaragu bayo mwese mwe, namwe abayitinya, aboroheje n'abakomeye.”
6
Hanyuma numva ijwi ry'imbaga nyamwinshi rirangira nk'amazi menshi asuma, cyangwa nk'iry'inkuba zihinda cyane. Numva bavuga ngo: “Haleluya! Nidushime Nyagasani Imana yacu Ishoborabyose, kuko yimye ingoma.
7
Nitunezerwe twitere hejuru tumusingize, kuko igihe cy'ubukwe bw'Umwana w'intama kigeze kandi umugeni we akaba yiteguye.
8
Yemerewe kwambara umwenda mwiza unoze, ukenkemuye kandi urabagirana. Uwo mwenda unoze ushushanya ibikorwa bitunganiye Imana by'intore zayo.”
9
Nuko umumarayika arambwira ati: “Andika ibi: Hahirwa abatumiwe mu bukwe bw'Umwana w'intama.” Yungamo ati: “Ubwo ni ubutumwa bw'ukuri buvuye ku Mana.”
10
Mpita mwikubita imbere ngo muramye, ariko arambwira ati: “Sigaho! Jye ndi umugaragu w'Imana kimwe nawe, kandi kimwe n'abavandimwe bawe bakomera ku by'ukuri Yezu yahamije, ahubwo uramye Imana.” Iby'ukuri Yezu yahamije ni byo bikoresha abahanuzi.
11
Hanyuma mbona ijuru rikingutse mbona n'ifarasi y'igitare, uwo ihetse akitwa Indahemuka n'Umunyakuri. Ashingiye ku butabera, aca imanza kandi akajya ku rugamba.
12
Amaso ye ameze nk'ibirimi by'umuriro, kandi yambaye amakamba menshi mu mutwe. Afite izina rimwanditsweho ritazwi n'undi uwo ari we wese, keretse we wenyine.
13
Yambaye ikanzu yinitswe mu maraso kandi yitwa Jambo w'Imana.
14
Ingabo zo mu ijuru zari zimukurikiye zihetswe n'amafarasi y'ibitare, kandi zambaye imyenda inoze y'igitare ikenkemuye.
15
Mu kanwa ke havamo inkota ityaye azatera amahanga. Azayaragiza inkoni y'icyuma, kandi imbuto z'imizabibu azazengera mu muvure havemo inzoga, ari yo burakari bukaze bw'Imana Ishoborabyose.
16
Ku mwambaro we no ku kibero cye handitswe iri zina: “Umwami ugenga abami n'Umutegetsi ugenga abategetsi”.
17
Nuko mbona umumarayika uhagaze ku zuba. Arangurura ijwi cyane, abwira ibisiga byose byagurukaga iriya kure mu kirere cy'ijuru ati: “Nimuze mukorane, murye iby'umunsi mukuru wateguwe n'Imana!
18
Nimuze murye intumbi z'abami n'iz'abagaba b'ingabo n'iz'ibihangange. Murye intumbi z'amafarasi n'iz'abo yari ahetse. Murye abantu bose, abigenga n'abakoreshwa agahato, aboroheje n'abakomeye!”
19
Hanyuma mbona cya gikōko, mbona n'abami b'isi n'ingabo zabo, bakoraniye kurwanya Uhetswe n'ifarasi n'ingabo ze.
20
Icyo gikōko kirafatwa, kimwe na wa muhanurabinyoma. Ni we wari warakoze ibitangaza byo kumuranga, ahagarikiwe na cya gikōko. Ibyo bitangaza abishukisha abantu bari barashyizweho ikimenyetso cy'igikōko, kandi bakaramya ishusho yacyo. Icyo gikōko kirohwa ari kizima mu kiyaga cyaka umuriro n'amazuku, na wa muhanurabinyoma akirohwamo.
21
Ingabo zacyo zo zicishwa inkota iva mu kanwa k'Uhetswe n'ifarasi. Nuko ibisiga byose byijuta intumbi zazo.
← Chapter 18
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 20 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22